Iserukiramuco Mashariki ryasojwe hahembwa filime zahize izindi (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 3 Mata 2018 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Iserukiramuco rya Sinema, Mashariki African Film Festival ryari rimaze icyumweru ribera i Kigali ryasojwe hahembwa filime zahize izindi mu bihugu bitandukanye.

Ni ku nshuro ya kane Mashariki African Film Festival ibereye mu Rwanda, bwa mbere yabaye mu mwaka wa 2015. Uyu mwaka yamaze icyumweru kimwe, yasojwe mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 31 Werurwe 2018.

Ibirori byo gusoza iri serukiramuco mpuzamahanga, byabereye mu Mujyi wa Kigali mu ihema rya rya KCEV [Camp Kigali]. Byitabiriwe na benshi mu bakinnyi ba filime bazwi mu Rwanda n’abakomeye mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Mu gusoza iri serukiramuco ku mugaragaro, Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Tresor Senga, yashimiye abafatanyabikorwa bose bashyigikiye iki gikorwa ndetse avuga ko buri wese mu bacyitabiriye yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere sinema nyarwanda ari nacyo iri serukiramuco rigamije.

Umunyamabanga Mukuru w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi, Dr James Vuningoma yavuze ko Minisitiri y’Umuco yishimiye uruhare rukomeye iserukiramuco Mashariki African Film Festival rigira mu gushyigikira sinema y’u Rwanda bityo ko nka Leta bazakomeza gushyigikira iki gikorwa.

Mu cyumweru iri serukiramuco ryamaze habayemo ibikorwa bitandukanye birimo guhugura abakora sinema, kwerekana filime, ibiganiro ku iterambere rya sinema n’ibindi. Ibikorwa byaberaga kuri Century Cinema, Impact Hub [The Office], Cine Star, Maison Des Jeunes Kimisagara no muri Goethe Institute.

Filime zahembwe harimo:

Best African Short film: Black Spirit ya Chakib Taleb Bandiab
Best African Feature Fiction: T Junction ya Amil Shivji
Best African Documentary: Who Am I ya Christina
Best East African Short film: Super Mama ya Christina Pande
Best Image (Cinematographer): She Wasn’t me ya Sangwa Deus Dedit
Best Appearance (Actress): Ndihokubwayo Fabiola
Best National Rwandan Short film: Imfura ya Samuel Ishimwe Karemangingo

Abakinnyi ba filime Muniru na mugenzi we
Nicki uzwi muri filime City Maid
Seburikoko [Garasiyani] na Siperansiya bazwi muri filime Seburikoko
MC Lion Imanzi mu gusoza iserukiramuco Masharili Film Festival
Abakinnyi ba filime bazwi cyane mu Rwanda bitabiriye iri serukiramuco
Uyu azwi nka Kadogo cyangwa Njuga muri filime mu Rwanda
Umunyana Shanitah yari yitabiriye ibi birori
Nicki na Nikuze bazwi muri City Maid
Rulinda cyangwa Samusure[iburyo] na mugenzi we
Seburikoko na Siperansiya batambuka ku itapi itukura
Sikitu, umwe mu bazwi muri filime mu Rwanda
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe mu buryo bukomeye
Umunyamabanga Mukuru w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi, Dr James Vuningoma
Iri serukiramuco ngarukamwaka ryasojwe hatangwa ibihembo ku bantu batandukanye
Nirere Shanel na we wakinnye filime mu myaka yashize yari mu kanama nkemurampaka
Shimwa Guelda na Kalimpinya Queen bari mu bakobwa bitaga ku bashyitsi

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza