00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo nshya zakwinjiza muri weekend ya #Gumamurugo neza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Mu gihe turi gusoza icyumweru by’umwihariko aho Abanyaranda benshi bitegura gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, hari indirimbo nshya z’abahanzi Nyarwanda zafasha abakunzi b’umuziki kuruhuka.

Muri iki cyumweru hasohotse indirimbo zitandukanye ndetse zishobora gufasha umuntu bitewe n’icyo akunda yaba iz’urukundo, kwishimisha n’izindi zirimo n’izo guhimbaza Imana.

Uko izi ndirimbo zitondetse nta kindi cyagendeweho ahubwo ni uko umunyamakuru yagiye ahitamo kuzikurikiranya. Izasohotse z’abahanzi bakomeye harimo iya Riderman, Niyo Bosco n’abandi.

1. Riderman

Gatsinzi Emery Riderman ni umwe mu bahanzi bashyize hanze ibihangano muri iki cyumweru aho yakoze iyo yise ‘Baby boo’. Iyi ndirimbo ikozwe mu buryo bubyinitse. Ivuga ku bwiza bw’umukobwa wihariye umutima w’umusore aba yishyize mu mwanya we.

Mu nyikirizo yayo aragira ati “Wanyoroshe amatako, unsegura igituza numva ari byiza. Wakinguye imiryango yinjira umutima nsanga ari byiza.”

Iyi ndirimbo y’uyu muhanzi ije ikurikira izindi yakoze zirimo ‘umuhanda w’amacupa amenetse’ na ‘Haje gushya’ yashyize hanze mu mezi abiri ashize.

Riderman yashyize hanze indirimbo yise 'Baby boo' ivuga ku mukobwa wakunze umusore urukundo rusendereye

2. Gihozo Pacifique

Uyu muhanzikazi uri mu bari kuzamuka yashyize hanze indirimbo yise ‘Kwa kundi’. Iyi ndirimbo igaruka ku musore wakunze umukobwa urukundo rudasanzwe rwatumye ahora yifuza ko bakundana uko bahoze babigenza kuva kera.

Gihozo Pacifique wahimbye iyi ndirimbo yavutse mu 1998, yaboneye izuba i Kanombe mu Mujyi wa Kigali. Ni imfura mu bana babiri. Ni umunyeshuri mu mwaka wa kabiri wa kaminuza. Yatangiye umuziki mu 2017.

Uyu mukobwa amaze gukora indirimbo umunani zirimo iyo yise ‘Ndi Uwawe’, ‘Tujyane’, ‘Wanyirahira’, ‘Kwizima’, ‘GO low’ yahuriyemo na Herbert Skillz na Urban Boyz, ‘Mfite isoni’ yakoranye na Fireman n’izindi nyinshi zagiye zigira igikundiro.

Muri Mutarama 2019 Gihozo yasheshe amasezerano yari afitanye n’inzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music nyuma yaho ibyo bari bumvikanye mu mikoranire bitakorwaga mu buryo buri ruhande rwumvaga runyuzwe.

Iyi sosiyete ifasha abahanzi nyuma yahise isinyisha abahanzi barimo Mico the Best winjiyemo mu 2019 ndetse na Danny Vumbi wagiyemo muri Mutarama 2020. Ubu akorana n’uwitwa Ishimwe David.

Gihozo ari mu bahanzi bashyize hanze indirimbo muri iki cyumweru

3. Logan Joe na Kivumbi King

Iyi ndirimbo yiswe ‘Whatever’ yagiye hanze ku wa Gatatu tariki 14 Nayakanga 2021. Yakozwe na Kina Beat. Iri mu bwoko bwa Drill Music iri mu njyana zigezweho muri iki gihe.

Irimo ubutumwa bw’umuhungu ukunda umukobwa ariko umukobwa we akikundira undi musore, akamubwira ko n’ubwo yanze ko bakundana azakomeza kuba uwe.

Logan Joe yavuze ko yari ari kuyikora ari kumwe na Kivumbi akifuza kuyumvikanamo. Ati “Nafashe amajwi yayo kwa Zed Pro. Ubwo Kivumbi yayumvaga, nifuza ko yakumvikanamo ubwo yajyagamo ibintu byahinduye isura.”

Uyu musore ari kwitegura gushyira hanze album ye ya mbere.

Logan Joe na Kivumbi bakoranye indirimbo iri mu zikunzwe cyane muri iki gihe

4. Liza Mugisha

Uyu muhanzikazi ukiri mu bari kuzamuka mu ndirimbo zo guhimbaza Imana yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ni wowe’ yo gushima Imana ku bwo gucungura Isi yose ikaba iriho mu bwigenge.

Yabwiye IGIHE ko iyi ari indirimbo yamujemo kubera ko n’ubundi akora umuziki uhimbaza Imana kubera uburyo akunda Imana. Ati “Nkora umuziki kubera urukundo nkunda Imana hamwe n’umuziki muri rusange.”

Arifuza ko mu myaka itanu azaba amaze gukora album eshatu. Uyu muhanzikazi ubusanzwe yitwa Mugisha Liza, yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Yatangiye umuziki mu 2018. Avuga ko iyo agiye guhimba yibanda cyane ku rukundo rw’Imana.

Liza Mugisha ni umwe mu bahanzi bashyize hanze indirimbo muri iyi minsi. We yihariye kuba ari umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana

5. Niyo Bosco

Indirimbo y’uyu musore yitwa ‘Piyapuresha’, icyaha abantu batazi kwifatira ibyemezo, bagashorwa mu makosa bakora bagamije gushimisha abantu iri mu zigezweho.

Ni indirimbo imara iminota itatu n’amasegonda 59 yuzuyemo impanuro kuva mu ntangiriro zayo kugeza irangiye, ndetse ifite igikundiro kidasanzwe kuko mu minsi ine imaze gusa, imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 400.

Mu gihe imaze iriho ibitekerezo birenga 2000 kandi byose bigaragaza ko abantu bishimiye impano y’uyu musore, bakavuga ko ‘atabatengushye’.

Niyo Bosco ni umusore w’imyaka 20 wavukiye mu Karere ka Nyamasheke mu 2000, ariko akaba atuye mu Mujyi wa Kigali aho yimukiye n’umuryango we urimo abana umunani mu 2006.

Zimwe mu ndirimbo zikomeye yakoze zigakundwa cyane zirimo ‘Ubigenza ute?’, ‘Imbabazi’, ‘Seka’, ‘Uzabe intwari’, ‘Ibanga’, ‘Ubumuntu’ n’iyo yahuriyemo na Aline Gahongayire mu minsi ishize yitwa ‘Izindi mbaraga’ n’izindi.

Niyo Bosco ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda

6. Karigombe

Indi ndirimbo watangira weekend wumva ni “Intambwe”. Iyi yahuriyemo abaraperi Siti True Karigombe na Dushime Amadou [ItadLibra] ivuga ku gusengera umuntu wifuriza ibyiza mu buzima bwe.

Karigombe aherutse gusohora EP yise ‘Ndi mu kazi petit’ mu gihe ItadLibra ari umuhanzi ukizamuka watangiriye umuziki muri Kaminuza aho yiga mu gihugu cya Iran.

Ibaye indirimbo ya Gatanu ItadLibra ashyize hanze kuva atangiye urugendo rw’umuziki. Yaherukaga gusohora amashusho y’indirimbo ‘Worst Era’ yakoranye n’umuraperi Racine. Afite n’izindi ndirimbo zirimo ‘Ntampaka’.

Uyu musore amaze iminsi mu Rwanda aho yaje mu biruhuko. Yiga ibijyanye na Computer Science n’Ubukerarugendo ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cya Iran.

ItadLibra yavuze ko yakoranye indirimbo na Karigombe kubera ko asanzwe ari umufana we kuva cyera, kandi akaba akunda imyandikire ye. Karigombe yavuze ko iyi ndirimbo ivuga ku kwishimira intambwe umuntu atera, ikaba n’isengesho umuntu yasenga abwira Imana kugira neza mugenzi we.

Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Trackslayer naho amashusho yakozwe na AB-Godwin.

Karigombe na Dushime Amadou [ItadLibra] bahuriye mu ndirimbo ivuga ku gusengera umuntu wifuriza ibyiza mu buzima bwe

7. Dj Marnaud na Mike Kayihura

Iyi ndirimbo yitwa ‘Iyoroshye’ izumvikana mu gice cya kabiri cya filime “D.U.T.Y 2”. Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo umuraperi B-Threy.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo hagaragaramo amashusho y’imirwano ikomeye n’ibindi bice byafashwe bizagaragara muri filime “DUTY 2” ya Producer Serge Girishya utunganya amashusho y’indirimbo n’ibindi. Iyi ndirimbo ni yo ‘sound track’ y’igice cya kabiri cya filime “DUTY 2” izajya hanze tariki 29 Nyakanga 2021.

Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Iyoroshye’ agaragaramo umukinnyi wa filime uzwi nka Siperansiya muri Filime Seburikoko. Iyi filime yanditswe inayoborwa na Serge Girishya, afatanyije na Delphine M bashoye imari muri iyi filime. Iyi filime itambuka kuri shene ya Youtube yitwa Reba Frame Studios.

Igice cya mbere cyayo cyasohotse muri Mata 2020. Serge Girishya wayitunganyije avuga ko yakiriwe neza akurikije ibitekerezo ahabwa.

Mike Kayihura na Dj Marnaud bakoze indirimbo izavamo na Sound track ya filime ya Girishya
Dj Marnaud yakoranye indirimbo na Mike Kayihura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .