00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intandaro yo kutaramba k’urukundo rwa Kanye West na Irina Shayk

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Kanama 2021 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize mu itangazamakuru ritandukanye ku Isi yose inkuru yari ishyushye ni iy’urukundo rwa Kanye West na Irina Shayk, gusa rwaragurumanye nk’umuriro w’amashara ruzima rutamaze kabiri.

Ni urukundo Kanye West yari yinjiyemo nyuma yo gutandukana na Kim Kardashian wari umugore we.

Uru rukundo rw’amezi abiri ibinyamakuru bitandukanye birimo Us Weekly, People na Entertainment Tonight mu bantu babihaye amakuru bigaragaza ko rwamaze kurangira burundu.

Umwe yabwiye Us Weekly, ati “Kanye na Irina ibyabo byararangiye ariko mu by’ukuri nta n’ubwo bari baratangiye. Nta kintu cyajyaga imbere mu mubano wabo. Shyk yabonye badakwiriye gukundana.”

Entertainment Tonight yo yatangaje ko urukundo rw’aba bombi rwari urwo kuryoshya nta kindi kintu cyari kiruherekeje.

Umwe mu bantu baganiriye n’iki kinyamakuru yagize ati “Uko ari babiri babaga bari kwishimisha bari kumwe. Bakoraga ibyabo bagamije kugira ibihe byiza nta kindi kirenzeho cyabahuzaga.”

People yo yatangaje ko urukundo rwabo rutari rufite gahunda ihamye. Ngo Kanye West ashaka kwishimishanya n’abana be ndetse ngo ntashaka kujya mu rukundo.

Mu minsi ishize ikinyamakuru Page Six cyatangaje ko gifite amakuru y’uko Irina Shayk ariwe wabenze Kanye West.

Umwe mu bahaye amakuru iki kinyamakuru yagize ati “Irina akunda Kanye West, ariko ntabwo ashaka ko bakundana.”

Muri Kamena aba bombi bari kumwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Kanye West wizihizaga imyaka 44 avutse. Ni ibirori byabereye muri hotel yitwa Villa La Coste iherereye mu Majyepfo y’u Bufaransa ku wa Kabiri tariki 8 Kamena 2021.

Kanye West na Irina Shayk bamaze imyaka myinshi baziranye, mu 2010 uyu mugore w’imyaka 35 yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Power’ y’uyu muraperi uri mu batunze miliyari y’amadorali ku Isi.

Irina Shayk ni umunyamideli wo mu Burusiya, wavutse tariki 6 Mutarama 1986. Muri Gicurasi 2010 yakundanye na Cristiano Ronaldo bamaranye hafi imyaka itanu kuko muri Mutarama 2015 bafashe icyemezo cyo gutandukana.

Guhera icyo gihe byaje kumenyakana ko uyu mugore yatangiye gukundana n’umukinnyi wa filime Bradley Cooper. Tariki 21 Werurwe 2017 nibwo uyu mugore yibarutse umwana we wa mbere w’umukobwa witwa Lea De Seine yabyaranye na Cooper gusa baza gutandukana mu 2019.

Kanye West we afite abana bane na Kim Kardashian batandukanye muri Gashyantare 2021.

Inkuru z'uko Kanye West na Irina Shayk zakwiriye nyuma y'iyi foto yagiye hanze bari kumwe
Irina Shayk na Kanye West bakundanye amezi abiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .