00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzira y’inzitane ya Ras Kayaga wirukanywe n’umugore akigera i Burayi (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Kanama 2021 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Ras Kayaga wamenyekanye cyane mu Itsinda rya Holly Jah Doves yakomoje ku buzima bw’ingutu yanyuzemo ubwo yageraga i Burayi. Icyo gihe yirukanwe mu nzu n’umugore, ubuzima buramusharirana mu myaka itanu kugeza abonye ibyangombwa.

Ras Kayaga azwi muri Holly Jah Doves, itsinda ryakoze indirimbo ‘Maguru’ yamenyekanye mu myaka yo hambere kimwe n’izindi zo mu njyana ya Reggae.

Ahagana mu 2011 ni bwo uyu muhanzi wari mu bakunzwe cyane yashatse umugore wo mu Buholandi basezerana kubana akaramata imbere y’amategeko.

Uyu musore wari mu bagezweho muri iyo myaka yahuye n’ibizazane, byaturutse ku bikorwa bye byo guca inyuma umufasha we warakaye akamuta mu Rwanda akitahira i Burayi.

Mu 2012 ni bwo Ras Kayaga yaje kubona amahirwe yo kujya mu marushanwa i Burayi amuhesha amahirwe yo kujya gufatayo amahugurwa.

Mu 2013, Ras Kayaga yagiye ku Mugabane w’u Burayi ajya kureba uwahoze ari umugore we agerageza kumusaba imbabazi.

Uyu mugore yakiriye Ras Kayaga ariko kumvikana bikomeza kwanga, nyuma y’amezi make babana hatangira kuza umwuka wo gutandukana.

Abwira IGIHE uko yirukanywe n’umugore, Ras Kayaga yagize ati “Umunsi umwe yarabyutse ambwira ko atakomeza kubana nanjye, ahamagara Polisi insohora mu nzu.”

Uyu muhanzi uvuga ko gutandukana n’umugore we byaturutse cyane ku mabwire yiyongeraga ku byo yakoze cyera byari bitaribagirana. Icyo gihe yatangiye kuba mu igaraje ry’inzu y’uwari umugore we.

Aha yahamaze igihe kitari gito ahava yerekeza mu Bubiligi, atangira gushaka ubuzima bundi bushya.

Ageze mu Bubiligi, Ras Kayaga avuga ko yakoze akazi gatandukanye karimo koza amasahane yo muri restaurant, ari nako akomeza gushaka ibyangombwa nk’umusore wabyaranye n’umukobwa uvuka mu bihugu by’u Burayi.

Nyuma yo kubona gatanya, yakomeje kuburana ibyangombwa birangira abibonye mu 2018, nyuma y’imyaka itanu y’ubuzima bushaririye bw’umuntu udafite ibyangombwa.

Nubwo yaje kugirana ibibazo n’umugore we byanatumye amwirukana mu nzu, Ras Kayaga avuga ko ubu babanye neza cyane.

Ati “Ubu uwari umugore wanjye tubanye neza nta kibazo dufitanye, narashatse na we afite uko abayeho turi inshuti zihuriye ku mwana.”

Ras Kayaga mu 2018 yakoze ubukwe n’undi mukobwa wo mu Rwanda bararushinga, kuri ubu bakomeje gushaka ibyangombwa byatuma bajyana ku Mugabane w’u Burayi.

Muri iyi minsi uyu muhanzi ari mu Rwanda aho yaje muri gahunda ze bwite zirimo gukora ubuhinzi n’ubworozi ndetse no gukora umuziki.

Ikiganiro na Ras Kayaga

Indirimbo ‘Maguru’, itsinda Holly Jah Doves ryamenyekaniyemo

Ras Kayaga ari mu Rwanda aho yaje mu bikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi ndetse n'iby'umuziki
Ras Kayaga wari icyamamare mu Rwanda ntibyamubujije kujya yoza amasahane mu Bubiligi
Ras Kayaga yahishuye uko umugore yamwirukanye mu nzu akajya arara mu igaraje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .