Ingangare zasesekaye i Kigali zitabiriye igitaramo cya Jules Sentore (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Kamena 2019 saa 12:20
Yasuwe :
0 0

Lionel Sentore mubyara wa Jules Sentore na Uwizihiwe Charles bagize itsinda Ingangare rikorera umuziki gakondo mu Bubiligi, basesekaye mu Rwanda aho baje mu gitaramo cyiswe ‘Inganzo Yaratabaye’ cyateguwe na Jules Sentore.

Iri tsinda ryasesekaye i Kigali ku kibuga cy’indege i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu saa moya. Ryakiriwe na Jules Sentore wateguye iki gitaramo.

Lionel Sentore yabwiye itangazamakuru ko yari amaze imyaka ine n’imisago ataragera mu Rwanda, ko icyo yari akumbuye cyane ari impumeko y’igihugu.

Uwizihiwe we avuga ko umwaka ushize yari ahari ariko yari ahaje hashize imyaka irindwi atahakandagira, akaba yashimishijwe no kugaruka ku ivuko.

Uyu musore yakomeje avuga ko kuba baratumiwe na Jules Sentore mu gitaramo nk’iki, ari ikintu gikomeye kandi kivuze byinshi ku muziki wabo.

Ati “Gutumirwa na Jules Sentore twarabyishimiye cyane, ikindi no gutaramira mu gihugu cyawe biruta gutaramira hanze. Ni ibintu twishimiye cyane kandi nawe turamushimira, twiteguye gukora ibitangaza.”

Aba basore bashishikarije abantu kuzitabira iki gitaramo kuko bafite byinshi bahishiye abazacyitabira.

Itsinda ‘Ingangare’ ryashinzwe mu 2017. Bombi batojwe na Sentore Athanase [Umubyeyi wa Masamba Intore] akaba Sekuru w’umuhanzi Jules Sentore na Lionel Sentore.

Bamaze gukora indirimbo nyinshi zo mu njyana gakondo zirimo ‘Bya bihe’, ‘Kamananga’ bafatanyije na Ngarukiye Daniel, ‘Imena’ bahuriyemo na Kayirebwa Cecile, iyo bahimbiye Rayon Sports n’izindi.

Igitaramo cy’akataraboneka cyiswe ‘Inganzo Yaratabaye’ kizaba ku wa 5 Nyakanga 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali.

Jules Sentore muri iki gitaramo azahuriramo n’abandi bakomeye barimo Masamba Intore, Ibihame Cultural Troup, Gakondo Group ndetse na Ingangare bamaze kuba ubukombe mu Bubiligi.

Ubwo Ingangare zasohokaga ku kibuga cy'indege i Kanombe
Lionel Sentore na mubyara we Jules Sentore bahoberanye biratinda
Jules Sentore asuhuza Uwizihiwe Charles uri mu bagize iri tsinda
Jules Sentore yari yazanye n'abandi ba hafi ye mu kwakira aba basore
Uwizihiwe Charles uri mu bagize itsinda rya Ingangare
Lionel Sentore ni mubyara wa Jules Sentore
Jules Sentore yavuze ko yizeye ko iki gitaramo yatumiyemo aba basore kizanezeza benshi

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza