00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’indirimbo ‘Tuzatsinda’, ikangurira Abanyarwanda kutadohoka ku ngamba zo gukumira Covid-19

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Kanama 2021 saa 01:45
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’icyumweru turangije, abahanzi barenga 10 bafite amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda basohoye indirimbo bise ‘Tuzatsinda’, igamije gukangurira Abanyarwanda gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Iyi ndirimbo ihuriwemo n’abahanzi 13 aribo Yvan Buravan, Israel Mbonyi, Andy Bumuntu, Clarisse Karasira, Mike Kayihura, Niyo Bosco, Peace Jolis, Kivumbi, Mucyo, Alyn Sano, Jules Sentore, Massamba Intore na Mani Martin.

Ni indirimbo Andy Bumuntu yabwiye IGIHE ko yashibutse ku gitekerezo cya ‘Ngire Uruhare Initiative’ uyu muhanzi ayoboye, ariko inahuriwemo n’urundi rubyiruko.

Andy Bumuntu yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe nyuma y’ibitekerezo binyuranye by’abahanzi bayigaragayemo, nyuma begera RBC nk’urwego rushinzwe kurwanya Covid-19 ibiha umugisha, hanyuma baza no kubona umuterankunga witwa ‘Mastercard Foundation’.

Ati “Ni igitekerezo cyaturutse ku bumwe bw’abahanzi, nyuma yo kuganira; twabiganirije RBC ibiha umugisha, hanyuma tubona umuterankunga tubona kuyisohora.”

Andy Bumuntu avuga ko iyi ndirimbo bahisemo kuyikora nk’inkunga y’umuhanzi mu guhumuriza imitima y’Abanyarwanda bamaze umwaka urenga bahanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Ikindi bibandaho muri iyi ndirimbo ni ugusaba abantu kutadohoka ku ngamba zo gukumira iki cyorezo bityo intsinzi ikaboneka vuba.

Ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Cedric Gitego.

Andy Bumuntu, Alyn Sano na Mani Martin mu ifatwa ry'amajwi y'iyi ndirimbo
Andy Bumuntu, Niyo Bosco na Intore Massamba ubwo hakorwaga iyi ndirimbo
Iyi ndirimbo ihuriwemo n’abahanzi 13 aribo; Yvan Buravan, Israel Mbonyi,Andy Bumuntu, Clarisse Karasira,Mike Kayihura,Niyo Bosco,Peace Jolis,Kivumbi,Mucyo, Alyn Sano, Jules Sentore, Massamba Intore na Mani Martin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .