Ishimwe Clement yasuye studio yakorewemo umuziki wumvikanye muri Game of Thrones iheruka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Nyakanga 2019 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Ishimwe Clement umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahuye n’umu-producer waho witwa Rob Drabkin wamutembereje muri studio yakorewemo umuziki wumvikanye muri Game of Thrones iheruka.

Clement Ishimwe amaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye iserukiramuco rya ‘Aspen Ideas’ ryanatanzwemo ikiganiro na Mark Zuckerberg.

Nyuma yaryo uyu mugabo yakomeje gukora ingendo mu duce dutandukanye mu bikorwa byerekeye umuziki.

Ishimwe mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse yishimira kuba yagiye muri studio ya Colorado Sound Studios yakorewemo imwe mu ndirimbo zumvikanye mu gace gaheruka ka Game of Throne.

Ati “Wakoze cyane nshuti yanjye Rob Drabkin, kuba wanjyanye muri studio nziza y’i Colorado. Sinjye uzabona abantu bumvise indirimbo nziza turi gukorana.

“Mwakoze Colorado Sound Studios kunyakira ndetse Kevin Clock (nyiri studio) wakoze cyane. Imwe mu ndirimbo zumvikanye mu gace gaheruka ka Game of Throne yakorewe aha.”

Producer Rob Drabkin nawe yashimye Ishimwe Clement ku kuba yabasuye ndetse anahishura ko hari imishinga myinshi bakoranye izajya hanze mu minsi iri imbere.

Ati “Wakoze kudusura muri Denver Clement Ishimwe mbere y’uko usubira mu Rwanda. Nari maranye igihe kinini icyifuzo cyo kuzakorana na korali yo muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Yakomeje avuga ko nawe ategerezanyije amatsiko menshi indirimbo za ‘Sawuti Worship Choir’ y’i Kigali yakoranye na Ishimwe Clement.

Clement na Rob Drabkin bafite imishinga y'indirimbo bahuriyeho
Ishimwe Clement na nyiri Colorado Sound Studios, Kevin Clock
Ishimwe Clement yagiriye ibihe byiza muri Colorado Sound Studios

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza