00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Album nshya ya Knowless yashyizwe ku isoko iri kugurishwa 6000 Frw

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Kamena 2021 saa 03:48
Yasuwe :
0 0

Butera Knowless yamaze gushyira ku isoko Album ye ya gatanu yise ‘Inzora’, iriho indirimbo 11 zirimo ebyiri yakoranye n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda.

Ni Album kugeza ubu yashyizwe ku mbuga zicuruza umuziki, aho iri kugurishwa $ 5.99, bivuze arenga ibihumbi bitandatu by’amafaranga y’u Rwanda (6000 Frw).

Indirimbo imwe kuri iyi album iri kugura $ 1.29, bivuze ko ari arengaho gato 1300, uguze indirimbo 11 zigize iyi album byumvikana ko yayigura arenga ibihumbi 14 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ku rutonde rw’indirimbo 11 zigize iyi album harimo ‘Bado’ yakoranye na Ykee Benda na Up yakoranye na Navio bo muri Uganda, ari na bo bakoranye hanze y’u Rwanda.

Indirimbo nka ‘Nyigisha’ na ‘Papa’ nizo ziri kuri iyi album nshya ya Butera Knowless zisanzwe zarasohotse, mu gihe izindi icyenda zo zitarajya hanze.

Urebye abandi bahanzi bafatanyije na Butera Knowless kuri iyi album, harimo abo mu Rwanda nka Social Mula, King James, Nel Ngabo, Platini, Aline Gahongayire, Tom Close na Igor Mabano.

Muri aba bahanzi Platini ni we bakoranye indirimbo irenze imwe kuko azumvikana mu yo bise ‘Ikofi’ ihuriweho n’abahanzi bose bo muri Kina Music ndetse n’indi bakoranye wenyine bise ‘Confuser’.

Iyi album wayigura unyuze hano

Butera Knowless yashyize ku isoko album ye ya gatanu yise 'Inzora, iri kugura 6000frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .