00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Irushanwa rya Supra Talent ryo kuzamura impano rigiye kuba mu isura nshya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Nyakanga 2021 saa 12:16
Yasuwe :
0 0

Irushanwa ryatangiye ryitwa SupraVoice ritegurwaga n’ikigo SupraFamily-Rwanda kinategura Miss Supranational Rwanda, rigiye kongera kuba ku nshuro ya kabiri.

Kuri iyi nshuro hazaba harimo impinduka zitandukanye n’uko ryari rimeze bwa mbere. Ryahinduriwe izina ryitwa Supra Talent mu rwego rwo gufasha impano z’uburyo bwose.

Umuyobozi w’ikigo SupraFamily Rwanda cyateguye iri rushanwa, Nsengiyumva Alphonse, yabwiye IGIHE ko iri rushanwa ryaherukaga gusozwa mu Ukuboza umwaka ushize bahisemo kurizana uyu mwaka harimo impinduka kuko basanze bikenewe.

Avuga ko uyu mwaka bongeyemo ibindi byiciro aho kuba irushanwa rireba abaririmbyi gusa ahubwo bashyizemo n’igihembo ku babyinnyi ba Kizomba beza, aho bashobora kuba ari babiri cyangwa ari itsinda rinini.

Kizomba ubusanzwe ni imbyino ibyinwa n’abantu barenze umwe bashobora kuba babiri cyangwa abarenzeho. Ifite inkomoko muri Angola mu 1984. Kizomba bisobanura ‘ikirori’ iri jambo riri mu rurimi rwa Kimbundu ruvugwa muri Angola.

Kizomba ibyinwa mu ndirimbo zigenda gake kandi ziganjemo izivuga ku rukundo. Abayibyina akenshi baba begeranye imibiri ikoranaho hafi ya buri kanya cyane iyo bahisemo kubyinana ari babiri gusa.

Nsengiyumva yagize ati “Ni ibintu twatekereje kugira ngo impano zitandukanye zizabashe kwiyongeramo nk’uko bakomeje kubidusaba. Kandi twizeye ko bizatanga umusaruro ukomeye.”

Abazatsinda muri ibi byiciro uko ari bibiri muri kimwe bazahembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, ndetse banafashwe mu gihe cy’umwaka mu bikorwa byabo.

Kwiyandikisha byaratangiye aho bizasozwa ku wa 25 Nyakanga 2021. Umuntu cyangwa itsinda bashaka guhatana, ku baririmbyi basabwa kwifata amashusho y’umunota umwe bari kuririmba indirimbo runaka naho ababyinnyi bo basabwa gufata amashusho bari kubyina Kizomba.

JP Zed watsinze umwaka ushize yegukanye umwanya wa mbere ahembwa miliyoni 1 Frw no gukorerwa indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho mu gihe cy’umwaka umwe.

Uyu musore yahigitse abandi bahanzi bashya b’abanyempano bane bageranye mu cyiciro cya nyuma barimo Cyuzuzo Gloria, Niyibizi Jean Claude, Uwayezu Sebastien Melodie na Ndizeye Alain.

Iri rushanwa yabayemo uwa mbere, ryari ryiyandikishijemo abanyempano 90 batorwamo 50 ari nabo bagiye bahatana mu byiciro bitandukanye kugeza babaye batanu bavuyemo uwegukana irushanwa ku nshuro ya mbere.

Ibice bya mbere by’iri rushanwa byabereye ku mbuga nkoranyambaga, aba batanu nibo bahatanye mu gikorwa cyabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Reba zimwe mu ndirimbo za JP Zed wegukanye umwanya wa mbere umwaka ushize

Umunyana Shanitah ufite ikamba rya Miss Supranational na JP Zed wegukanye umwanya wa mbere muri SupraVoice umwaka ushize bafata ifoto y'urwibutso
JP Zed niwe wegukanye umwanya wa mbere ubwo iri rushanwa ryatangizwaga umwaka ushize

Reba zimwe mu ndirimbo zibyinwamo Kizomba


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .