00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyiteguro y’igitaramo cya Bruce Melodie: umuvundo w’abipimisha Covid-19 wavugutiwe umuti

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Ugushyingo 2021 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Bruce Melodie ari kugana ku musozo imyiteguro y’igitaramo cye cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki, byitezwe ko kizabera muri Kigali Arena ku wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021.

Mu rwego rwo kuvugutira umuti umuvundo w’abazipimisha icyorezo cya Covid-19 ku munsi w’igitaramo, uyu muhanzi yatangaje ko guhera ku wa Kane tariki 4 Ugushyingo 2021 abazaba baguze amatike bazatangira kwipimisha.

Ati “Mu rwego rwo kwirinda umuvundo w’abifuza kwipimisha ku munsi w’igitaramo, guhera ku wa Kane tariki 4 Ugushyingo 2021 abantu bazatangira kwipimisha kuko dufatanyije n’inzego zibishinzwe tugiye gushyiraho uburyo bwo kubapima.”

Mu kiganiro na IGIHE, Bruce Melodie yavuze ko ageze kure imirimo yo kwitegura igitaramo cye kibura iminsi mbarwa ngo kibe.

Uyu muhanzi yavuze ko akomeje ibiganiro n’abahanzi bazamufasha muri iki gitaramo barimo; Bull Dogg, Inganzo Ngali, Riderman, Papa Cyangwe, Christopher, Niyo Bosco n’aba Djs barimo DJ Toxxyk na Dj Marnaud.

Usibye aba ariko, Bruce Melodie yavuze ko agikomeje ibiganiro n’abandi bahanzi ku buryo bashobora kwiyongera.

Uyu muhanzi avuga ku myiteguro y’igitaramo cye, yagaragaje ko iri kugenda neza kuko urebye imirimo hafi ya yose yasabwaga kugira ngo igitaramo kibe yamaze gukorwa.

Ati “Ubu twe turiteguye neza, urebye imirimo yose twasabwaga iri kugana ku musozo nubwo hatabura ibyo tukiri gukora. Niteguye gutaramira abantu ndetse n’itsinda rya Symphony Band tuzakorana tumaze igihe kinini twihugura ku ndirimbo tuzaririmba.”

Bruce Melodie avuga ko buri kimwe kiri mu mwanya wacyo, igisigaye ari uko itariki igera agataramira abakunzi be.

Kugeza ubu uretse abahanzi uyu muhanzi akomeje gutangaza, amatike yo kwinjira mu gitaramo cye yamaze gushyirwa ku isoko.

Buri wese uri kugura itike yagabanyirijweho ibihumbi bitanu (5000Frw) ugereranyije n’abazayagurira ku muryango wa Kigali Arena ku munsi w’igitaramo.

Amafaranga y’itike yo kwinjira mu gitaramo cya Bruce Melodie, azaba arimo n’ikiguzi cyo kwipimisha icyorezo cya Covid-19 cyane ko ari ibwiriza ryo kwinjira mu bitaramo.

Gura itike yo kwinjira mu gitaramo cya Bruce Melodie unyuze hano

Bull Dogg yatumiwe mu gitaramo cya Bruce Melodie
Christopher azaririmba mu gitaramo cya Bruce Melodie
Itorero Inganzo Ngali ryatumiwe mu gitaramo cya Bruce Melodie
DJ Marnaud ni umwe mu bazacuranga muri iki gitaramo
Niyo Bosco azaririmba mu gitaramo cya Bruce Melodie
Papa Cyangwe uri mu bahanzi bashya mu muziki w'u Rwanda azagaragara mu gitaramo cya Bruce Melodie
Riderman wabonye Bruce Melodie yinjira mu muziki azamufasha mu birori byo kwizihiza imyaka icumi amaze ashimisha Abanyarwanda
DJ Toxxyk nawe azafatanya na Bruce Melodie gususurutsa abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .