00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo 15 Jay Polly azibukirwaho mu muziki we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Nzeri 2021 saa 12:02
Yasuwe :
0 0

Umwami yatanze! Aya ni amwe mu magambo ya benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’urupfu rwatunguranye rw’umuraperi Tuyishime Joshua [Jay Polly] waguye mu bitaro bya Muhima azize uburwayi butunguranye.

Ni inkuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu Kane ndetse biza gushimangirwa nabo mu muryango.

Urupfu rwe rwateje benshi ururondogoro cyane ko bose bahurizaga ku kuba impano ye yari igikenewe mu ruhando rwa muzika nyarwanda ngo akomeze gutanga umusanzu mu gukomeza kubaka uruganda rwa muzika binyuze mu njyana ya Hip Hop ari mu batangiye gukora mu bihe bigoye. Yari afite imyaka 33.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, rwatangaje ko amakuru y’ibanze ku rupfu rwa Jay Polly ari uko ku wa 1 Nzeli 2021, we n’abandi bagororwa babiri bari bafunganye muri Gereza ya Mageragere banyoye uruvange rugizwe na Alcool, amazi n’isukari. Iyo Alcool abagororwa bari basanzwe bayifashisha mu kwiyogoshesha.

Bagenzi ba Jay Polly ntabwo barembejwe cyane no kunywa uru ruvange. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB na Laboratwari y’Ibimenyetso bya gihanga, batangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.

Ku rundi ruhande, ahagana saa yine z’igitondo kuri uyu wa Kane, nibwo imodoka ya Polisi y’u Rwanda yakuye umurambo w’uyu musore mu bitaro bya Muhima iwujyana mu bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe. Imihango yo gushyingura Jay Polly iteganyijwe ku wa 5 Nzeri 2021.

Abashaka gutera inkunga umuryango we bakanda hano: https://gofund.me/5a267e64

Jay Polly wamenyekanye cyane biturutse kuri Tuff Gang yabarizwagamo ariko anakora umuziki ku giti cye kimwe na bagenzi be, yamamaye mu bihangano bitandukanye. Yatwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star 2014.

IGIHE yakusanyije ibihangano bye bitandukanye byanyuze benshi mu bakunzi ba Hip Hop mu Rwanda.

1. Ndacyahumeka

2. Umupfumi uzwi

3. Ku musenyi

4. Mu gihirahiro

5. Akanyarirajisho

6. Rusumbanzika

7. Marayika

8. Seribateri yahuriyemo na Bruce Melodie

9. Menya Ibyawe

10. Icyizere

11. Umusaraba wa Joshua

12. Go With Me

13. Ikosora

14. Deux fois Deux

15. Umwami uganje

Reba igitaramo Jay Polly yaririmbanyemo na Davido wamukuriye ingofero ubwo yazaga mu Rwanda mu 2018


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .