00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo eshanu zihatanira igihembo cy’iyakunzwe mu mpeshyi muri ‘KISS Summer Awards’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Kanama 2021 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

KISS FM igiye gutanga ibihembo bya KISS Summer Awards 2021 ku nshuro ya kane yikurikirana. Ni ibihembo bigenerwa abahanzi baba baritwaye neza kugeza mu mpeshyi ya buri mwaka.

Kimwe n’indi myaka, kuri iyi nshuro KISS FM izahemba abahanzi mu byiciro bine birimo umuhanzi mushya wakoze cyane (Best New Artist), umuhanzi w’impeshyi (Best Artist), indirimbo y’impeshyi (Best song), utunganya indirimbo wahize abandi n’ishimwe rizagenerwa umuntu wagize uruhare mu iterambere ry’umuziki.

Abahatanira ibi bihembo batangiye kumenyekana aho buri kiganiro gitambuka kuri KISS FM kiri kugenda gitangaza buri cyiciro uko bahatanira ibihembo.

Ku ikubitiro mu cyiciro cy’indirimbo y’impeshyi hatoranyijwe Igikwe ya Gabiro The Guitar na Confy, My vow ya Meddy, Katapila ya Bruce Melodie, Amata ya Phil Peter ft Social Mula na Away ya Ariel Wayz yafatanyijemo na Juno Kizigenza.

Kuva mu 2018, KISS FM yatangiye gutanga ibihembo ishimira abahanzi bitwaye neza mu mpeshyi ya buri mwaka.

Ku nshuro ya mbere abegukanye ibihembo ni The Ben nk’umuhanzi w’impeshyi, Bob Pro nk’uwatunganyije indirimbo nziza mu gihe “Nta Kibazo” ya Urban Boys, Bruce Melodie na Riderman yabaye indirimbo y’impeshyi.

Ku nshuro ya kabiri hiyongereyemo icyiciro cy’umuhanzi mushya cyegukanywe na Amalon, icyo gihe Bruce Melodie yabaye umuhanzi w’impeshyi, Kontwari ya Safi Madiba iba indirimbo y’impeshyi naho Madebeats atorwa nk’uwatunganyije indirimbo zashyuhije abantu kurusha abandi.

Umwaka ushize, indirimbo ‘Igare’ ya Mico the Best niyo yahembwe nk’iyakunzwe cyane, Bruce Melodie atorwa nk’umuhanzi w’impeshyi, Kevin Kade aba umuhanzi mushya wigaragaje cyane, Madebeats atorwa nk’utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi wakoze cyane, mu gihe DJ BOB yashimiwe nk’umuntu w’ibihe byose mu muziki.

Hamaze gutangazwa icyiciro cy'indirimbo zikunzwe muri iyi mpeshyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .