00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka icumi irashize Riderman akoze album ya gatatu yise ‘Igicaniro’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Kanama 2021 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Tariki nk’iyi mu myaka icumi ishize, umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman yari ari gushyashyana ngo arebe ko yarangiza imirimo yo gutegura album ye ya gatatu yise ‘Igicaniro’ yasohotse ikurikira ‘Rutenderi’ na ‘Impinduramatwara’.

Ni album uyu muhanzi yamurikiye muri Petit Stade i Remera ku itariki 24 Ukuboza 2011 mu gihe after party yayo yabereye ahahoze hitwa Quelque part bar & resto.

Ni album yabaye ingirakamaro ku rugendo mu muziki rwa Riderman, aho igizwe na zimwe mu ndirimbo zamenyekanye cyane kandi zikomeza gushimangira ubuhanga bw’uyu muraperi.

Muri izi ndirimbo harimo nka Umurashi,Igicaniro, Nkwite nde, Kuri Facebook, Bararira,Biganza byanduye, Nkwiye igihano, Mu gituza cyawe, Amateka n’izindi.

Indirimbo icumi muri 14 zari zigize iyi album zaramenyekanye cyane bituma iyi album yamamara cyane.

Mu imurikwa ry’iyi album Riderman yiyambaje abahanzi batandukanye barimo Jaguar wari ufite izina rikomeye muri Kenya.

Mu bo mu Rwanda bafashije Riderman muri icyo gitaramo harim Danny Nanone, Paccy, Knowless, Tete Roca, Jack B, King James, Urban Boyz, P FLA, Neg G the General, Uncle Austine, Urban boys, Emmy n’abandi benshi.

Ni igitaramo cyagaragayemo ababyeyi b’uyu muraperi bari bambariye kumushyigikira.

Riderman yabwiye IGIHE ko hari ibintu bine atazibagirwa mu ikorwa n’imurikwa ry’iyi album.

Ati “Sinakwibagirwa ko indirimbo hafi ya zose ziyigize zakorewe mu Bisumizi, studio yanjye. Mpora nibuka amajoro twaraye dukora.”

Riderman yakomeje avuga ko nk’indirimbo Amateka bayifatiye amajwi amasaha arenga atanu.

Uyu muraperi avuka mu muryango w’abana batanu, ni Imfura muri uyu muryango. Yize amashuri ye abanza mu Gitega, aza kuyakomereza ahitwa ku Kabusunzu ari naho yayarangirije.

Amashuri ye yisumbuye yose yayize kuri Saint Andre i Nyamirambo, aho yarangirije mu mwaka wa 2006 mu ishami rya ‘Sciences humaine’.

Gatsinzi Emery, yatangiye Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK, mu 2007, akurikira ibijyanye na Gestion, ntiyaharangije ariko kuko mu 2009 yaje kujya muri Kaminuza ya RTUC mu ishami rya Travel and Touristic Management nayo atabashije kurangizamo.

Ni album kugeza ubu iri kugurwa ku mbuga zitandukanye zigurisha imiziki

Iyi ni ifoto Riderman yafashe mu gihe yiteguraga kumurika iyi Album ye ya gatatu
Riderman mu myaka icumi ishize amaze kumurika izindi Album enye na Mixtape imwe, akaba umwe mu baraperi bakomeye mu gihugu bamaranye igihe igikundiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .