Irene Uwoya yateje umubyigano ubwo yanyanyagizaga inote mu banyamakuru

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Nyakanga 2019 saa 05:02
Yasuwe :
0 0

Irene Uwoya Oprah umaze kubaka ibigwi muri sinema ya Tanzania wanakundanye n’Umunyarwanda Katauti Ndikumana, yakoreye agashya abanyamakuru ubwo yabanyanyagizagamo amafaranga asoje ikiganiro yari yabatumiyemo.

Iki kiganiro Uwoya yagikoze kuri uyu wa Mbere amurikira itangazamakuru ibijyanye n’urubuga rushya agiye gutangiza ruzajya rumenyekanisha filime zo muri Tanzaniaa rwitwa ‘SwahiliFlix’.

Ubwo yasozaga kuvuga, yahagurutse akora mu gikapu yari yitwaje maze atangira kunyanyagiza amafaranga mu banyamakuru bamwe birukira kuyatoragura barabyigana karahava.

Anyanyagiza izi note yabwiye itangazamakuru ko yabikoze abashimira ko bitabiriye ariko na none ari uburyo bwo kubiseguraho kuko yaje mu kiganiro akererewe.

Urwego rushinzwe abahanzi muri Tanzania (BASATA) rwikomye Irene Uwoya na Steve Nyerere bari kumwe muri icyo kiganiro n’abanyamakuru ndetse rubatumiza kujya kwisobanura kuri uyu wa Gatatu.

Godfrey Mngereza uhagarariye uru rwego yabwiye Bongo5 ko batumije Irene Uwoya ngo yisobanure kuri iki gikorwa yakoze.

Uwoya yari yiseguye ku banyamakuru nyuma yo kwangirika kw’ibikoresho byabo muri uyu mubyigano. Yavuze ko atabikoze agamije kubatesha agaciro nk’uko abantu benshi babifashe, ahubwo yashakaga kubitaho ku bw’umurimo mwiza bakora.

Irene Pancras Uwoya yari umugore w’umukinnyi wakanyujijeho mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Hamad Ndikumana ‘Katauti’. Ubukwe bwabo bwatashye ku wa 11 Nyakanga 2009 mu birori byabereye kuri Hotel ya Giraffe View, iherereye Mbezi Kawe mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Mu minsi ishize yakoze ubukwe n’uwitwa Dogo Janja ariko urukundo rwabo ntirwamara kabiri baza gutandukana atangira ubuzima bushya mu rukundo rwe.

Uyu mugore yamamaye cyane mu ruganda rwa sinema muri Tanzania nka ‘Oprah’ ndetse ni umwe mu bakora uyu mwuga bafite izina rikomeye cyane muri iki gihugu.

Uwoya ni umwe mu bagore b'ikimero muri Tanzania
Uwoya yakoreye agashya abanyamakuru abanyanyagizamo amafaranga biteza umubyigano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza