00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imwe mu myambarire yaranze ibyamamare muri Emmy Awards (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Nzeri 2021 saa 07:46
Yasuwe :
0 0

Ibyamamare bitandukanye muri sinema ku Cyumweru byateraniye ahitwa L.A. Live’s Event Deck i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho byari byitabiriye itangwa ry’ibihembo bya Primetime Emmy Awards [Emmy Awards] ku nshuro ya 73 .

Ibihembo bya Emmy Awards bitangwa mu rwego rwo guha agaciro imirimo y’abakora ibijyanye na filime. Bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika buri mwaka. Umunyarwenya Cedric The Entertainer niwe wayoboye ibi birori uyu mwaka.

Mu itangwa ry’ibi bihembo mu cyiciro cya filime zisetsa “Ted Lasso” niyo yihariye ibihembo byinshi, mu gihe “Hacks” nayo yahanyuranye umucyo.

“The Crown” yegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cya Outstanding Drama Series ndetse n’abakinnyi bane bayikinnyemo batwara ibihembo.

Mu cyiciro cya ‘limited series categories’ filime zirimo “Mare of Easttown”, “ I May Destroy You” ndetse na “The Queen’s Gambit” zose zegukanye ibihembo ariko “The Queen’s Gambit” irazihiga mu kuba nziza kuko yegukanye igihembo mu cyiciro cya ‘Outstanding Limited Series’.

Abakinnyi ba filime batsindiye Emmy Awards 2021 barimo Evan Peters uzwi muri American Horror Story, Jean Smart uzwi muri Hacks, Jason Sudeikis uzwi muri Ted Lasso, Gillian Anderson wakunzwe muri The Crown n’abandi.

Umwihariko w’uyu mwaka ni uko abirabura benshi batsindiye ibihembo kuko mu myaka 15 ishize abazungu ari bo bahabwaga ibi bihembo ku kigero cya 90% aho abirabura batsindaga cyangwa ngo bashyirwe ku rutonde rw’ababihatanira babaga ari bacye cyane ugereranije n’abazungu.

Anya Taylor Joy wagaragaye muri filime The Queen's Gambit yacaga kuri Netflix yanatsinze mu cyiciro cya Best limited series
Billy Porter usanzwe agaragaza imyambarire idasanzweni uku yaserutse
Emerald Fennell ni uku yaserutse yambaye
Emma Corrin wakinnye muri The Crown ari Princess Diana ntabwo yabashije kwegukana igihembo
Emmy Awards yatangwaga ku nshuro ya 73
Gillian Anderson ni uku yari ameze
Ibyamamare bitandukanye byari byabukereye
Jason Sudeikis ukina muri Ted Lasso yatwaye igihembo cy'Umunyarwenya mwiza
Josh O Connor uri mu begukanye ibihembo muri iki gikorwa yari ahari
Kaley Cuoco ni uku yaserutse muri ibi birori
Kate Winslet ni uku yaserutse
Kenan Thompson ari mu bari bahataniye ibihembo
Michael Douglas n'umugore we Catherine Zeta Jones baserukanye muri ibi birori bameze batya
Michaela Coel yari afite akanyamuneza ubwo yinjiraga ahabereye ibi birori
Olivia Colman wakinnye ari Queen Elizabeth II muri The Crown yahawe igihembo cy'umukinnyikazi wa filime mwiza kurusha abandi
Sarah Paulson ni uku yaserutse ameze muri ibi birori
Seth Rogen yaserutse atya
Umunyarwenya Cedric The Entertainer niwe wayoboye ibi birori
Umwongerezakazi Cynthia Erivo usanzzwe ari umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye yitabiriye nawe ibi birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .