Inzozi za Methuselah Sax Water wize umuziki ku Nyundo akihebera kuvuza Saxophone

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Mata 2021 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Umusore witwa Methuselah Sax Water ni umwe mu banyarwanda biyeguriye kuvuza umwirongi wa kizungu uzwi nka Saxophone dore ko atari benshi bazi kuwukoresha mu gihugu.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Mbonimpa Methuselah yavutse mu 1992 mu bakobwa batanu akaba ari umuhungu umwe rukumbi iwabo mu muryango w’iwabo.

Mu 2016 yasoje mu ishuri ry’umuziki ku Nyungo aho yize kuririmba, gucuranga guitar, saxophone na clarinet ndetse no kwandika indirimbo. Ubu ni umuririmbyi, umucuranzi wa guitar ,saxophone n’ibindi bicurangisho yize. Mu mu muziki akora injyana zitandukanye nka Afro jazz, Pop ndetse na gakondo mu buryo bugezweho.

Yavuze ko umuziki ari ikintu yakuze akunda bityo bikaza guhumira ku mirari ubwo yagiraga amahirwe yo kujya kuwiga ku Nyundo.

Ati “Nakuze nkunda umuziki. Nagize amahirwe njya kuwiga ku Nyundo, ubu ibintu byose bijyanye nawo biranyorohera kubikora kuko ugutwi kwanjye kubyumva cyane, kurusha uko byari bimeze ntarajya kuwiga. Uretse gukunda umuziki kuri njye ni ikintu gikomeye gituma umuntu abasha gushyira hanze amarangamutima ye.”

Yemeze ko uretse ko kuba umuziki umuha amafaranga unamufasha mu mibanire ye n’abandi.

Ati “Maze gushyira hanze indirimbo 11. Icyatumye nihebera umuziki ni uko umuziki uretse ko wampa amafaranga uranafasha mu mibanire yanjye n’abandi kuko muzi ko ugusaba kugira umutima kandi umfasha gutekereza neza kurushaho.”

Afite inzozi zo kuba umuhanzi ukomeye mu Rwanda no hanze ndetse by’umwihariko agakundisha abantu igicurangisho cya Saxophone kidacurangwa na benshi mu Rwanda.

Ati “Mfite inzozi zo kuba umuhanzi ukomeye no kumenyekanisha igicurangisho cya Saxophone. Ndasaba abanyarwanda kunshyigikira, bakampa umwanya bakumva ibyo nkora kuko nzi neza ko bazabikunda kuko sinzabatenguha na gato.”

Uyu musore yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Leo’.

Afite inzozi zo kuba ikirangirire muri uyu mwuga
Uyu musore ahamya ko Saxophone ari kimwe mu bikoresho bya muzika bisaba ubuhanga
Impano ye mu kuvuza Saxophone ni ntagereranwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .