00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intandaro y’urupfu rwa Michael K. Williams yamenyekanye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Nzeri 2021 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho Michael K. Williams wamenyekanye cyane muri sinema yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika izwi nka Hollywood, yasanzwe mu nyubako yari atuyemo yapfuye , byatangajwe ko urupfu rwe rwatewe n’ibiyobyabwenge.

Abaganga bo mu Mujyi wa New York batangaje ko uyu mugabo wamenyekanye cyane yishwe no kunywa ibiyobyabwenge birengeje urugero yanyoye.

New York Post yatangaje ko uyu mugabo yari yanyoye uruvange rw’ibiyobyabwenge birimo Mugo, Urumogi n’ibindi akenshi byifashishwa n’abantu baba bashaka kwiyibagiza umubabaro cyangwa agahinda.

Uyu mugabo w’imyaka 54 wamenyekanye cyane nka Omar Little muri ‘The Wire’, yasanzwe iwe mu nyubako iherereye i Brooklyn muri New York City ku wa 6 Nzeri 2021 yapfuye.

Yitabye Imana hari igikorwa yari kugaragaramo mu minsi ibiri yabanje ariko ntiyakijyamo. Umwe mu bo mu muryango yaje kumusura asanga ntakoma yarashizemo umwuka.

Nyuma y’urupfu rwe , Umuririmbyi Aliaune Damala Badara Akon Thiam wamamaye nka Akon, yatangaje ko abakire n’ibyamamare baba bafite ibibazo byinshi kurusha abakene ndetse akenshi bituma biyahuza ibiyobyabwenge.

Michael K. Williams mu biganiro bitandukanye yari yaragiye atangaza ko ibiyobyabwenge byagiye bimugiraho ingaruka, ndetse muri Gashyantare yatanze ikiganiro avuga ko kubera ibiyobwenge yari ari kwivuza.

Ati “Natangiye kwivuza kubera ibibazo bigendanye n’imitekerereze , natangiye kubyikuramo. Intekerezo nyinshi mu mutwe wanjye z’uko byangizeho ingaruka mu bikorwa, uko nsubiza mu gihe runaka ndetse n’ibijyanye no gukundana kwanjye. Ni inzira nshya kuri njye.”

Yavugaga ko cyane ibiyobyabwenge atari ikibazo ahubwo ari ibimenyetso by’ibibazo umuntu aba ari kunyuramo.

Williams yakinnye muri filime nyinshi zamamaye zirimo “Boardwalk Empire”, “The Night Of”, “Assassin’s Creed”, “12 Years a Slave” , “Lovecraft Country” n’izindi.

Urupfu rwa Michael K. Williams rwababaje benshi biganjemo abakundaga filime yakinnyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .