Indirimbo ya Mariah Carey, ibidasanzwe mu gitarambo cya Choeur International cy’umunsi w’abakundanye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Gashyantare 2020 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Abaririmbyi bahuriye muri Choeur International de Kigali, bateguye igitaramo cy’akataraboneka cyo kwizihiza umunsi w’abakundanye usanzwe uzwi nk’umunsi wizihizwaho Mutagatifu Valentin (Saint Valentine’s Day).

Iki gitaramo kimaze kuba ngarukamwaka, kizaba gikubiyemo indirimbo zigiye zitandukanye zirimo izamenyekanye cyane mu Isi ya muzika ziririmbwe mu buryo bw’umwimerere mu njyana zitandukanye nka Classique, Pop, R&B n’izindi zirimo izatunganyijwe na bamwe mu baririmbyi ba Choeur international.

Muri zo harimo iz’abahanzi bamamaye mu Rwanda; nka Rugamba Cyprien, ndetse n’abandi bamenyekanye ku Isi yose; cyane cyane mu muziki Classique nka Mendelson, hatibagiwe kandi n’abamamaye mu zindi njyana nka Marriah Carey, Bee Gees n’abandi.

Iki gitaramo cyiswe “Saint Valentine’s Day Concert” kizaba ku wa 14 Gashyantare 2020 (ku munsi nyirizina wahariwe abakundanye) muri Grand Legacy Hotel; iherereye i Remera, guhera Saa Moya zuzuye z’umugoroba (19h00).

Kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 8,000 Frw ku baje baherekejwe (couple) na 5000 Frw ku bari bonyine. Amatike y’iki gitaramo aragurishirishwa kuri Grand Legacy Hotel.

Muri iki gitaramo kandi hazaba harimo udushya nk’aho hazatangwa igihembo kuri couple izaba yahize izindi mu guseruka neza.

Buri mwaka Choeur International itegura igitaramo cyo kwizihiza umunsi w'abakundanye
Iki gitaramo kizabera muri Grand Legacy Hotel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza