00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ish Kevin yiyeretse abafana mu gitaramo cy’amateka (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Ukwakira 2021 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Trappish Concert ni kimwe mu bitaramo bya mbere bibaye nyuma yo gukomorerwa kw’ibitaramo byari byarahagaze kubera icyorezo cya COVID-19. Ni nacyo cya mbere cyari kibereye muri Canal Olympia iherereye ku i Rebero kirimo abantu benshi, cyane ko abarenga 1200 biganjemo urubyiruko bari bagiteraniyemo.

Iki gitaramo cyitiriwe ‘Trappish Music’, inyito y’umuziki umuraperi Ishimwe Semana Kevin [Ish Kevin] akunze guha umuziki akora na bagenzi be.

Ni igitaramo cyahuriyemo abahanzi batandukanye biganjemo abakizamuka ndetse benshi bamenyekanye cyane mu bihe isi yari iri mu bihe bikomeye by’icyorezo cya COVID-19.

Iki gitaramo cyari cyahurije hamwe benshi mu basore n’inkumi muri Kigali bari baje kwirebera abahanzi bakunzwe muri iki gihe mu muziki ugezweho nka Drill Music.

Cyahuriyemo abahanzi barimo Ish Kevin, Bushali, Confy, Mike Kayihura, Derek YMG, Ririmba, Waklexx, Logan Joe, Kenny K-Shot, Maestro Boomin, Kivumbi n’abandi.

Aba bahanzi benshi muri bo bamenyekanye cyane mu bihe bya Coronavirus ndetse ni nabwo bwa mbere bari bageze imbere y’imbaga nk’iyari muri iki gitaramo.

Cyatangiye mu masaha akuze, habanza kuvangwa imiziki itandukanye yavangwaga na Dj Toxxxyk na Dj Marnaud.

Hakurikiye kwigaragaza kw’aba bahanzi aho buri wese yagiye ahabwa umwanya ku rubyiniro. Babimburiwe na Dj Pyfo mu ndirimbo Kantona yahuriyemo na E.T na Kenny K-Shot. Aba bahanzi bishimwe mu buryo bukomeye cyane ko iyi iri mu ndirimbo zigezweho muri Kigali.

Bakurikiwe na bagenzi babo barimo Kivumbi, Mike Kayihura, Confy n’abandi nabo bishimiwe mu bihangano byabo bigezweho muri iki gihe. Iki gitaramo cyashyizweho akadomo na Ish Kevin waje ari kumwe na bagenzi be bakunze kugenda ndetse bakunze gukorana mu bihangano bitandukanye.

Uyu muhanzi wari ugiye ku rubyiniro ruriho abantu benshi ku nshuro ya mbere yishimiwe cyane.

Uyu muhanzi yaririmbye ibihangano bye bitandukanye birimo ‘Amakosi’, ‘No Cap’ ndetse n’izindi kandi zose agafashwa n’abakunzi be baririmbanye kuva atangira kugeza asoje akabasezera. Abahanzi bose baririmbye mu buryo bwa Play back.

Saa yine zirengaho iminota mike nibwo igitaramo cyahumuje abari aho cyabereye batangira kwikubita bataha ariko ubona batahanye akanyamuneza kubera ibyishimo bari bavanye muri iki gitaramo.

Abanyabirori b'i Kigali bari babukereye
Abitabiriye bari bizihiwe
Abantu bari uruvunganzoka ahabereye iki gitaramo ndetse hari hakubise huzuye
Ahabereye igitaramo hari hakubise huzuye
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye iki gitaramo
B Threy ni umwe mu bahanzi bari muri iki gitaramo bitwaye neza cyane
Bamwe babyinaga bamanuka gahoro gahoro mu mbyino ikunze gukoreshwa cyane n'abakunda Drill Music
Buri wese yabyinaga uko abyumva
Bushali ku rubyiniro
Bushali yaririmbye ibihangano bye bitandukanye abantu barizihirwa
Bushali yongeye kugaragaza ko agikunzwe mu biganjemo abo mu gisekuru cy'ubu muri Kinyatrap ye
Byari ku nshuro kabiri Confy agiye ku rubyiniro imbere y'imbaga kuko yamenyekanye cyane ubwo ibitaramo byari bifunze
Canal Olympia ni hamwe mu hantu hisanzuye muri Kigali habereye gukorerwa ibitaramo bitandukanye
Confy yaririmbye ibihangano bitandukanye bikunzwe
Confy ku rubyiniro
Aba bahanzi bapfunduriye inzoga ku rubyiniro
Derek YMG ukunze gukorana na Ish Kevin na we ari mu baririmbye muri iki gitaramo
Dj Diallo ubanza ibumoso na Muyoboke Alex bari bitabiriye iki gitaramo
Dj Pyfo wakoranye indirimbo yitwa Kantona na Kenny K Shot ndetse na ET yari ari kuvanga umuziki ubwo iyi ndirimbo yahuriyemo n aba bahanzi yacurangwaga bari kuyiririmba
Dj Toxxyk yasusurukije abari bakurikiye iki gitaramo
Iki gitaramo cyanyuze benshi
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n'abiganjemo urubyiruko
Iki gitaramo cyasojwe aba bahanzi bafata amafoto
Urubyiruko rwirekuye cyane nyuma y'umwaka urenga ibitaramo bifunze kubera Covid-19
Abakobwa b'i Kigali bizihiwe muri iki gitaramo cy'amateka
Ish Kevin aririmba zimwe mu ndirimbo zikunzwe muri iki gihe
Ish Kevin na bagenzi be ubwo basozaga iki gitaramo
Ish Kevin ni we wasoje iki gitaramo
Ish Kevin yagaragaje ko ari umwe mu bahanzi bafite ahazaza heza muri muzika
Ish Kevin yagaragarijwe urukundo rwinshi n'abakunzi be
Kivumbi ni umwe mu bahanzi bari kuzamukana ingoga kandi bafite igikundiro
Kivumbi ku rubyiniro akaraga umubyimba
Kivumbi na Mike Kayihura baririmbana
Kivumbi ni umwe mu bahanzi banyuze benshi
Kivumbi yageze aho akuramo umupira
MaestroBoomin ku rubyiniro
Mike Kayihura na Bushali ku rubyiniro
Mike Kayihura ni umwe mu banyempano bishimiwe muri iki gitaramo
Mike Kayihura yaririmbaga yarangiza agasaba abafana ko bakomerezaho
Nicyo gitaramo gikomeye cya mbere Ish Kevina agarayemo kirimo abantu benshi barenga 1200
Nicyo gitaramo kibaye nyuma ya yo gukomorerwa kw ibitaramo cyitabiriwe cyane
Pro Zedd ukunze gukorera Ish Kevin na bagenzi be bari bitabiriye iki gitaramo
Queen Nitha uri iburyo ari mu bitabiriye iki gitaramo cyanyuze benshi
Umuhanzikazi Ariel Wayz wambaye umupira w'umweru hagati yari yaje muri iki gitaramo

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .