00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inteko y’Umuco yasinyanye amasezerano na ‘Africa in Colors’ agamije guteza imbere imyidagaduro

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Kanama 2021 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire na Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, ubuyobozi bw’Iserukiramuco ‘Africa in Colors’, bwamaze gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire n’Inteko y’umuco.

Ni amasezerano y’imikoranire yasinywe ku wa 25 Kanama 2021, agamije kuzamura uruganda rw’imyidagaduro ariko anashingiye ku kumenyekanisha umuco w’ u Rwanda.

Mu kiganiro na Raoul Rugamba uhagarariye Iserukiramuco ‘Africa in Colors’, yabwiye IGIHE ko aya masezerano akubiyemo ingingo zirimo gutoza abantu batandukanye ku bijyanye n’imyidagaduro ishingiye ku muco, kugaragaza impano zikabyara umusaruro ku rwego mpuzamahanga, gufasha abantu baba mu myidagaduro kubona ubushobozi no kugirana imikoranire n’ibigo by’ishoramari no gukangurira abantu n’ibigo byigenga gushora imari mu myidagaduro.

Izi ngingo kimwe n’izindi zikubiye mu masezerano Iserukiramuco ‘Africa in Colors’ bamaze igihe basinyana n’inzego za Leta mu rwego rwo gushaka uko hatezwa imbere uruganda rw’imyidagaduro.

“Africa in Colors” ni iserukiramuco ryatangiye umwaka ushize, rigamije kureba uko ryahuriza hamwe abafite aho bahuriye n’imyidagaduro muri Afurika mu rwego rwo kumenyana no gufashanya kuyizamura.

Inteko y’Umuco yagiranye amasezerano n’Iserukiramuco ‘Africa in Colors’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .