Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Massamba Intore yagaragaje inanga ebyiri zose yarazwe na se Sentore.
Mu kiganiro yahaye IGIHE, Intore Massamba yavuze ko izo nanga zifite amateka ahambaye.
Yagize ati “Muri izi nanga harimo imwe muzehe Sentore yahunganye mu 1959, aho yari yarahungiye mu Burundi. Indi yaje kuyiragwa na sogokuru Munzenze ubwo yari agiye gutabaruka.”
Izi nanga zose, Massamba yavuze ko Sentore yazitahanye mu 1995 ubwo yari atashye mu rwamubyaye.
Ubwo Sentore yajyaga kwitaba Imana yaraze Massamba izi nanga ebyiri ndetse na we ahamya ko azaziraga abakiri bato.
Yakomeje ati “Nkuko data yazindaze nanjye nifuza kuzaziraga umuhungu wanjye Jules Sentore, mwabonye ko azi no kuzicuranga.”
Izi nanga Massamba yarazwe, avuga ko zifite amateka kuko zirimo iyo muzehe Sentore yaserukanye i Burayi mu 1958 ari kumwe n’Umwami Rudahigwa, iki gihe bakaba baregukanye igihembo gikomeye mu Bubiligi.
Izi nanga zo mu muryango wa Sentore, Massamba avuga ko agerageza kuzibungabunga ku buryo uzaba umurage w’igihe kirekire nkuko Sentore yabimusabye.
Ku kijyanye no kuba we ubwe ajya acuranga inanga, Massamba yavuze ko abikora nubwo akenshi azicuranga aterekera abakurambere kurusha kuzicuranga bijyanye no gutarama.
Massamba aheruka gutungura abakunzi b’umuziki we ubwo yacurangaga inanga ku rubyiniro rw’igitaramo cya East African Party cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwinjiza abaturarwanda mu mwaka wa 2021.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!