Uyu mubyeyi yavuze ibi mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Ubwo yari abajijwe ku bihangano bimaze igihe bivugwaho n’abatari bake.
Ingabire wagaye ibi bihangano, yaboneyeho gushimira Ama G the Black, umuraperi wafashe iya mbere akamagana ibi bihangano kuko byangiza abakiri bato.
Yagize ati “Munyemerere nshimire Ama G the Black, yarabinenze pe. Buriya iyo abinenze ari mugenzi wabo ngira ngo nibwo babyumva kurushaho. Nzajya no kugura frigo ye mu rwego rwo kumushimira.”
Ingabire yunze mu rya Ama G The Black wavuze ko izi ndirimbo ntacyo zifasha abana bakiri bato, ati “Uwo mwana se baramwigisha iki? Bari kumuhohotera, baramutoza imico itagira uburere bw’indangagaciro n’ikinyabupfura. Baramutoza imico itari iy’iy’iwabo mu Rwanda.”
Uyu mubyeyi avuga ko kuba indirimbo zikundwa zikarebwa cyane ari ukuziharara, yibutsa abazikora ko zitaramba. Aha niho yahereye agereranya abishimira kungukira muri ibi bihangano n’umujura wishimira ko atafatiwe mu cyuho.
Ati “Ziriya ndirimbo wenda abameze nkabo baraziharara, ariko se ugira ngo mu myaka itanu hari uzaba akizumva? Kuvuga rero ngo icyiza ni uko zirebwa bikanyinjiriza amafaranga, ni nka kwa kundi umuntu yiba. Nta shema ririmo, nta kintu yakoze ngo icyiza ni uko ntafashwe nabigurishije. Ese biba byamubujije kuba umujura?”
Ingabire yunze mu ry’abandi bantu batandukanye bagiye bagaragaza ko batishimiye ibihangano abahanzi bari bamaze iminsi iminsi basohora byiganjemo imvugo bamwe bita iz’urukozasoni cyangwa ibishegu.
Ikiganiro na Ingabire Marie Immaculée

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!