Lil G yari amaze igihe atavugwa cyane mu itangazamakuru ariko ari kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara afite insokozo yavugishije benshi bakayisanisha n’iy’abagore, aho yadefirije akaba anasigaye afunga umusatsi bizwi nka ‘Chignon’.
Uyu mugabo yari amaranye imyaka ibiri umusatsi wa ‘dreadlocks’ amafoto ye yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’iki cyumweru ntabwo yavuzweho rumwe, aho bamwe bavuga ko ntacyo umusatsi we utwaye ariko abandi bo bakavuga ko yigize nk’umugore.
Gusa we avuga ko ari umusatsi umuhenda kandi yarawushyizeho atitaye ku byo abantu bazavuga.
Ati “Abagore bagira imisatsi yabo se? Iyi ni inyogosho nk’izindi. Nahinduye iyo nari maranye imyaka ibiri. Naravuze nti reka mbihindure ntandukane n’abandi. Nashakaga gutandukana n’abandi nkasa njyenyine. Uyu musatsi ni cyo kintu kimpenda kandi ni ibintu nakoze mbishaka. Nashakaga kugaragara neza.”
Gusa benshi ntabwo babyumva kimwe n’uyu muhanzi, hari n’abateraga urwenya bakifashisha ifoto ye bakavuga ngo ‘undi mugabo atuvuyemo’ bashaka kwerekana ko ari kwishyira mu cyiciro cy’abakobwa n’abagore.
Nk’uwitwa Hirwa yanditse kuri Twitter, ati “Muramwibuka aririmba ati nimba umugabo? None ndabona ibyo kuba umugabo byarahindutse kuba umugore!”
Mu butumwa bwinshi bwashyizwe ku gitekerezo cye, bwinshi bwavuganiraga Lil G ubundi bukamunenga abantu bamwe bavuga inyogosho itajyanye n’umuntu nkawe w’umugabo.
Abandi bakaza bavuga ko kuba abakobwa aribo bari kuvuganira cyane Lil G byonyine bihita bisobanura icyiciro yamaze kwishyiramo.
Hari nk’uwitwa Amazi Atemba wagize ati “Abanyarwanda tugifite ibitekerezo nk’ibi turacyafite byinshi byo kwiga. Ubugabo bugaragarira ku musatsi? Ubundi kuki abantu mutita ku byanyu mukirukira ku bandi? Mukomeza kwita ku by’abandi kandi bo bazakomeza gutera imbere muri mu bigambo gusa.”
Undi yagize ati “Mu Rwanda niho honyine uzasanga umusore utereka umusatsi cyangwa ufite dread bamwita imbobo cyangwa umutinganyi.”
Nyuma yo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, Lil G yabwiye abantu kuba abasirimu kandi bakamuha amahoro.
Ati “Ikintu nshaka kubwira abantu ni iki ese mwagerageza kuba abasirimu? Njyewe ibyo bari kuvuga byose ntacyo bimbwiye ariko rimwe na rimwe muba mugomba kwita ku byanyu.”
Lil G yavutse tariki 20 Werurwe 1994, yatangiye kuririmba mu 2007 afite imyaka 13. Yihariye igikundiro mu ndirimbo zirimo ‘It’s ok’, ‘Nimba umugabo’ yakoranye na Meddy, ‘Aca Blague’ n’izindi.
Cyakoze uyu twaramutakaje ntitwabimenya https://t.co/g138BjqXxY
— Underground and Broke😭 (@wataye_umutwe) February 21, 2021
Nubundi yararirimbye ngo azagaragaza itandukaniro n'abandi bagabo!😎😃😎
Ngibyo rero👇 https://t.co/bx3du8cg95
— Gisa w'i Rwanda 🇷🇼🇷🇼🇷🇼 (@EmmyGisa3) February 19, 2021
Yavuzeko azaharanira gukora ibyiza gusa , rero umugore ukora ibyiza gusa nduma aba ari umuntu wumugabo. Uyu mudjama yubahwe. https://t.co/4N0vkuwMdH
— HAGANIMANA Janvier (@Korthalfort) February 20, 2021
Actually he did, he became himself! Unlike other Rwandan men who are stuck into toxic masculinity, can’t be themselves, and enjoy their lives. Y’all should learn to be yourself and stop judging others because they don’t fall into that so called manhood y’all define. https://t.co/sUPW7rIljY
— Nate💋 (@nikokezanate) February 20, 2021
Nese Bro birakujabutse none ngo tu minding iki🤣🤣Erega bro ca akabogi nawe uri mubo dushinzwe ku minding🤩🤩 https://t.co/2ppRYQ0Dz8
— BABY JESUS🔥 (@Igireque) February 21, 2021
Yagerageje guha abantu ibyabo gusa Hari ahantu yibeshye, here we mind everyone's business! https://t.co/oWwEKj8SOc
— Bari Gupfa Ubwanwa Ndaq! (@CEO_mukuru) February 21, 2021
Rwandans be like: Ndeba ibindeba!
Then boom: https://t.co/I7lYJolNME— M U T E S A (@mwene_Karoli) February 20, 2021
At first, I thought this is another miss rwanda contestant... I didn't know it's Lil g
Wabaye umugabo Man
💔 https://t.co/1Q0LbES8Nj— President of black people 🇷🇼 (@neveermindmy) February 20, 2021
Ndumiwe gusa. Ubuse konakuze mwumva nanjye ngomba guhindura nkanjya mubindi. Ndabona yaraduhaye icyitegererezo. https://t.co/jjP4KsukAm
— Uwayesu Olivier (@OlivierUwayesu) February 20, 2021
The fact that girls are defending him says it all 😂😂 https://t.co/dHkrEy4xXr
— Ami Jn Felix (@AmiFelix2) February 20, 2021
So people still have this specific kind of stupidity in 2021??? https://t.co/xwR5A0BusG
— 𝗡𝗚𝗢𝗚𝗩シ︎ (@Guillauu) February 20, 2021
Why can’t African Men grow their hair peacefully like what’s weird about men having hair???! https://t.co/kmI1ayUZHx
— Gahizi Kevine❤️ (@GahiziK) February 20, 2021
Ubwo se ushatse kutubwira iki? https://t.co/q9yWx6Bbxj
— Young God (@LeRoiDarius) February 21, 2021
Yabikubwiye ko ari umugore? This ain't it https://t.co/Eky7MHG9sA
— Kyubi (@IradPlacide) February 20, 2021
Kuba umugabo no kugira imisatsi bihuriye he koko?🤔 https://t.co/UfkmoNQb9C
— KaGo (@Kago_Christella) February 20, 2021
Ikibabaje muribi byose nuko we aho ari, arikwishakira ubuzima arko weho uraho uhangayikishijwe nuko umubona,jyarasi izabica smh 🤦🏾♀️🤦🏾♀️ https://t.co/izs1A9y9cj
— Yzalline (@YzallineU) February 20, 2021
Mu Rwanda niho honyine uzasanga umusore utereka umusatsi cg ufite dread bamwita imbobo cg i gay 😂dore uyu amuhinduye umugore
Sinzi impamvu 🤗🙆♀️🤷🏼♂️ https://t.co/8BApEa9RhF
— Regine Pacis (@ReginePacis1) February 20, 2021
Abanyarwanda Tugifite Ibitekerezo nkibi shn turacyafite Byinshi byo kwiga. Ubugabo Bugaragarira Ku musatsi? Ubundi kuki abantu mutita kubyanyu mukirukira Kubandi? You keep on minding others bss they will keep developing muri mubigambo gusa🤷🏽♂️ https://t.co/MQ81UuN3MD
— Amazi Atemba 🏖 (@JuvensKyle) February 20, 2021
Kuminding my business birananiye pe
"Nimba umugabo" nubu koko
Igisubizo"Ndamaze"🤔🤔🤔 https://t.co/rFl4JeA3hc— Zake stone Kayiira (@zakestone) February 20, 2021
Uyu mu miss ahagarariye akahe Kagali laaa🕵️ @MissRwandaDotRW https://t.co/YACOPnln8Q
— Nissaq_Bosai🇷🇼🥂🍾 (@NtwaliMH) February 20, 2021
Cyaze nge lil g ndikubona asigaye asa na remonikota😂😂😂 womuri chikinolisi 😂 https://t.co/0OAFPlpdrG
— terms and conditions (@i_am_shema) February 20, 2021
At first, I thought this is another miss rwanda contestant... I didn't know it's Lil g
Wabaye umugabo Man
💔 https://t.co/1Q0LbES8Nj— President of black people 🇷🇼 (@neveermindmy) February 20, 2021


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!