Ingamba nshya za Dr Jiji wamenyekanye mu muziki utaravugwagaho rumwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Werurwe 2021 saa 12:56
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi wamenyekanye cyane mu myaka yashize nka Dr Jiji yasubukuye umuziki, atangaza ko yagarukanye imbaraga nyinshi ndetse agiye kongera kotsa igitutu abahanzi bagenzi be.

Dr Jiji ubusanzwe ni umuganga wabyigiye aho abifatanya n’umuziki, amazina ye asanzwe ni Mugabukwari Janvier, ubu aba muri Kenya aho yagiye gukorera ibikorwa bye bitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Umama’, yavuze ko nyuma y’igihe kirekire atagaragara mu muziki, agarukanye imbaraga nyinshi aho yiteguye gukora ibitarakozwe n’undi muhanzi.

Yavuze ko nyuma yo gusohora indirimbo yise ‘Umama’ ari mu yindi mishinga myinshi n’abahanzi mpuzamahanga bakomeye ndetse umushinga wa mbere ukaba ugeze kure aho amaze gukora Collabo n’umuhanzi ukomeye muri Afurika y’Uburasirazuba.

Dr Jiji ari gutegura indirimbo iri hafi gusohoka ndetse afitanye undi mushinga n’abandi bahanzi bo muri Wasafi ya Diamond Platnumz wo muri Tanzania.

Yakomeje ati “Nyuma y’indirimbo yanjye iheruka ubu ndi mu mishinga myinshi n’abandi bahanzi bakomeye biganjemo abo hanze y’u Rwanda. Ku ikubitiro hari umuhanzi ukomeye muri EAC ntatangaza ubu turi gukorana indirimbo iri hafi kujya hanze ndetse hari n’abo muri Wasafi dufitanye indi mishinga. Naje nje.”

Yakomeje avuga ko we adatewe ubwoba no kuba agiye gushora amafaranga menshi mu muziki we, cyane ko azi ko byanga bikunze azagaruza amafaranga menshi yawushyizemo.

Ati “Akeza karigura nzi ko n’ubwo ndi gushora menshi byanga bikunze azagaruka. Nk’ubu indirimbo mperuka gushyira hanze nayishoyemo amadorali ya Amerika 7.000 [akabakaba miliyoni 7 Frw] izo nakoranye n’abandi bahanzi zo zikubye nk’iyi inshuro zenda kugera kuri eshatu.”

Dr Jiji avuga ko ubu abarizwa mu maboko meza, aho atangaza ko afite n’abajyanama beza barimo Umunyarwanda n’Umufaransa ari nayo mpamvu bari kumufasha gukora ibikorwa bikomeye, byiza kandi bihenze.

Dr Jiji si mushya mu ruhando rwa Muzika Nyarwanda kuko ari we bwa mbere wazanye ibitari bimenyerewe muri Muzika Nyarwanda ibyo bamwe bita “Ibishegu” ndetse na we ubwe akaba yiyemerera ko ariwe Mwami wabyo (umwami w’ibishegu). Yavugishije benshi hagati ya 2013 na 2015.

Uyu muhanzi w’imyaka 39 azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Antere ibuye’ yakoranye na Bruce Melodie na Amag The Black , ‘Super Market’, ‘Welcome to bed’ yamaganiwe kure n’iyari Minisiteri ya Siporo n’Umuco kubera amashusho yayo arimo ibijya gusa n’ubusambanyi n’izindi.

Uyu mugabo iyi ndirimbo ye yahagaritswe ubwo yayisohoraga kubera abakobwa barimo bagaragaza amabere n’ibindi birimo amashusho avugwaho kuba ari urukozasoni ndetse mu majwi yayo harimo umukobwa uri kuniha nk’uri gukora imibonano mpuzabitsina.

Iyo aheruka gushyira hanze yise nshya yise ‘Umama’. Agaragaramo ari kumwe n’umukobwa aba ataka, wambaye umwambaro wa bikini indirimbo hafi ya yose. Hari aho Dr Jiji agaragara bari kumwe n’uyu mukobwa mu gitanda ari kumukorakora baryamye undi nawe yatwawe reka sinakubwira n’ahandi agaragara bari kumwe nyamukobwa ari kubyina yambaye uwo mwambaro.

Uyu muhanzi avuga ko ari indirimbo yakoze ashaka kuvuga ku bakobwa b’ibizungerezi. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na David Pro naho amashusho atunganywa na Papa Emile afatanyije na Nina Candle.

Dr Jiji azwiho ko atajya akora amashusho cyangwa indirimbo ngo birangire hatagaragayemo abakobwa bambaye bidasanzwe
Dr Jiji ni umwe mu bahanzi bakanyujijeho mu Rwanda mu myaka mike ishize
Dr Jiji yagarutse mu muziki yongera kuza akora ibihangano bisembura ibyiyumviro bya benshi
Mu ndirimbo ze ntatinya kwifashisha abakobwa bafite imyambarire idasanzwe
Umukobwa Dr Jiji yifashishije ni uku agaragara mu mashusho y'indirimbo ye nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .