00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo nshya nyarwanda za Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Nzeri 2021 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Uko umuziki nyarwanda ugenda utera imbere ni na ko abahanzi bagenda baba benshi, ku buryo buri Cyumweru hasohoka indirimbo nyinshi yaba iz’abahanzi bakizamuka ndetse n’abamaze kubaka izina mu Rwanda.

Ndetse, umuziki umaze kwaguka ku buryo utereye amaso mu ndirimbo zose ziba zasohotse haba harimo izikoze mu njyana zitandukanye.

IGIHE yakusanyije indirimbo zasohotse umuntu ashobora kumva bitewe n’icyo akunda kuko harimo izihimbaza Imana, izivuga ku rukundo, ubuzima busanzwe n’ibindi.

• Sins

Iyi ni indirimbo ya Uwineza Adolatha ukoresha amazina ya Andersonne.

Ni umuririmbyi umaze gushyira hanze indirimbo enye. Zanditse mu Cyongereza kuko ari rwo rurimi rumubagukira iyo ari guhanga. Muri izo ndirimbo hakaba harimo "Sins" bisobanura ‘‘Ibyaha’’ akaba na yo nshya. Ni indirimbo ivuga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yabwiye IGIHE ko yayanditse nyuma yo kumva inkuru y’umwana wasambanyijwe.

Ati “Iyi ndirimbo nayanditse maze kumva inkuru y’umwanawasambanyijwe bikankomeretsa cyane. Igihe nayandikaga yari ukubura ikindi gikorwa nabikoraho uretse ibyo nshoboye ari ko gutanga ubutumwa nifashishije indirimbo. Nanditse iyi ndirimbo maze igihe numva agahinda k’iyo nkuru katamva ku mutima mpuye rero na Dizo Last ari na we Producer wayo mbasha kuganira mu ndirimbo ibitekerezo bitarekaga kuzengura mu mutwe.”

• Feel me

Iyi ndirimbo nshya ya Queen Cha ni yo aherutse gufatira amashusho i Dubai, aho yanakoreye ibitaramo yatumiwemo n’abacuruzi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Queen Cha yerekeje i Dubai mu mpera z’ukwezi gushize avayo uku kwezi kuri gutangira, iminsi mike yamaze muri uyu mujyi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yamubereye myiza.

Igitekerezo cyo gukorera indirimbo i Dubai yakigize ubwo yari yatumiwe mu bitaramo byo gususurutsa abacuruzi bari bafite inama muri uyu mujyi.

Iyi ndirimbo nshya ya Queen Cha, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa n’abagize ikipe ya Big Team.

• Yezu Ngufitiye inyota

Ni indirimbo yasubiwemo n’abahanzi batandukanye bazwi mu itsinda rya Catholic All Stars yamenyekanye cyane muri Kiliziya Gatolika. Aba bahanzi bayiririmbye barimo abagaragaye mu ndirimbo ‘Twaje Mana yacu’ , ‘Mana idukunda byahebuje’ n’izindi zabo zamenyekanye cyane.

Iyi ndirimbo yanditswe na Padiri Walter Ukurikiyimfura. Uyu ni umupadri wa Diyosezi ya Byumba. Yahawe ubupadiri tariki ya 15 Kanama 2014 muri Paruwasi ya Bungwe.

Yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yamenyekanye cyane benshi bazi nka ‘Nk’uko Impala yahagira’ yayanditse mu myaka 11 ishize.

Ati “Iyi Ndirimbo Yezu ngufitiye inyota nayihimbye mu mwaka wa 2009 ndimo nsoza icyiciro cy’amashuri ya Filozofiya i Kabgayi. Iyi ndirimbo nyihimba natekereje uburyo abantu duhorana inyota yo kwibanira na Yezu wadukunze urukundo rutagereranywa, bityo umuhawe akumva bakwigumanira.”


• Nyuzwe n’Impuhwe Zawe

Yahimbwe na Heaven Trumpet. Iri ni itsinda ry’urubyiruko ruririmbira kuri Paruwasi ya Regina Paris Remera. Aba basanzwe baririmba za misa kuri iyi Paruwasi mu buryo bwo gufasha abakirisitu gusenga. No muri ibi bihe bahisemo kuririmba no gukora indirimbo zamamaza urukundo n’impuhwe za Nyagasani.

• Ibaruwa

Ni indirimbo umuhanzi Kamatali Thierry [Racine], yakoranye na Aime Bluestone. Ishingiye ku nkuru mpamo y’ibyo avugamo. Yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo kuyihimba cyaturutse ku muntu w’inshuti ye umaze igihe ari mu gihome.

Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko ni umwe mu baraperi beza batanga icyizere cyo kugarura umwimere wa hip hop cyane muri Trap music.

Amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo ‘Agahugu’ yatangiriyeho mu 2017, ‘Bizacamo’ yakoranye na G Bruce, ‘Nzura’, ‘I.O’, ‘Nsengera’ n’izindi nyinshi.

• Wimuroha

Iyi ndirimbo yakozwe mu rwego rwo kurwanya inda ziterwa abangavu agaragaramo umukinnyi wa filime ubirambyemo Irunga Rongin ari na we mukinnyi w’imena ukina ashuka abana b’abakobwa.

Iyi ndirimbo yiswe ‘Wimuroha’ kubera ko byagaragaye ko uruhare runini mu gusambanya abana ndetse no kubahohotera bikorwa n’abagabo, abasore ndetse banasobanukiwe neza ko ibyo bakora ari bibi.

Jean Pierre Kwizera, Umuyobozi w’Umuryango Imbonizarwo, yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yateguwe mu buryo bwo kugaragariza abantu ko gusambanya abangavu no guhohotera abana bihanwa n’amategeko y’u Rwanda nk’uko byagaragajwe muri iyi ndirimbo.

• 3:00

Iyi ndirimbo ya Bruce the 1st uri mu bahanzi bakizamuka yakozwe na Kina Beat na Shizo mu mashusho yakozwe na TN Zethy.

Yabwiye IGIHE ko yayikoze ashaka kwerekana ko kubyuka ari byo bituma umuntu atera imbere.

Ati “Iyi ndirimbo nyikora nashakaga kuvuga kuri buri wese ubyuka kare ajya gushakisha ubuzima ndetse kuri njye saa cyenda z’ijoro ni amasaha mfata nk’akomeye kuko nanjye navutse ari mu ijoro hafi aho ndetse no kuri buri twese ni amasaha dufata nk’akomeye kuko aba ari nijoro muri make iriya ndirimbo navugaga ko mbyuka kare njya gushaka amafaranga.”

Bruce the 1st ubusanzwe yitwa Mukiza Bruce, yavutse tariki 2 Kanama 2002, yatangiye umuziki mu 2020. Avuga ko afite ingamba zo gukora umuziki mpuzamahanga.

• My Love

Ni i’y’umuhanzi witwa Mukiza Chrispin w’imyaka 21 y’amavuko ukoresha amazina ya Crispin. Ni umuhanzi uri muri label ya Unlimited records.

Iyi label ikaba ifite kugeza ubu abahanzi ba babiri ari bo Crispin na Diez Dollar Badboy. Aba bombi bahuriye ku ntego imwe yo gukora umuziki utandukanye cyane kuko buri umwe wese afite umwihariko we.

Chrispin arasaba abafana be ndetse n’abanyarwanda muri rusange kumushyigikira no kumuba hafi. Uyu muhanzi arateganya gushyira hanze indirimbo ziri kuri EP ye izaba igizwe n’indirimbo esheshatu.

• Feel my pain

Ni indirimbo ya Derek YMG [Derrick Uwimana Assouman] uri mu bahanzi bari kuzamuka neza muri Hip Hop. Ayihuriyemo na mugenzi we Logan Joe babarizwa mu itsinda rimwe rya Loud sound music ribarizwamo Pro Zed, Ish kevin, Logan Joe, Ririmba, Kenny K-shot, Og2tone, ET n’abandi.

Indirimbo "Feel My Pain" [FMP] ivuga cyane cyane ku mvune abahanzi bahura na zo ndetse n’ imbogamizi mu gukora umuziki kugira ngo bagire aho bagera, ndetse akaba ari n’indirimbo ishima cyane imbaraga n’imigisha bahabwa n’ababyeyi.

Ni indirimbo yakunzwe cyane inakorerwa n’ama remixes, zimwe muri zo akaba ari remix yakozwe na Yannick MYK ndetse n’indi iri mu bwoko bwa EDM yakozwe na Irad Placide usanzwe ukora injyana ya EDM.

Derek YMG wayikoze uretse kuririmba ni n’umu-Dj n’umu Graphic Designer. Yavutse tariki 10 Ukwakira 1999 ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali.

Zimwe mundirimbo yakoze harimo ‘Faster Faster’ ahuriyemo na Pro Zed na Yannick MYK hamwe na ‘Movie’ yahuriyemo na Kenny K-Shot.

Ndikumbuye
Ni indirimbo ya ya D Poly uri mu bahanzi bari kuzamuka. Mu buryo bw’amajwi yatunganijwe na Bailey Pro umwe mu bahanga muri Trap na Drill ikunzwe iki gihe wakoze indirimbo zakunzwe nka Totto Mtoso ya Ish kevin n’izindi.

Naho mu buryo bw’amashusho yatunganijwe na Moussa Ewan. Avuga ko yagize igitekerezo cyo gukora ‘Ndikumbuye’ kubera ukuntu bamwe mu bantu bari beza bagenda bahinduka nyuma bakaza kwikumbura.

Ubusanzwe D.Poly yitwa Dushime Polycarpe yavutse 1997,yinjiye mu muziki 2016 aho yabaga mu itsinda ryitwaga Gisaka Empire nyuma yaje gukomeza akora ku giti cye aho yatangiye akorana indirimbo n’umuraperi Racine bayita ‘Imibiri ibiri’ kuri ubu afite indirimbo enye zimaze kujya hanze mu buryo bw’amashusho ndetse n’izindi nyinshi ateganya gushyira hanze.

Uyu muhanzi abarizwa muri Label yitwa ‘The Champions’ abarizwamo ari kumwe n’undi witwa Ngabo Ya bella. Imaze imyaka ibiri ikora.

• Somaho

Iyi ni imwe mu ndirimbo Jay Polly uheruka kwitaba Imana yumvikanyemo yayihuriyemo na Platini P. Ivuga ku bantu bakunda kunywa agatama. Aba bahanzi baba bavuga ko umuntu akwiriye kwihemba akantu ko kunywa nyuma y’akazi.
Jay Polly yitabye Imana ku wa 2 Nzeri 2021 aguye mu bitaro bya Muhima azize uburwayi butunguranye.

Aba bahanzi bakoze indirimbo igamije kwigisha abantu kureka gushuka abana kuko hari amategeko abihana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .