00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushinga wa Isimbi Noeline wo gukora filime mbarankuru ku buzima bwe warapfubye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Kamena 2021 saa 12:45
Yasuwe :
0 0

Isimbi Noeline amaze kubaka izina mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, akagira inkuru y’ubuzima yakuriyemo yateye impuhwe abatari bake! Amaze iminsi mu Rwanda aho mu byari byamuzanye harimo icyifuzo cyo gukora filime mbarankuru y’ubuzima bwe.

Isimbi avuga ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi filime nyuma yuko abonye ko hari igihe ajya avuga amateka ye abantu bakagira ngo arabeshya.

Ati “Kenshi mvuga inkuru zanjye abantu bakavuga ko mbeshya, ndashaka rero kuzakora filime irimo abantu banzi kuva cyera nkiri umwana, abo twabanye yaba n’umuryango wanjye cyangwa ibigo nagiye mbamo.”

Nubwo wari umwe mu mishinga wamugaruye mu Rwanda, Isimbi witegura gusubira muri Nigeria aho asigaye akorera muri iki cyumweru tugiye gutangira, yahishuye ko agiye kurinda agenda adakoze uyu mushinga.

Impamvu nyamukuru yatumye uyu mushinga awusubika, ni uko yasanze atarawizeho neza.

Ati “Byabaye nk’ibintu bintunguye, nsanga uburyo bwo kuyikora neza bugoranye, nahisemo kuyisubika nzongera kubitekereza ningaruka ino aha.”

Nubwo aterura ngo abivuge, kimwe mu byamubereye imbogamizi, uretse no kuba atari yabiteguye neza ngo akore inyigo y’umushinga w’iyi filime, amakuru ahari ahamya ko yasanze ari ibintu bisaba amafaranga menshi bitandukanye n’uko yari yabitekereje.

Incamake z’urugendo rw’ubuzima bwa Isimbi Noeline ugeze muri Nigeria aho akorera akazi ko kubyina mu kabari

Isimbi amaze kuba ikimenyabose kubera amashusho asakaza ku mbuga nkoranyambaga yambaye ubusa, akina filime z’urukozasoni yita ko zoroheje n’ibindi.

Uyu mukobwa wujuje imyaka 22 yavukiye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yigeze kuvuga ko afite imyaka itanu yari mayibobo ku mihanda yo mu Mujyi wa Kigali, aza kuhava ajyanywe mu kigo cy’inzererezi i Musanze. Iki kigo yakivuyemo afite imyaka 14 asubira i Rwamagana kubana na Se.

Ngo nyuma y’umwaka umwe yaje kwerekeza muri Uganda, ahava ajya muri Kenya.

Bitewe n’uko atari afite ibyangombwa kandi ari umwana muto, mu buhamya bwe yigeze gutanga mu 2019 yavuze ko yatawe muri yombi amezi icyenda mbere y’uko yoherezwa mu Rwanda.

Agarutse mu Rwanda ngo yashuguritse ibyangombwa ari na ho yahinduriye amazina nyuma aza gusubira muri Kenya.

Aha yahabaye imyaka itatu mbere y’uko mu 2017 ajya muri Afurika y’Epfo, ahava asubira muri Kenya.

Muri Kenya uyu mukobwa yongeye kuhava mu 2018 asubira muri Afurika y’Epfo, mbere y’uko muri 2019 agaruka mu Rwanda ari na bwo yiyamamarizaga kwegukana ikamba rya Miss Rwanda.

Aherutse kuva mu Rwanda mu mpera za 2019 anyura muri Uganda aho na ho yakoraga akazi ko kubyina mu tubari, ajya muri Kenya ndetse kugeza ubu atuye muri Nigeria.

Isimbi Noeline amaze iminsi i Kigali
Umushinga wa Isimbi wo gukora filime mbarankuru ye agiye gusubira muri Nigeria atawukoze kuko atari yawize neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .