00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo ze zifite aho zihuriye na mukuru we, izina ry’ubuhanzi yarihawe na nyina- Ibyo utamenye kuri Jay Polly

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Nzeri 2021 saa 11:49
Yasuwe :
0 0

Kabaka, umwami wa Hip Hop nyarwanda yagiye!Ni intero iri mu bakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umuraperi Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jay Polly.

Ni umwe mu bazamuye izina ry’iyi njyana mu Rwanda, ireka kwitwa iy’ibirara nkuko yafatwaga nka mbere, icurangwa ahoroheje n’ahakomeye ariko ubutumwa atanga bunyura ab’ingeri zose.

Hari benshi bakuze bakunda ibihangano bye ndetse atuma bamwe bafata umwanzuro wo kuba umuhanzi. Mu myaka isaga 10 yari amaze mu muziki azibukirwaho byinshi nk’umwe mu bahanzi bashyize itafari ku muziki nyarwanda.

Ubusanzwe Jay Polly yavukiye mu Mujyi wa Kigali i Gikondo ahitwa Karugira. Uyu muraperi yabonye izuba kuwa 5 Nyakanga 1988, rirenga kuwa 2 Nzeri 2021 nyuma y’iminsi yari amaze ari muri gereza ya Nyarugenge.

Ntabwo benshi bakiriye byoroshye inkuru y’urupfu rwe kubera ko atari arwaye, ahubwo byatewe n’inzoga z’inkorano yanyweye nkuko inzego zibishinzwe zabigaragaje.

Uwera Jean Maurice uvukana n’uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuye imuzi ubuzima bw’uyu muvandimwe we, arusha imyaka irindwi.

Yakuze akunda Hip Hop…

Uwera yavuze ko yarushaga Jay Polly imyaka irindwi. Jay Polly yavutse undi amaze guca akenge yijyana ku ishuri.

Ati “Yavutse ndi mukuru nsigaye nijyana ku ishuri kuko murusha imyaka irindwi. Yavutse ari umwana munini w’inzobe kandi ufite imisatsi y’irende. Kubera kwikunda ntabwo numvaga ko dufite murumuna wacu. Twagiye gusura mama kwa muganga yamubyaye njye na papa arambwira ngo suhuza murumuna wawe, ntabwo nabikunze kuko nagize ishyari. Hari ukuntu nabagaho njye n’imbwa yanjye, ndavuga nti uwo muntu bambwira ni nde winjiye mu rugo.”

Yakomeje avuga ko murumuna we yakuze akubagana. Uwera mu 1996 ngo iwabo baguze televiziyo we akajya akunda kureba Hip Hop areba ba 2pac bituma na Jay Polly akurira muri uwo murongo.

Ati “Nyuma mu kiruhuko nigeze gukora akaraka nkuramo udufaranga, naguzemo akaradiyo nabwo nkajya nshyiraho indirimbo za Hip Hop simenye ko ndi gutuma umuntu na we ayiyumvamo. Icyo gihe Jay Polly yari umwana. Hajemo ubuzima bwo gutangira kujya kubyina mu matsinda. Yaragiye afata za ndirimbo nagiye nshyira kuri radiyo atangira kunyandikana imirongo, yaba ari koga nkumva ari kuririmba Hit em up ya 2Pac.”

Yavuze ko yageze aho akareka gutangira kugendera mu buzima bwa Hip Hop, ahubwo agatangira guhindura uko yambaraga. Icyo gihe ngo Jay Polly yafashe ya myenda ya mukuru we irimo t-shirts yambaraga, amapantalo manini ndetse na Timberland byose atangira kubyambara.

Inkomoko y’izina Polly …

Uwera avuga ko yaje kujya gukorera mu ntara Jay Polly agasigara abica i Kigali ku buryo yageze aho yakoreraga abantu bamenya ko ariwe Jay Polly bakamuha impano nyinshi.

Ati “Jay Polly ageze mu wa gatanu w’amashuri yisumbuye naje kumva indirimbo ze na ba Bulldogg. Igihe kiza kugera we na bagenzi be bakoze ‘Kwicuma’ icyo gihe nakoraga mu Kinigi , Polly akaza kunsura ari umwana muto, abantu bamubona bakamwishimira. Ntabwo nakundaga ko arapa. Numvaga azakurira muri sosiyete itamwumva uko mbishaka kuko iyo umuntu akora Hip Hop hari ukuntu afatwa.”

Uwera ngo ikintu cyatumaga atemera ko uyu muhanzi ajya mu bintu byo kuririmba ni uko mama wabo yakundaga kumwita ‘Poli’ kubera ikinyabupfura yagiraga.

Ati “Mama yamwise ‘Poli’[ariryo ryaje kuvaho Polly nyuma y’aho uyu muhanzi ariryoheje bya gihanzi] kubera ukuntu yitwaraga. Poli akaba ariwe uzajyana na mama gusenga, numvaga iryo zina narijyana muri Hip Hop bitazagenda uko mama yabishakaga, niyo mpamvu nakomezaga kumubangamira.”

Jay Polly yafunzwe na mukuru we kubera gukora Hip Hop!

Uwera yavuze ko nk’umuntu mukuru yageragezaga kubangamira Jay Polly ngo azareka umuziki ariko undi akanangira.

Ati “Iyi nimero umpamagaraho yanditseho amazina yanjye yari iya Jay Polly. Yavuye ku ishuri yiga mu mwaka wa gatanu azana telefoni nka mukuru we ndayimwaka. Ubuzima bwarakomeje muri icyo gihe ariko akaba yarajyaga akora ibitaramo akabona udufaranga.”

Yavuze ko yahaye amafaranga ibihumbi 80 Frw ngo ajye kwishyura ku ishuri, Jay Polly akajyana ya mafaranga muri studio undi agahita amufatira indi myanzuro.

Ati “Bigaga muri Eto Kicukiro, kubera ko yigaga gushushanya we na bagenzi babimurira i Kanombe. Namubeshye ko azansanga i Gisenyi aho nabaga nkamugurira telefoni, arahansanga yisanga namufungiranye. Icyo gihe naramubwiye nti aha hantu uzahava warabaye uko mbishaka.”

Nyuma yo yaje kurega mukuru we ku mubyeyi wabo biza kurangira amurekuye ahita akora indirimbo yitwa ‘Ndacyariho Ndahumeka’.

Ati “Hariya hantu namusize yasigaye ahandikira ni naho havuye ‘Ndacyariho ndahumeka’. Hari ahantu avuga ngo nari imbohe ahantu ntamenye yari iyo nzu yo ku Gisenyi nari naramufungiranyemo. Yamanutse i Kigali ahita akora iyi ndirimbo numvise ukuntu yayirapyemo numva bya bintu bishoboka.”

Jay Polly yaramiye mukuru we baramwirukanye ku kazi

Uwera avuga ko mu 2010 yaje kubura akazi agasigara atunzwe na Jay Polly wari utangiye kugira udufaranga. Yavuze ko babanye ku Kicukiro igihe kinini, bakaza gutandukana undi agiye kubana na bagenzi babanaga muri Tuff Gangs.

Ati “Twabanye Kicukiro abantu benshi twabanye barahazi ni naho yahimbiye indirimbo ‘Igihirahiro’ yahuriyemo na Princess Priscillah aho aririmbamo ibintu byo gucuruza amamesa ziniya twari dutuye muri biriya bice. Umunsi umwe yaje ari nijoro arankomangira arambwira ati ibintu ngiye kukubwira ntibikubabaze ariko nakubwira ko tutazongera kubana. Icyo gihe yambwiye ko agiye kubana na ba Tuff Gangs kubera ko bagombaga guhangira rimwe, bakajyana muri studio bagakorana n’ibindi.”

Hari indirimbo zimwe batumvikanyeho

Uwera avuga ko hari igihe yari ari kumwe na Jay Polly akamwumvisha indirimbo yari agiye gushyira hanze ariko ntibumvikane.

Ati “Yigeze kunyumvisha indirimbo ye ‘Deux fois deux’ ndavuga nti umuntu w’umugabo arifata akaririmba kabiri gukuba kabiri. Noneho byahise biba ishyamba. Ahita ambwira ati ibihangano byanjye ujye ubyumva nk’abandi. Nyuma y’icyumweru ya ndirimbo napingaga numva yabiciye muri Kigali kandi na n’ubu iracyakunzwe.”

Jay Polly yitabye Imana afite imyaka 33. Yasize abana babiri yabyaye ku bagore babiri babanye.

Bimwe mu bitaramo abantu bazamwibukiraho

Abana ba Jay Polly ndetse n'ababyeyi babo bashenguwe no kubura uwo bakundaga
Agahinda kari kose kuri Nirere Afsa uzwi nka Fifi wabyaranye na Jay Polly
Akababaro kari kose kuri Mbabazi Sharifa wabyaranye na Jay Polly ubwo bajyaga kumuherekeza
Ibyamamare bitandukanye byari byagiye guherekeza Jay Polly
Jay Polly ni umwe mu baraperi bafite amateka akomeye mu muziki w'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .