Iserukiramuco ’Ubumuntu’ rizitabirwa n’abahanzi bo mu bihugu 17

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 3 Mata 2018 saa 09:15
Yasuwe :
2 3

Mu Mujyi wa Kigali hagiye kongera kubera iserukiramuco mpuzamahanga ‘Ubumuntu Festival’ rizahuriza hamwe ibihugu 17 byo mu bice bitandukanye by’Isi muri Nyakanga 2018.

Abahanzi bo mu bihugu byatoranyijwe bazerekanira imikino yabo ku rwibutso rwa Gisozi ari naho iri serukiramuco risanzwe ribera mu gusoza iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yahitanye ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni guhera muri Mata 1994.

Iri serukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’, rigiye kuba ku nshuro ya kane, ryatangijwe mu mwaka wa 2015 n’Itorero Mashirika risanzwe ritegura imikino ya gihanzi yigisha abantu kubana neza mu rukundo n’ubworoherane, gufashanya no kwiga kwikemurira ibibazo.

Ubuyobozi butegura ‘Ubumuntu Arts Festival’ bwasohoye urutonde rw’imikino yatoranyijwe kuzerekanwa muri uyu mwaka mu gihe u Rwanda rwamaze kwinjira mu cyumweru cya mbere cya Mata gitangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Itorero Mashirika riri mu bahanzi bazerekana imikino mu iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’, rizafatanya n’amatsinda ndetse n’abahanzi ku giti cyabo bazaturuka mu bihugu 18 birimo n’u Rwanda.

Iri serukiramuco rizamara iminsi itatu, rizatangizwa kuwa 13 risozwe ku itariki ya 15 Nyakanga 2018.

Itorero Mashirika riri mu bahanzi bazerekana imikino uyu mwaka

Ibihugu bizitabira iri serukiramuco ni Sri Lanka, Kenya, Bwongereza, USA, Iraq, u Bubiligi, Nigeria, Afurika y’Epfo, Sweden, DRC, Zimbabwe, Burundi, Poland, Uganda, Egypt, Canada n’u Rwanda.

Imikino izerekanwa ndetse n’abazayikina muri ‘Ubumuntu Arts Festival’ 2018:

- Thought Curfew - Sri Lanka n’u Bwongereza
- Can You Hear Me Now - Rwanda n’u Bwongereza
- Too Early for Birds - Kenya
- Soul Seekers - Iraq n’u Bubiligi
- La Négrophile - USA
- Punctuation - Nigeria
- Love in the Time of Revolution – Afurika y’Epfo n’u Bwongereza
- The Can: A Story About Friendship - Sweden
-  My Life Matters - Rwanda
- The Voice of the Voiceless - DRC
- Arts Revolution - Rwanda
- The Key - Zimbabwe
- Do Money Buy Happiness? - Rwanda
- Iragi - Burundi
- Re_wolta - Poland
- The Wet Umbrella - Rwanda
- Strings - Uganda
- If I Were - Egypt
-  Century Song - Canada

Muri iserukiramuco Ubumuntu herekanwamo imikino yigisha abantu urukundo, ubwiyunge no kubana neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza