00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka ine irirenze Umutare Gaby ashyize ku ruhande iby’umuziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Nyakanga 2021 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Abahanga bavuga ko kureka umuziki ari icyemezo kiba gikomeye, ubishoboye bagahamya ko aba afite umutima ukomeye ku rwego rwo hejuru.

Niba warakunze indirimbo nka ‘Nkwegukane’, ‘Ntunkangure’, ‘Urangora’, ‘Ayo Bavuga’, ‘Mesa Kamwe’, ‘Ukunda nde’ n’izindi, nta kabuza nawe uri mu bamaze imyaka ine bari mu gahinda ko kutongera kumva ijwi ry’uyu mugabo nyamara ahari.

Umutare Gaby, ni umwe mu bahanzi bashoboye kureka umuziki akiherera agatangira urugendo rushya rwo gushakishiriza ubuzima muri Australia aho abana n’umuryango we.

Kureka umuziki kwa Umutare ni icyemezo yafashe nyuma yo kurushinga na Nzere Joyce bagahita banimukira muri Autralia ari na ho atuye kugeza ubu.

Avuga ko ari icyemezo yafashe kugira ngo abone uburyo bwiza bwo kwita ku muryango we, awuhe umwanya uhagije ndetse anabone umwanya wo gushaka icyabatunga.

Tariki 17 Nyakanga 2021 ni bwo Umutare yarushinze n’umufasha we Nzere Joyce, kuva ubwo uyu muhanzi ahita abwira inshuti ze za hafi ko ibijyanye n’umuziki agiye kuba abishyize ku ruhande akita ku muryango we.

Ubuhanga bwe n’impano Imana yamuhaye byatumye uyu musore bitamufata igihe kinini kugira ngo abe abashije kuba icyamamare.

Ni umuhanzi wahagaritse umuziki nyuma y’imyaka itatu gusa awukora (2014-2017) ariko amaze kuba ikimenyabose!

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE,yahishuye ko akiva mu Rwanda byamusabye gushyira ibindi bintu byose ku ruhande kugira ngo abanze yite ku muryango we.

Yagize ati “Nafashe umwanzuro wo gushyira ibindi bintu ku ruhande kugira ngo nite ku muryango nari maze gutangira. Nanahinduye ubuzima muri rusange.”

Uyu muhanzi avuga ko icyamufashije kureka ubuhanzi, ari uko yumvaga yifuza kugira umurongo w’ubuzima.

Inganzo ihora imukirigita

Icyakora ahamya ko ubuhanzi ntaho bujya kuko igihe icyo ari cyo cyose yabisubiramo ndetse avuga ko hari n’igihe umutima wanga akumva yakongera gukora indirimbo.

Nubwo ariko yifuza kongera gukora umuziki, Umutare Gaby avuga ko atawugarukamo byo guhatana.

Kugaruka ngo mu muziki ntabwo ari igitekerezo cye bwite, uyu muhanzi avuga ari icy’umugore we uhora umusaba ko yakongera gusubira muri studio.

Kugeza ubu uyu muhanzi afite imishinga y’indirimbo zitandukanye muri studio z’i Kigali ziri gutunganywa ndetse zishobora kujya hanze igihe cyose.

Reba ikiganiro cyihariye Umutare Gaby aherutse guha IGIHE

Zimwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi zagacishijeho

Mbere gato ko areka umuziki, Umutare Gaby yari mu bahanzi bakunzwe mu gihugu byanatumye yitabira Primus Guma Guma Super Star yajyagamo ukaze kurusha abandi
Akimara gushaka, Umutare Gaby yahisemo kuba aretse iby'umuziki
Mu byatumye areka umuziki, harimo kwita ku muryango we
Avuga ko ubuzima bwo hanze atari amenyereye no gukora cyane ngo abone icyatunga umuryango bitari gutuma akomeza iby'imiziki
Guha umwanya munini akazi kavamo igitunga urugo biri mu byatumye Umutare Gaby areka umuziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .