00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwagejeje umunyarwenya Mazimpaka Japhet muri studio za RBA nk’umunyamakuru

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Kanama 2021 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Umunyarwenya wo mu itsinda rya ‘Bigomba Guhinduka’ akaba n’umunyamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, Japhet Mazimpaka yahishuye inzira igoranye ku nzozi ze akisanga mu mwuga w’itangazamakuru.

Mu myaka itanu ishize, iyo hagira ubwira Mazimpaka ko azaba umunyamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru yari kubanza kumuha ibisobanuro.

Uyu musore uhamya ko yavukiye mu Karere ka Kayonza akabyiruka akunda itangazamakuru, nubwo yiyumvagamo impano yo gukora uyu mwuga, icyizere cye cyari hasi cyane.

Ibyari ibyago bye byaje kumubera amahirwe n’inzira imuganisha ku nzozi ze.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE yavuze ko yatangiye kumva ko yazaba umunyamakuru ubwo yari ageze mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Ati “Icyo gihe ndabyibuka nari ngiye mu wa kane w’amashuri yisumbuye, hari mu 2014, bwari ubwa mbere ngiye i Kigali kwiga mu Ishuri ryitiriwe Mutagatifu Andereya (St Andre) aho nize Imibare, Ubugenge n’Ibinyabuzima."

Arangije amashuri yisumbuye, uyu musore yahawe kujya kwiga mu CBE, icyakora asabwa kujya gusaba inguzanyo.

Mazimpaka avuga ko yaje kubura inguzanyo bihurirana n’uko yari agiye kwiga ibintu adashaka.

Nyuma Mazimpaka wari ufite umushinga wari kumwishyurira yawusabye ko yajya kwiga ibyo yifuza.

Ati “Nari mfite umushinga wagombaga kunyishyurira, nkimara kubura inguzanyo wiyemeje kumfasha nkiga kaminuza. Njye rero nabasabye ko banyemerera bakanyishyurira mu bintu niyumvamo kandi nkunda.”

Nguko uko Mazimpaka wakuranye akaradiyo ku gutwi akunda kumva Radio Rwanda yatangiye urugendo rwo kwiga itangazamakuru, ariko na bwo inzozi zo kwisanga kuri iki kigo zikiri kure.

Kuva mu 2017, Mazimpaka yatangiye amasomo y’itangazamakuru, mu 2020 aza gusaba kwimenyereza umwuga muri RBA.

Nyuma yo kurangiza kwimenyereza umwuga, Mazimpaka uherutse kwambara ikanzu y’intiti muri Kaminuza ya Mount Kenya, yanahise atangira akazi nk’umukozi wa Magic FM.

Kuri Magic FM, Mazimpaka yavuze ko ari umugisha yagize kuba ari gukorana na Anita Pendo yakuze akunda kumva ibiganiro bye kuri radio.

Mazimpaka yishimira kuba yarakabije inzozi zo gukorana na Anita Pendo yakuze akunda
Kuva mu 2017, Mazimpaka yatangiye amasomo y’itangazamakuru, mu 2020 aza gusaba kwimenyereza umwuga muri RBA
Abasore bo muri Bigomba guhinduka bamaze gushyira ku ruhande amasomo ya kaminuza
Mazimpaka aherutse guhabwa impamyabumenyi ya kaminuza yakuye muri Mount Kenya University

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .