00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 40 irashize atabarutse: Ibitaravuzwe ku rukundo rwa Bob Marley n’umukobwa wa Omar Bongo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy, Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Gicurasi 2021 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Iya 11 Gicurasi ntizibagirana mu mitima y’abakunzi ba Reggae by’umwihariko abihebeye umuhanzi w’Umunya-Jamaica, Robert Nesta Marley [Bob Marley] wamamaye cyane muri iyi njyana, kuko iyo tariki ariyo yatabarutseho.

Buri mwaka mu bihugu bitandukanye mu minsi yashize ibitaramo bicyemewe wasangaga hakozwe ibyo kwibuka no kunamira iki cyamamare ndetse uko uhita undi ukaza ni ko yibukwa ariko benshi baba bashakisha amakuru mashya yaranze ubuzima bwe, kugira ngo bakomeze kumwibuka ari nako bamumenya birushijeho.

Mu nkuru zitari zaramenyekanye cyane zirimo iy’umubano Bob Marley yagiranye n’umukobwa wa Omar Bongo wayoboye Gabon. Uyu mubyeyi yitwa Pascaline Bongo Ondimba.

Iyi nkuru yavuzwe na Pascaline Bongo muri filime mbarankuru yagiye hanze mu 2012. Muri iyi filime havugwamo ko Pascaline wari ufite imyaka 23 yiga muri Amerika, yahuye na Bob Marley bwa mbere ari kunywa itabi ryinshi, uyu muhanzi ngo ikintu yabashije kumubwira ako kanya ni uko ‘ari mubi’.

Aba bombi bahuriye mu gitaramo cya The Wailers i Los Angeles, itsinda Bob Marley yabarizwagamo bahuriye muri band ya “Bob Marley and the Wailers”; icyo gihe hari mu 1979.

Iki gitaramo kirangiye uyu mukobwa yabasabye ko bajyana mu nyubako yiyubashye kandi ihenze yabanagamo n’umuvandimwe we Albertine Amissa Bongo ahitwa Beverly Hills muri California. Bamaranye umugoroba wose ariko nta bindi byabaye hagati yabo.

N’ubwo bahura bwa mbere byabaye bibi ariko, nyuma baje gukundana birakomera kugeza mu 1981 ubwo uyu muhanzi yavaga mu Isi y’abazima.

Mu gitabo cy’umunyamakuru w’Umufaransakazi Anne-Sophie Jahn, cyasohotse ku wa 7 Mata uyu mwaka, Pascaline Bongo yavuze ko yari mu rukundo na Bob Marley ariko rwari rugoye kubera ahahise habo ndetse n’abo bari bo.

Gusa, aba bombi babaye inshuti z’akadasohoka kugeza aho Bob Marley n’itsinda rya The Wailers mu 1980 bakoreye igitaramo mu Mujyi wa Libreville batumiwe na Pascaline Bongo.

Bob Marley yamenyanye n’uyu mukobwa batangira gukundana, we na The Wailers [bari bahuriye muri Bob Marley and the Wailers] n’ubundi bari baratangiye kwiyumvamo Afurika ndetse mu Ukwakira 1979 bashyize hanze album ‘Survival’ iriho indirimbo bise ‘Africa Unite’ n’izindi zitandukanye, gusa nta n’umwe wari wakahakandagije ikirenge.

Nyuma y’iki gitaramo cyo muri Gabon, bakoreye ikindi muri Zimbabwe ubwo iki gihugu cyizihizaga Umunsi w’Ubwigenge.

Mu gitabo Anne-Sophie Jahn yise ‘Bob Marley and the Dictator’s Daughter’ avuga ko ubwo aba bahanzi baririmbaga muri Gabon batari bazi niba Omar Bongo ari ‘Umwami’ cyangwa ‘Perezida’ ariko ntibabyiteho.

-  Omar Bongo ntiyishimiraga Bob Marley ariko akaruma ahuha kubera umukobwa we

Nubwo Bob Marley yakundanaga n’umukobwa wa Bongo, ntabwo Omar Bongo yabyishimiraga nubwo yangaga kubigaragaza ngo adakoma rutenderi, umukobwa we akababara.

Nubwo Bob yasuraga kenshi urugo rwa Bongo, ntabwo Omar yishimiraga gufatana amafoto n’aba bagabo b’ibisatsi ariko Pascaline we yemeraga kuba ari kumwe na bo kandi se akabimwubahira nk’amahitamo ye nk’umwana we. Akenshi Omar Bongo yoherezaga umuhungu we Ali Bongo Ondimba akaba ari we ujya mu cyimbo cye akakira aba bashyitsi.

Bob Marley na bagenzi be baje gusanga uyu Perezida ari umunyagitugu ndetse igice kinini cy’abatuye igihugu cye babayeho mu bukene bukabije. Baza kumenya ko yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu ku majwi 99.96 %, birabatungura.

Umwe mu bari bagize The Wailers witwa Junior Marvin-Hanson yaravuze ati “Ntabwo twari tuzi ko ari umunyagitugu. Twari abere.”

Pascaline Bongo Ondimba na Bob Marley bagiranye umubano wihariye

-  Bob Marley yakundaga abiraburakazi

Bob Marley yitabye Imana ku myaka 36 asize abana bivugwa ko ari 11 yabyaye ku bagore barindwi, gusa hari abandi 25 bivugwa ko nabo ari abana be.

Yasezeranye na Rita Marley wari usanzwe ari umuririmbyi ufasha The Wailers mu 1966. Yanakundanye na Cindy Breakspeare wabaye Miss World mu 1976 ndetse banabyaranye umuririmbyi Damian Marley mu 1978.

Pascaline Bongo akundana na Bob yafataga ibinini bituma adasama rwihishwa kuko yari azi ko bitazakunda ko babana.

Yigeze kuvuga ati “Bob yakundaga kuvuga ngo so ntazatuma dusezerana. Nanjye nkavuga nti nta mahirwe ku bagore bose mu buzima bwe… yari umu-Rasta ndetse imitekerereze ye yari ugusangira buri kimwe. Ntabwo ryari ikosa rye kuko abakobwa bamwirukagaho bazi ko yashyingiwe ariko yari icyamamare.”

Pascaline Bongo akundana na Bob Marley yari yararetse imisatsi isanzwe miremire inyerera kuko bahura bwa mbere ariyo yatumye avuga ko ari mubi, ahubwo ashyiraho ijya kumera nka dreadlocks ariko atari zo neza kuko se ntiyari kubyemera.

Nyuma y’urupfu rwa Bob Marley, Pascaline Bongo yasezeranye n’umudipolomate wakoreraga iwabo ari we Jean Ping, babana kugeza mu ntangiriro zo mu 1990 babyarana abana babiri. Nyuma baje gutandukana, asezerana na Paul Toungui mu 1995. Uyu mugore kubera urukundo rwa Reggae yasigiwe na Bob Marley, yashinze iserukiramuco rya Abi Reggae.

Bob Marley ubusanzwe yitwaga Robert Nesta Marley yabonye izuba ku wa 6 Gashyantare 1945, atabaruka ku wa 11 Gicurasi 1981. Yaguye muri Cedars of Lebanon Hospital mu Mujyi wa Miami.

Ijambo rya nyuma nyakwigendera yabwiye umuhungu we Ziggy Marley, ni irivuga riti ’Money can’t buy life’ bishatse kuvuga ko “amafaranga ntiyagura ubuzima”.

Bob Marley ukomoka muri Jamaica yari umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuhanga mu gucuranga gitari.

Uyu muhanzi wavukiye i Nine Mile muri British Jamaica, ni umwe mu bahanzi bubatse amazina akomeye ku rwego rw’Isi. Ni we muhanzi wihariye agahigo ko guteza imbere no kumenyekanisha Reggae mu mateka y’Isi. Ni na we washoboye kugurisha CD nyinshi z’indirimbo mu njyana ya reggae.

Bob Marley avuka kuri Cedella Marley, umwiraburakazi ukomoka muri Jamaica wibarutse uyu mugabo afite imyaka 18 y’amavuko, se ni Narval Marley umuzungu w’Umwongereza wavukiye muri Jamaica.

Mu 1962 Bob yakoze indirimbo ze ebyiri za mbere yise ’Judge Not’ n’indi yitwa ’One Cup of Coffee’. Mu 1963 we na Junior Braithwaite, Peter Tosh na Bunny Wailer bakoze itsinda ryitwa The Wailers.

Mu 1974, itsinda rya Bob na bagenzi be ryarasenyutse, buri wese ahita atangira gukora umuziki ku giti cye.

Mu 1975 ni bwo Bob Marley yasohoye indirimbo ye ya mbere yakunzwe n’Isi yose yise ‘No Woman, No Cry’. Mu mwaka wakurikiyeho, yasohoye album ye ’Rastaman Vibration’ imara ibyumweru bine ku mwanya wa mbere kuri Billboard chat.

Igitaramo Ziggy Marley yakoze cyo kwibuka Se wari kuba yujuje imyaka 75

Zimwe mu ndirimbo za Bob Marley zubatse izina ku Isi

Pascaline wari ufite imyaka 23 yiga muri Amerika, yahuriye na Bob Marley mu gitaramo cya The Wailers i Los Angeles
Aba bombi bari bameranye neza mu rukundo nubwo rutamaze igihe kirekire
Ali Bongo Ondimba aganira na Bob Marley wari inshuti y'akadasohoka na mushiki we
Bob Marley wavukiye i Nine Mile muri British Jamaica ni umwe mu bahanzi bubatse izina rikomeye ku rwego rw’Isi
Robert Nesta Marley [Bob Marley] amaze imyaka 40 yitabye Imana
Bob Marley ari mu bahanzi bubatse izina rikomeye mu Njyana ya Reggae
Bob Marley ubwo yacurangiraga muri hotel y'i Londres mu Bwongereza ahagana mu 1978
Bob Marley ubwo yari mu gitaramo cya 'The West Coast Rock Show' ahitwa Ninian Park i Cardiff mu 1976
Bob Marley yataramiye i Houtrusthallen mu Buholandi mu 1977. Yari umunyamuziki uhamye
Bob Marley ubwo yari mu Bwongereza mu 1977
Bob Marley ubwo yataramiraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1979
The Wailers (Earl Lindo, Aston Barrett, Bob Marley, Peter Tosh, Carlton Barrett na Bunny Wailer) mu 1973 ubwo bifotorezaga i Londres mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .