00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo nyarwanda nshya zagufasha gutangira icyumweru neza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Kanama 2021 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

N’ubwo isi n’u Rwanda muri rusange biri mu bihe bikomeye ndetse bamwe bakaba barahuye n’ihungabana mu bukungu ndetse n’imitekerereze kubera icyorezo cya Coronavirus, umuziki ukomeje gufasha benshi no kubahugenza.

N’ubwo nta bitaramo cyangwa ibindi bikorwa by’imyidagaduro bikibaho, ku bahanzi babonye umwanya wo kwiyegereza abafana ndetse mu Rwanda ubaze indirimbo zijya hanze umunsi ku wundi wasanga zitagira ingano.

IGIHE yakusanyije indirimbo zafasha umuntu wese ukunda umuziki kuba yatangira icyumweru neza, agakomeza kuryoherwa n’akazi ke. Izi ndirimbo zirimo iz’abahanzi batandukanye bazwi ndetse n’abandi bakizamuka bo mu Rwanda.

Nkwibutse

Iyi ndirimbo yumvikanamo B Threy yashibutse muri ‘beat’ ibihumbi zimaze gucurwa na Musuma Dieudonné [Producer Mr Hood Dream] ubarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa.

Muri Kamena 2021, ni bwo Producer Musuma Dieudonné yatangaje ko yacuze ‘beat’ ibihumbi bitatu zo kugurisha abahanzi bo mu Rwanda cyane cyane abakora injyana ya Drill iharawe n’urubyiruko muri iki gihe, Rap ndetse na Afrobeat.

Bamwe mu baraperi bamuyobotse barimo umuraperi B-Threy bakoranye indirimbo ‘Nkwibutse’. Kuva mu 2010, Musuma Dieudonné abinyujije muri studio ye y’umuziki Mr HoodDream Productionz yatangiye kwiga uko yajya acura injyana z’indirimbo ubundi akazigurisha abahanzi batandukanye, ahereye kubo mu Bufaransa ari naho abarizwa.

Yakuze akunda injyana ya Hip Hop akunda n’abahanzi bakora iyi njyana barimo nka 2Pac, Puff Daddy n’abandi batumye yumva ashaka kugera ikirenge mu cyabo.

Uyu musore wavutse mu 1998, avuga ko kuva afite imyaka 17 yatangiye gukora injyana z’indirimbo akazigurisha abahanzi barimo umuraperi SLK yagurishije indirimbo ya mbere mu 2015.

Akigera mu Bufaransa aho yari agiye kwiga, yabonye n’umwanya uhagije wo kuganira na ba Producers bakomeye ku Isi barimo nka Producer Lex Luger wakoze indirimbo ‘BMF’ y’umuraperi w’umuherwe Rick Ross.

Dieudonné avuga ko yakunze uburyo Bushali, B-Threy na Slum Drip bitwara mu njyana ya Drill, ari nayo mpamvu ashaka abahanzi 20 bo guha ‘beat’ z’ubuntu abandi akazibagurisha mu zirenga ibihumbi bitatu yamaze gukora.

B Threy ni umwe mu bakoze indirimbo zakwinjiza abantu mu ntangiro z'icyumweru neza
Mr Hood Dream umaze gukora beat ibihumbi yahuje imbaraga na B Threy

Beautiful people

Iyi ni indirimbo y’itsinda rya Juda Muzik. Iri tsinda riri kuzamuka neza mu muziki ndetse rimaze kugenda ryigwizaho umubare utari muto w’abafana. Iri tsinda ririmo Mbaraga Junior Alex na Darest ubusanzwe witwa Ishimwe Prince, Juda ni impine y’inyuguti zitangira amazina yabo.

Iyi ndirimbo yabo nshya bise ‘Beautiful People’ Darest yabwiye IGIHE ko bahisemo kuyikora kuko bashakaga guhinduraho gato imiririmbire abantu basanzwe babaziho.

Iri tsinda ritanga icyizere ndetse ryahangwa amaso kuko ririmo abasore b’abanyempano kandi bashoboye umuziki. Aba basore baririmba indirimbo ziganjemo RnB. Iri tsinda ryamenyekanye cyane mu 2017 mu ndirimbo yitwa ‘Biramvuna’ yakunzwe byimazeyo muri uwo mwaka.

Aba bahanzi bamaze gukora indirimbo nyinshi zirimo “Ntibazagukoreho”, “Biramvuna’’, ‘‘Am Looking For a Friend’’, ‘‘Bitinde’’, ‘‘Rugende’’, ‘‘In Love’’ bahuriyemo na Uncle Austin, ‘‘Wa wundi’’, ‘‘Burundu’’ n’izindi.

Juda Muzik bakoze indirimbo yo kwishimisha

I’m in love

Iyi ndirimbo y’umuhanzikazi Babo yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 9 Kanama 2021. Ivuga ku muntu uryohewe mu rukundo.

Iyi ni indirimbo ya gatatu asohoye nyuma yo kujya muri 1K Entertainment ya DJ Pius. Igiye hanze nyuma y’iyitwa ‘Go Low’ yakoranye na The Ben ndetse na ‘On you’ yaherukaga gushyira hanze.

Babo ni umuhanzikazi umaze igihe mu muziki ariko wakunze kugorwa no guhuza umuziki we n’ubuzima bw’ishuri aho yigaga mu Budage. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Ich Liebe Dich na Turn Up yakoranye na Urban Boys.

Babo akorera umuziki hanze y u Rwanda

Dupfa iki ?

Umuhanzi Uncle Austin yashyize hanze indirimbo nshya yari amaze imyaka ine ayibitse, ikangurira abantu kwimika urukundo bakareka urwango n’ishyari. Iyi ndirimbo yitwa ‘Dupfa Iki?’ yatunganyijwe na Piano muri Groove Music.

Ubwo yayishyiraga hanze, Uncle Austin yavuze ko hari hashize imyaka ine ayanditse ariko yaranze kuyisohora, gusa amashyari amaze iminsi abona cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga yatumye yiyemeza kuyisohora.

Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi agaragaza ko muri ibi bihe hari abantu bimitse urwango muri bo ku buryo hari n’ubwo banga uwo bataziranye.

Uncle Austin yashyize hanze indirimbo isaba abantu kwifuriza ibyiza bagenzi babo

Try

Iyi ndirimbo biteganyijwe ko ijya hanze saa kumi z’umugoroba kuri uyu wa Kabiri. Ivuga ku musore uba winginga umukobwa ngo bagerageze guhatiriza mu rukundo rwabo barebe ko byazagera aho bigakunda.

Yakozwe na Muhoranimana Eloi wahisemo gukoresha amazina ya Eloi El usanzwe uririmba akaba n’umwe mu batunganya indirimbo. Amaze igihe gito yinjiye mu ruhando rw’abahanzi nyarwanda ariko afite umwihariko wo gukora injyana ya Electronic dance music (EDM).

Urugendo rw’uyu musore w’imyaka 22 rwatangiye ku myaka 12 ubwo yatunganyaga indirimbo mu 2011, gusa yatangiye gutunganya izikozwe muri EDM mu 2018. Afite umwihariko yo kuba yarasohoye ibihangano bye afashijwe n’inzu zikomeye zirimo We Are Diamonds, LoudKult na Reven Beats & Day Dose of House.

Eloi El ubu amaze gukora indirimbo 24. Akaba ashaka gukorana izindi nyinshi n’abahanzi bo mu Rwanda n’abandi mpuzamahanga cyane ko hari label nyinshi bakorana zakunze umuziki akora.

Eloi El ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza muri EDM

Nyoza

‘Nyoza’ , ni indirimbo ikaba n’isengesho ryo gusaba Imana imbabazi no gusukura umutima nkuko ijambo ryayo rivuga ngo duhore twezwa iteka. Iyi ndirimbo yahimbwe na Nishimwe Jonathan[Jonathan Nish].

Yabwiye IGIHE ko ari inkuru mpamo y’ubuzima bwe, ati “Ni nkuru mpamo kuko ariya magambo yansanze ntari mu bihe byiza mu buryo bw’umwuka, hari muri 2018 Inspiration yavuye mu ijambo ry’Imana Zaburi 69:15, mbihuza n’indirimbo ya 83 mu gitabo cy’indirimbo mpita mbona ko ari ngombwa ko nabiririmba wenda hari n’abandi yazafasha twezwa nandika indirimbo y’amagambo macye ariko akubiyemo byinshi .”

Jonathan Nish ni umuramyi akanahimbaza Imana mu ndirimbo, ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umucuranzi. Ni n’umunyeshuri. Yavukiye mu karere ka Rusizi, afite imyaka 24.

Nishimwe Jonathan amaze igihe gito atangiye umuziki wo kuramya Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .