Kwamamaza

Ingabire Bernice, Nyampinga w’u Burundi nyuma y’imyaka ine badatora(Amafoto)

Yanditswe kuya 15-08-2016 saa 08:58' na Munyengabe Murungi Sabin


Umukobwa witwa Ingabire Ange Bernice yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Burundi nyuma y’uko hari hashize imyaka ine iki gihugu kidakora iki gikorwa ku mpamvu zitandukanye.

Ingabire Ange Bernice w’imyaka 21 asimbuye kuri uyu mwanya umukobwa witwa Melodie Mbonayo wambitswe iri kamba mu mwaka wa 2012. Miss Ingabire yagizwe Nyampinga w’u Burundi muri 2016 kugeza muri 2017 ari nabwo hazatorwa uzamusimbura.

Mu irushanwa rimaze ukwezi kose, rikaba ryariitabiriwe n’abakobwa 14 , Ingabire Ange Bernice niwe watsindiye uyu mwanya mu birori byabereye mu mujyi wa Bujumbura, asimbura Miss Melodie Mbonayo umaze imyaka ine yambaye iri kamba ry’ubwiza nka Nyampinga w’igihugu dore ko yabaye Miss Burundi 2012.

Miss Ingabire Ange Bernice yari ahanganye n’abakobwa 12 bageze mu cyiciro cya nyuma cya Miss Burundi 2016-2017. Yavuze ko mu mishinga y’ibanze azakora mu gihe azamarana iri kamba, ari ukwita ku bana by’umwihariko abafite ubumuga mu buryo butandukanye.

Miss Ingabire Ange Bernice n'ibisonga bye

Yagaragiwe na Kaneza Monna Walda wabaye igisonga cya Mbere naho Ornella Gahimbare agirwa igisonga cya Kabiri.

Miss Ingabire Ange Bernice yiga mu ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza y’u Burundi. Yahise ahabwa amahirwe yo kuzahagararira igihugu cye mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Africa.

Miss Ingabire Ange Bernice azahagararira u Burundi muri Miss Africa
Kaneza Monna Walda wabaye igisonga cya Mbere
Ornella Gahimbare yabaye igisonga cya Kabiri
Buri mukobwa yiyerekanye mu mbyino ziranga umuco w'Abarundi

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved