Imyambaro y’imbere ya Kim Kardashian yamaganwe n’Abayapani

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Kamena 2019 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Kim Kardashian yamaganiwe kure n’Abayapani batandukanye bamushinja gutesha agaciro umwambaro wamamaye muri iki gihugu uzwi ku izina rya Kimono, nyuma yo gutangaza imyambaro ye mishya yahariwe abagore y’imbere.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Kim Kardashian, yatangaje ko agiye gushyira hanze umwambaro mushya w’imbere yise ‘Kimono Intimates’.

Uyu mugore w’imyaka 38 yavuze ko uyu mwambaro ugamije kwerekana imiterere y’umugore.

Yasangije abamukurikira amafoto atatu muri uyu mwambaro yifoje awambaye ndetse ari kumwe n’abandi banyamideli avuga ko yari amaze imyaka 15 yiga ku mushinga wawo yizeza abamukurikira ko urabageraho vuba.

Gusa Abayapani benshi ntabwo byabashimishije , bavuze ko ari ugusuzugura umwambaro wa Kimono wo muri iki gihugu wamenyekanye mu kinyejana cya 15, benshi bakavuga ko uyu mwambaro atari uw’imbere ahubwo ari umwambaro gakondo wabo.

Abayapani benshi bakamejeje mu nkundura yo kwamagana ibyakozwe na Kim Kardashian, bifashishije imbuga nkoranyambaga batangiza icyiswe #KimOhNo.

Umwe ati “Ndiyumvamo kubabara cyane kubera izina ‘Kimono’ ryakoreshejwe ku kintu gitandukanye cyane n’icyo Abayapani tuwuziho. Kimono ni imyambaro gakondo y’Abayapani ndetse dutewe ishema n’amateka yawo n’umuco. Ndumva bimbabaje ndetse ndumva guhitamo iri zina muri buriya buryo ari ukuwutesha agaciro.”

Professeur Sheila Cliffe wo muri Jumonji Women University y’i Niiza mu Buyapani we yavuze ko utandukanye cyane n’igisobanuro cyo kwerekana imiterere y’umugore.

Yabwiye BBC ko Kimono ari umwambaro ufite ikuzo, atari uwo kwerekana imiterere y’umugore ahubwo uwambaye aba yikwije.

Ati “Ni nko gukora umwambaro w’amabere nkawita umushanana… abantu benshi ntabwo bazabyishimira. Byerekana gutesha agaciro ikintu ku rwego rwo hejuru. Kimono ni umwambaro ugaragaza umwimerere, ni ikiranga u Buyapani. Iri jambo ntabwo ari irya Kim Kardashian.”

Ufatwa nk’umwambaro w’u Buyapani, wambarwa mu birori bidasanzwe nko mu bukwe, ibirori by’amasabukuru n’ibindi; kandi akenshi wambarwa n’abagore.

Abakunda kuwambara buri munsi ni abagore n’abagabo bageze mu za bukuru n’abandi baba bagomba kuwambara mu ruhame mu birori bikomeye.

Kim Kardashian yatangiye gukoresha izina ‘Kimono’ umwaka ushize muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mazina arimo ’Kimono Body’, ’Kimono Intimates’ na ’Kimono World’.

Ubwo yavugaga ko amaze imyaka 15 atekereza kuri uyu mwambaro, yamaganiwe kure ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakibaza niba koko byaramaze iyo myaka yose we atarigeze anagisha inama ngo amenye amateka y’uyu mwambaro ashaka gutesha ikuzo.

Umwe mu bategarugori we byamurenze abuze icyo avuga ati “Wikwiba umuco wacu.”

Hari n’uwanditse asabira Kim Kardashian kwamaganwa mu Buyapani, ati “Guverinoma y’u Buyapani ikwiriye gushyiraho ingamba zo kwamagana Kim Kardashian.”

Abayapani bakamejeje bashinja Kim Kardashian gutesha agaciro umuco wabo
Izina Kim Kardashian yahaye umwambaro w'imbere mushya agiye gushyira hanze ntabwo ryishimiwe mu Buyapani
Urugero rw’umwambaro wa Kimono wanditse amateka mu Buyapani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza