Iri serukiramuco ryatangirijwe muri St Paul Hotel ku wa 4 Nzeri 2019 ryasojwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 11 Ukwakira 2019. Ibirori byo kurishyiraho akadomo byahuriyemo abakinnyi ba filimi banyuranye n’abazikunda muri rusange.
Uyu muhango wo gusoza iri serukiramuco waranzwe n’amagambo yo gushimira abagore bakora filimi badahwema gushyira imbaraga mu kazi kabo ka buri munsi.
Abahembwe ni Munezero Jean Chrétien wakoze filimi yitwa "Kwicuza" yahembwe mu cyiciro cya "Rwandan short film"; hanahembwe filimi ya "Luna’’ ya Bola Shingiro yatoranyijwe n’abagize akanama nkemurampaka.
Umunya-Tanzania Christina Pande wakoze filimi yitwa "Super Mama" yahawe igihembo mu cyiciro cya "East Africa Short Fiction."
Mu Cyiciro cya "Africa Short Fiction" hatsinze filimi yitwa "Tune of Kora" ya Angele Diabang ukomoka muri Sénégal mu gihe akanama nkemurampaka kahembye filimi yitwa "Our Albertina" ya Chantel Clark.
Mu cyiciro cya ’Documentary films’ hatsinze iyitwa "Balole" ya Aisha Boro ukomoka muri Burkina Faso.
Bane muri 30 bahatanaga ni bo bahawe ibihembo muri iri serukiramuco.
Itorero Intayoberana ry’abana bakiri bato riheruka kwegukana umwanya wa kabiri mu Irushanwa ry’abanyempano bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, East Africa’s Got Talent, ryataramiye abitabiriye uyu muhango. Nyuma hashimiwe abanyuranye bakoze filimi ziteza imbere umugore muri rusange.
Kaneza Floriane uhagarariye ikipe itegura iri serukiramuco yashimiye abantu bose babanye nabo muri iki gihe cy’icyumweru bamaze bakurikirana ibikorwa bya “Urusaro International Women Film Festival”.
Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique



















TANGA IGITEKEREZO