00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabire Murashi, umukobwa ufite intumbero yo gukuza impano y’ubusizi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Kamena 2021 saa 01:58
Yasuwe :
0 0

Uko bucyeye n’uko bwije mu Rwanda hagenda hagaragara impano runaka mu bo mu byiciro bitandukanye icyakora ab’igitsina gore baracyari bake nko mu ngeri y’ubusizi n’ibindi bisa na bwo.

Icyakora Ingabire Murashi Vanessa ni umwe mu bafashe iya mbere mu buhanzi bw’imivugo ndetse afite intego yo kubugeza ahashimishije.

Uyu mukobwa wavukiye i Remera mu Mujyi wa Kigali, ubusanzwe yize ibijyanye n’Ubugenge, Ubutabire ndetse n’Imibare [PCM] muri Doctirina i Kanombe. Avukana n’bakobwa batanu.

Yabwiye IGIHE ko yatangiye inganzo mu 2012 ariko agatangira gushyira hanze imivugo ye mu 2018.

Ati “Natangiye guhimba 2012. Ariko umuvugo wa mbere nawusohoye 2018 icyo gihe nakoreshaga impano yanjye nandikira abandi. Nyuma nza gutangira gukora imivugo yanjye. Ubusizi ni ubuvuzi kuko nta kintu nandika kitari cyo niboneye. Naje gusanga hari n’abandi bifasha mbihitamo.”

Avuga ko abasizi afatiraho urugero barangajwe imbere na Charles Bukowski w’Umudage witabye Imana mu 1994, kubera ubuhanga yamwumvanye.

Ingabire afite imivugo myinshi mu bubiko ndetse amaze kwandika myinshi ku buryo atazi umubare wayo kuko uko agize igitekerezo ahita afata ikaramu akandika. Ubu iyo amaze gushyira hanze ni itatu.

Mu guhanga kwe yibanda cyane ku kwigisha urubyiruko. Ati “Iyo mpanga nibanda ku rubyiruko cyane cyane ubuzima igitsina gore tubayemo. Intego yanjye ni ukuzabera urugero benshi mu gihe kiri imbere, cyane cyane abazaba bari kubyiruka.”

Mu mivugo y’uyu mukobwa imaze kujya hanze harimo uwo yise ‘There Was A Time’. Muri uyu muvugo agaragazamo ibintu akenshi bireberwa inyuma ku bantu biba bitandukanye n’ukuri kubabamo.

Ingabire Murashi Vanessa ni umwe mu bashaka gukuza impano y'ubusizi mu b'igitsina gore mu Rwanda
Uyu mukobwa avuga ko yinjiye mu busizi ashaka guhindura imyumvire ya benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .