Irene Ntale yunamiye Mowzey Radio mu gitaramo cye na Jules Sentore i Kigali (Amafoto na Video)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 24 Gashyantare 2018 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Irene Ntale wo muri Uganda na Jules Sentore uririmba injyana gakondo bahuriye mu gitaramo gikomeye i Kigali, cyari cyahariwe guha icyubahiro Mowzey Radio waririmbaga muri Goodlyfe witabye Imana mu ntangiriro z’uku kwezi.

Iki gitaramo cyabereye kuri Kigali Serena Hotel mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki 23 Gashyantare 2018, ni icya mbere muri uyu mwaka gitangiza ibimaze kumenyekana nka Kigali Jazz Junction bitumirwamo abahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba n’abandi bafite umwimerere mu miririmbire.

Neptunez Band niyo yabimburiye umugoroba icurangira abitabiriye iki gitaramo indirimbo zitandukanye zirimo n’iz’abandi bahanzi zigezweho nka ’Melanin’ ya Sauti sol n’izindi. Hanerekanwe amashusho ava imuzi ibigwi n’amateka bya Radio Mowzey witabye Imana.

Jules Sentore yageze ku rubyiniro saa yine zuzuye, yahereye ku ndirimbo nshya yise ’Warakoze’ isingiza Imana ku bw’ibyiza ikora ayisoje yivuga mu cyivugo gishimangira ko guhamiriza no kwivuga yabirazwe na Sentore Athanase.

Uyu musore wunganirwaga n’abaririmbyi batatu b’ubuhanga mu majwi, yaririmbye izindi zakunzwe zirimo ’Kora akazi’, n’iyitwa ’Indashyikirwa’ yatuye abitabiriye igitaramo bose, ati "Niyo nifuje kubatura no kuyitura u Rwanda rwambyaye."

Yatunguranye atumira undi muvandimwe ufite ubuhanga mu kuririmba ijwi rye, bavunnye sambwe bagaragiwe n’intore zica umugara abitabiriye baranyurwa babakomera mu mashyi.

Jules Sentore wo muri Gakondo Group yaririmbye mu gihe cy’isaha imwe ataruhutse, yikije ageze hagati arashimira ati "Nishimiye kuba hano kandi nishimiye no kuba mu ndi imbere mushobora kunezerwa kubera umuziki nkora," yanzika n’indirimbo zirimo ’Umpe akanya’, ’Ngera’, ’Dutaramane’, ’Udatsikira’ ndetse n’iz’abandi bahanzi zumvikanisha ubuhanga zirimo n’iyitwa ’Nyegera cyane’ ya Jean Christophe Matata yishimiwe.

Iki gitaramo cyanakiririwemo abakiriya ba Tigo Rwanda binjiye mu muryango mushya wa Airtel bizezwa ko itumanaho ryabo rigiye kubaryohera kurushaho nyuma yo kwinjira muri iki kigo gikomeye cyari cyateye inkunga Kigali Jazz Junction itangiza 2018.

Irene Ntale yahereye ku yo yise Sembera aririmbira abitabiriye Kigali Jazz Junction mu mutuzo. Yatangiye ashimira gutumirwa mu Rwanda ariko akomeza kwitsa ku mucyo yabonaga mu bantu n’ubwiza bwatumye yifuza gushyikirana n’abatasohokanye n’urubavu rwabo.

Yagize ati "Kigali ni Isi y’urukundo n’abasore beza, ndashaka abadafite abakunzi ngo twisungane [...] Ndabakunda cyane mwakoze kungira hano. Abagabo mucunge abakunzi banyu neza kuko ni beza cyane."

Yahise yicurangira gitari mu yitwa ’Nkubukinze’, akomereza ku yitwa ’Stay with me’ yatuye abakundana ubundi akurikizaho umwanya wihariye wo guha icyubahiro Mowzey Radio witabye Imana mu minsi ishize azize ingaruka z’uburyo yakubiswe bikamusigira inguma.

Yagize ati "Yari umuntu w’Abanyarwanda, uw’Abanya-Uganda akaba n’uwa Afurika y’Iburasirazuba yose. Twatakaje umuntu udasanzwe. Reka twishimire ubuzima bwe. Twatakaje impano ikomeye ariko uyu munsi turayizihiza."

Yaririmbye ’Neera’, imwe mu ndirimbo za Goodlyfe zumvikanamo ijwi rya Radio zakunzwe ajyana n’abari ahabereye igitaramo.

Yakomereje ku zibyinitse nka ’Nzenna Nzenna’, ’Gyobela’ n’izindi. Mbere yo gusoza yatumiye Jules Sentore bakoranye igitaramo amusaba kumwigisha kubyina bya kinyarwanda. Yashimiye abamufashije mu rugendo rwe i Kigali bose abatumira ku rubyiniro barabyina.

Neptunez Band yafashije aba bahanzi guhuza injyana bakora na Jazz mu buryohe bwa Saxophone n’ibindi bicurangisho byarekuraga umuziki uryoheye amatwi birimo gitari ikoresha amashanyarazi, ’piano’, ingoma zirekura umudiho uremereye n’ibindi.

Irene Ntale ni umuhanzikazi uzwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa ’Ono Mwana’, ’Stamina Daddy’ n’izindi. Yavutse ku ya 30 Mutarama 1989. Aririmba mu njyana ya Reggae, R&B no mu njyana izwi nka Acoustic soul ’ituje’.

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu nzu itunganya umuziki ya Swangz Avenue muri Uganda yaherukaga kuririmbira i Kigali mu gitaramo cyabereye i Remera mu ijoro ryo ku ya tariki 31 Mutarama mu mwaka ushize.

Neptunez Band yafashije aba bahanzi guhuza injyana bakora na Jazz mu buryohe bwa Saxophone
Abasore bacuranga Guitar baneneje abari bitabiriye iki gitaramo
Iki gitaramo cyishimiwe n'abantu batari bake kubera ubuhanga bw'abacuranzi
Umwe mu bakobwa bafashije Neptunez Band yishimiwe na benshi
MC Tino ni umwe mu bayoboye iki gitaramo
Sentore yavuze ko yishimira abakunda umuziki akora
Intore zasusurukije ibi birori mu mudiho...
Abari bitabiriye iki gitaramo basigaranye urwibutso rw'ibihe byiza bagiriyemo
Abantu b'ingeri zitandukanye banyuzwe n'umuziki unyuze amatwi w'abahanzi b'abahanga
Irene Ntale yacuranze indirimbo ye yise 'Nkubukinze' abantu benshi baranyurwa
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu nzu itunganya umuziki ya Swangz Avenue muri Uganda yaherukaga kuririmbira i Kigali mu gitaramo cyabereye i Remera mu ijoro ryo ku ya tariki 31 Mutarama mu mwaka ushize
Yavuze ibigwi Radio Mozwey uherutse kwitaba Imana
Yaririmbye 'Neera', imwe mu ndirimbo za Goodlyfe zumvikanamo ijwi rya Radio zakunzwe ajyana n'abari ahabereye igitaramo
Irene Ntale ni umuhanzikazi uzwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa 'Ono Mwana', 'Stamina Daddy' n’izindi
Irene Ntale yinjiye mu bafana abasaba kumufasha kubyina no kuririmba

Kanda hano ubone andi mafoto

Amafoto : Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza