00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyambarire y’abagore y’ibihe byose itazibagira mu bihembo bya MTV VMAs (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Nzeri 2021 saa 06:06
Yasuwe :
0 0

Imyaka 37 irashize hatangiye ibihembo bya MTV Video Music Awards bizwi nka VMAs, bitangwa mu rwego rwo gushimira ibyamamare byakoze amashusho y’indirimbo kurusha ibindi.

Ibi bihembo biheruka kuba ku wa 13 Nzeri uyu mwaka, bitangwa na Music Television izwi nka MTV. Ibyamamare bitandukanye byegukanye ibihembo ndetse abandi bagaragara ku rubyiniro.

Bitewe na COVID-19, ibi birori byabereye ahantu hadafunganye, byayobowe na Doja Cat.

Abahanzi barimo Justin Bieber , The Kid LAROI, Madonna, Olivia Rodrigo, itsinda rya Twenty One Pilots, Kacey Musgraves, Shawn Mendes, Chlöe wo mu itsinda rya Chloe x Halle, Camila Cabello n’abandi.

Lil Nas X na Olivia Rodrigo nibo begukanye ibihembo byinshi kurusha abandi.

Justin Bieber yaratunguranye atwara igihembo cy’umuhanzi w’umwaka atsinze abarimo Ariana Grande, Doja Cat, Megan Thee Stallion, Rodrigo na Taylor Swift.

Uretse itangwa ry’ibi bihembo, ikinyamakuru PageSix cyasubije amaso inyuma kireba amafoto atandukanye ajyanye n’imyambarire yagiye ivugisha benshi muri ibi bihembo ndetse nticyatinya kuvuga ko ari iy’ibihe byose kugeza uyu munsi.

Iki kinyamakuru cyibanze cyane ku bagore kuko ari nabo bakunze kwambara imyambaro ntivugweho rumwe.

Bamwe mu bantu bagize imyambarire idasanzwe kuva ibi bihembo byabaho harimo umuhanzikazi Nicki Minaj, Amber Rose na we utajya utana n’udushya, Jennifer Lopez, Lady Gaga n’abandi batandukanye.

Ashanti mu birori biheruka yambaye ikanzu igaragaza itako ryose, bituma avugwa cyane
Blac Chyna mu 2018 yagiye mu itangwa ry'ibi bihembo yambaye umwambaro ugaragaza ibice bye bimwe by'ibanga agarukwaho
Britney Spears mu 2000 yagiye ku rubyiniro yambaye umwambaro wibajijweho
Ciara muri VMas 2013 yambaye ikanzu ifatwa nk'iyihe byose muri ibi bihembo
Ikanzu ya Amber Rose mu 2014 muri ibi birori nayo ntabwo yari agafu k'imvugwarimwe
Ikanzu ya Rita Ora yodozwe na Jean Paul Gaultier mu 2018 yatumye benshi bavugishwa
Imyambarire ya Miley Cyrus muri ibi bihembo mu 2015 nayo ntabwo yari isanzwe
Jennifer Lopez mu 2014 yagiye muri ibi birori yambaye ikanzu imeze gutya, ahangwa amaso karahava
Lady Gaga mu 2013 yaririmbye yambaye bikini yavugishije abatari bake
Lil Kim mu 1999 yagiye muri ibi birori yambaye umwambaro ibere riri hanze
Megan Fox mu birori biheruka byabaye mu minsi ishize yagiye muri ibi birori yambaye ikanzu ibonerana hagaragara ikariso n'isutiye
Mu 2017 umunyamideli Heidi Klum yaratunguranye aza muri ibi birori yambaye atya
Mu 2018 ni uku Nicki Minaj yaserutse nawe muri uwo mwaka muri ibi bihembo ari mu basize inkuru
Mu 2020 Miley Cyrus yaserutse yambaye ikanzu ibonerana cyane ndetse atuma benshi bamuvugaho cyane
Normani muri Vmas 2019 yaserutse yambaye ikanzu imeze gutya avugisha benshi
Rose McGowan wambaye umwenda urangaje umugongo wose ndetse na G String mu 1998 yajyanye na Marilyn Manson wambaye kositimu muri ibi birori yambaye atyo
Umukinnyi wa filime Brooke Hogan mu 2004 yagiye muri ibi birori yambaye ikanzu yavugishije bamwe
Imyambarire ya Christina Aguilera muri VMas 2002 iri mu itazibagirana muri ibi birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .