00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imvano y’amashusho ya Jay Polly aririmbira muri gereza

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Kamena 2021 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho y’umuraperi Jay Polly ataramiye abagororwa bafunganywe muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Amagereza, SSP Uwera Gakwaya Pelly, yemereye IGIHE ko aya mashusho yafashwe ubwo uyu muraperi yataramiraga abagororwa b’abagore bafungiwe muri iyi gereza.

Ati “Muri Gereza ya Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021 habaye igitaramo cy’abagore bahafungiye, ni kimwe mu bikorwa biba bigamije kubavana mu bwigunge.”

SSP Uwera yavuze ko ari igitaramo gitegurirwa abagore nubwo bishoboka ko banatumiramo abagabo bo kubasusurutsa.

Umuraperi Jay Polly uri mu bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda ari mu bagitumiwemo. Muri ayo mashusho amara igihe gito, uyu muhanzi agaragara yishimiwe bihambaye n’abo yataramiraga.

Ubusanzwe muri Gereza ya Nyarugenge, hakorwa iki gitaramo ngarukacyumweru mu rwego rwo kwirinda ko abagororwa bakwigunga.

Jay Polly yajyanywe i Mageragere nyuma yo gukatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kubera icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi akurikiranyweho. Afunganywe n’abantu bane bafatanywe mu rugo iwe banarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Muri Mata 2021, ni bwo Jay Polly yatawe muri yombi akurikiranyweho kunywa urumogi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .