Injira mu buzima na firingi z’iby’isoni nke bibera muri za ‘House Party’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Gashyantare 2021 saa 01:33
Yasuwe :
0 0

Niba warasomye ibitabo byifashishwaga mu mashuri abanza mu myaka yashize, nta kabuza uzi agasimba kitwa ‘Bakame!’ Ni agasimba k’akanyamayeri menshi ndetse iyo wasomaga inkuru zako wumvaga utazirambirwa ku buryo n’ubu hari abakuru bazikumbura bakazinagaho akajisho ngo bongere bisekere.

Aka gasimba twakagereranya n’urubyiruko rw’uyu munsi rufite amayeri menshi yo gushuka no kubeshya ababyeyi, ubundi rukigira mu bindi bikorwa byo kwishimisha mu gihe umubyeyi we azi ko umwana we hari ahandi yagiye.

Akenshi bifashisha inshuti zabo zizerwa cyane n’ab’iwabo zikabafasha gukubita ababyeyi icya semuhanuka.’

Urugero rwa hafi hari inshuti yanjye yabwiye umubyeyi ko igiye kurwaza umukobwa w’inshuti ye, ko arembye ku buryo bishobora gutuma azataha nyuma y’iminsi itazi.

Uyu mukobwa yahawe uruhushya arangije yigira muri firingi karahava, agaruka avuga inkuru zitabaho z’aho mugenzi we yari arwariye abo yasize mu rugo baramwihanganisha kubera ukuntu yababwiraga ukuntu yararaga amajoro akurikirana umurwayi, nyamara byahe byo kajya!

Ahubwo, uyu mukobwa yari yigiriye mu byitwa ‘House Party’ biharawe cyane mu rubyiruko rw’iyi minsi.

House Party ni ibirori bihuriramo abasore n’inkumi bagamije ‘kurya show’ cyangwa se kwishimisha no kwidagadura, bakanywa inzoga amatabi n’ibindi bikorwa bitandukanye ku buryo umubyeyi w’umwe muri bo ahageze yakwicwa n’agahinda.

Ibirori nk’ibi byatangiye kumenyekana mu myaka yo mu 1970 kuzamura binyuze muri filime zamenyekanye, zari zigamije kwigarurira imitima y’ingimbi n’abangavu.

Ababiteguye bahaha nk’abiteguye ubukwe!

Urubuga rwa Wikipedia ntabwo rwerekana neza igihe ibirori nk’ibi byatangiriye gukorwa, gusa rwerekana ko bikorwa mu buryo ashobora gutumira nk’uwacyuje ubukwe, akagura ibyo kurya bisanzwe, ihene zigahatwa imbugita kakava ndetse n’icyo kunywa kikaba hafi aho.

Uru rubuga ruvuga ko ari ahantu mu rugo rw’umuntu runaka wateguye ibi birori, hahurira itsinda ry’abantu bake cyangwa benshi.

Mu buryo bugezweho ibirori nk’ibi usanga bihuza cyane abiganjemo urubyiruko rukiri mu myaka iri munsi ya 20, cyangwa se abantu bakuru, ubundi bagacuranga umuziki mwinshi bakabyina kakahava.

Abajya muri House Party akenshi usanga ari urubyiruko

Mu mateka ariko, ibi birori byabaga birimo ikinyabupfura cyinshi , ababyitabiriye bagahurira mu nzu nini cyane mu minsi runaka baratumiye itsinda ry’abahanzi batandukanye babacurangira.

Gutumira abantu bishobora kuba umuntu ahamagaye mugenzi we kuri telefoni, kwifashisha amatsinda ya WhatsApp n’izindi mbuga nkoranyambaga bitewe n’umubare w’abantu ababiteguye bashaka ko bazamo.

Akenshi hanze ho usanga abantu baje muri ibyo birori babibonye kuri internet, cyangwa batumiwe n’inshuti zabo, ariko batazi nyiri ukubitegura mu buryo bwihariye.

Rimwe na rimwe bigatuma hari ibintu bimwe bangiza biri mu nzu mu gihe bamaze gusinda.

Mu Bwongereza ibirori nk’ibi bo babyita [Skins’ Party]. Byiswe gutya biturutse ku kiganiro cyamenyekanye mu Bwongereza mu Mujyi wa Bristol cyibandaga ku buzima bw’ingimbi n’abangavu bajyaga mu birori nk’ibi.

Bikorerwamo amarorerwa, umuntu akaba anashobora gusambana n’uwo bahuye bwa mbere!

N’ubwo abantu bakomwe mu nkokora na Coronavirus, guterana kw’amatsinda y’abantu benshi bikaba bitemewe, hambere ibintu bikimeze neza wasangaga abafite gahunda zo kujya muri ‘House Party’ ari benshi cyane cyane mu mpera z’icyumweru.

Ibi birori bihuriramo abasore n’inkumi nk’uko twabivuze haruguru abenshi ntabwo baba baziranye kuko baba bahura bitewe n’uwatumiye buri wese, kuko hari n’utumirwa nawe agatumira.

Muri House Party habaho kwirekura mu buryo budasanzwe

Umukobwa umwe wagiye yingingwa na bagenzi be ngo bajyaneyo yabwiye IGIHE ko ibi birori, biba bidasanzwe ku buryo umuntu asinda akaba ashobora gusambana n’uwo abonye aho hafi.

Ati “Njye sinjya nywa inzoga hari inshuti zanjye z’abakobwa zagiye zinyinginga ngo tujyanye mu birori nk’ibi, ariko njye nkanga kuko ibintu baza bavuga numvaga ntabibasha. Hari ubwo bazaga bavuga ukuntu banyweye amatabi, shisha mu gihe zari zicyemewe mu Rwanda kandi mu buzima busanzwe batazinywa, ukuntu bamaze iminsi myinshi banywa ubutaruhuka kandi bataryama nkumva ntabibasha.”

Akomeze avuga ko hari igihe yajyanaga nabo mu kabari bamara gusinda bagasererezanya ukuntu bagiye muri ‘House Party’ umukobwa umwe agasambana n’abasore nka batanu.

Ati “Hari n’ubwo bambwiraga ngo mbaherekeze tujyane mu kabari tugikora. Bamara gushyiramo abiri bagatangira kuvuga ukuntu umwe muri bo cyangwa se bose bagiye baryamana n’abahungu badasanzwe baziranye kandi barenze umwe bahuriye muri ibyo birori, nkumva birandenze.”

Akomeza avuga ko hari bagenzi be bagiye bajya muri ibi birori kubera ibyo zabonyemo cyangwa zikanga kuryamana n’abasore bahuye bwa mbere, zigataha zazinutswe ibi birori.

Umusore witwa Shami Pacifique wagiye yitabira ibirori nk’ibi avuga ko akenshi muri ibi birori ahantu hose hari udukingirizo cyane cyane mu byumba ku buryo umukobwa ugeranyeyo n’umusore ahita yibwiriza igikurikiyeho.

Ati “Nagiye mu birori nk’ibi birenze kimwe. Byinshi muri byo usanga ahantu hose hari udukingirizo ku buryo n’abakobwa baba babyiteguye ko nta kindi kibazanye uretse kwishimisha kandi no kuryamana nabyo bizamo.”

Hanze y’u Rwanda hari ababijyamo bakahasiga agatwe

Mu bihugu birangwamo urugomo, hari igihe abasore cyangwa abakobwa bagiye mu birori nk’ibi bamara gusinda bikaba byavamo akaduruvayo bikarangira bamwe barasanye, ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.

Ikindi bamwe bicwa nacyo iyo bagiye muri ibi birori, ni ibiyobyabwenge birengereje urugero.

Mu 2019 umusore wo mu Bwongereza mu Mujyi wa Preston witwaga Harry Flood, wari ufite imyaka 17 yapfuye azize kunywa ibiyobyabwenge birengeje urugero birimo MDMA ndetse n’urumogi.

Uyu musore yapfiriye muri ‘House Party’ yari yabereye iwe, yari yatumiyemo bagenzi be bigana, yifashishije urubuga rwa Snapchat.

Yapfuye nyuma yo kugerageza gusangira na mugenzi we wari usanzwe anywa ibiyobyabwenge nk’ibi byinshi kumurusha.

Ni ibirori akenshi biberamo ibikorwa byo kwiyandarika bitari bike
Hari bamwe bakora ibi birori ugasanga mu ngo zabo hagizwe nko mu tubyiniro
Abitabiriye House Party banywa ku rwego rwo hejuru
Abasore n'inkumi baba babukereye mu birori nk'ibi
Abitabiriye ibi birori banyuzamo bakanaririmba
Buri wese aba abyina uko abyumva
Buri wese muri House Party aba agaragaza akanyamuneza
Ibi birori bihuriramo abantu benshi rimwe na rimwe batanaziranye cyane
Ibi birori bya House Party bimaze gufata indi ntera
Ibirori urubyiruko rwinshi rubifata nk'umwanya wo kuruhura umutwe icyakora hari ubwo haberamo n'ibikorwa by'urukozasoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .