Uyu muhango utegerejwe kuri uyu wa 20 Mutarama 2021, uzayoborwa na Tom Hanks uzwi mu gukina filime.
Burna Boy ni we muhanzi wenyine wo muri Afurika ufite indirimbo iri ku rutonde rw’izifashishwa mu irahira rya Joe Biden. Indirimbo y’uyu muhanzi izifashishwa ni iyitwa ‘Destiny’ iri kuri album ye aheruka gushyira hanze muri Kanama umwaka ushize yise ‘Twice As Tall’.
Izi ndirimbo zakusanyijwe n’umuraperi akaba n’utunganya indirimbo DJ D-Nice, Issa Rae ndetse n’ itsinda riri gutegura umuhango w’irahira rya Joe Biden.
Burna Boy ari kumwe n’abandi bahanzi bakomeye kuri uru rutonde barimo Bill Withers mu yitwa ‘Lovely Day’, Marvin Gaye mu yo yise ‘Got to Give It Up – Pt. 1’, Bruce Springsteen mu ndirimbo ye yitwa ‘We Take Care of Our Own’, Kendrick Lamar mu yitwa ‘Now or Never’, Bob Marley & The Wailers mu ndirimbo yitwa ‘Could You Be Loved’, Dua Lipa muri ‘Levitating’ n’abandi.
Tony Allen uhagarariye itsinda riri gutegura umuhango w’irahira rya Joe Biden yavuze ko bahisemo izi ndirimbo kuko zizahuza abantu mu gihe uyu musaza na Kamala Harris bazaba batangira inshingano zabo.
Si ubwa mbere Burna Boy yaje ku rutonde nk’uru kuko nko mu Ukuboza 2019 Barack Obama yashyize hanze urutonde rw’indirimbo yakunze muri uwo mwaka zirimo n’iz’Abanyafurika nka Burna Boy na Rema bo muri Nigeria, na Angélique Kidjo wo muri Bénin.
Muri Mutarama 2020, umugore we Michelle Obama yatangaje urutonde rw’indirimbo yifashisha akora imyitozo ngororamubiri, zirimo iya Burna Boy yise ‘My Money, My Baby’ mu gihe indi y’Umunyafurika yagaragayeho ari iyitwa Joanna (Drogba) ya Afro B ukomoka muri Côte d’Ivoire ariko uba mu Bwongereza.
Muri Kanama 2020 nabwo Barack Obama yatangaje urutonde rw’indirimbo zarimo zimugera ku mutima muri icyo gihe cy’impeshyi. Mu rutonde rurerure yakoze rwari rugizwe n’indirimbo 53, hagaragayemo iz’abahanzi b’Abanyafurika barimo na Burna Boy.
Kanda hano wumve indirimbo zatoranyijwe zizifashishwa mu muhango w’irahira rya Joe Biden.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!