00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imva ya Pop Smoke yasagariwe n’abashakaga kumutaburura

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Nzeri 2021 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Imva y’umuraperi Pop Smoke witabye Imana umwaka ushize, yasagariwe n’abantu barayangiza ndetse bari bafite gahunda yo gutaburura umurambo we.

TMZ yatangaje ko aho uyu muraperi uruhukiye mu Mujyi wa Brooklyn, abantu bataramenyekana bahateye bakangiza imva ye ndetse bagashaka no kumutaburura ariko ntibabigereho.

Jeff Simmons usanzwe ari umuvugizi w’irimbi rya Green-Wood Cemetery aho uyu muraperi ashyinguye, yatangarije New York Post ko abakoze ibi btaramenyekana.

Ati “Igikorwa cyo kwangiza imva ya Pop Smoke cyabaye kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo. Twabibwiwe n’ubuyobozi ndetse bari kuvugana n’umuryango we. Iperereza rirakomeje nta kindi kintu navuga muri iki gihe.”

Bashar Barakah Jackson uzwi nka Pop Smoke yitabye Imana nyuma yo kuraswa n’abagizi ba nabi tariki 19 Gashyantare 2020. Bamusanze ahitwa Hollywood Hills mu mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California aho yari asanzwe atuye.

Nyuma yo kuraswaho uyu muraperi yajyanywe kwa muganga ari naho bemeje inkuru y’urupfu rwe. Pop Smoke yapfuye imyaka 20. Yari umusore mushya wari uri kuzamura cyane mu njyana ya Drill igezweho mu rubyiruko muri Amerika no ku Isi yose. Yari yarasinye amasezerano na Victor Victor Worldwide na Republic Records nka sosiyete zamufashaga mu bijyanye na muzika.

Yapfuye agezweho mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Welcome to the Party”, “Meet the Woo” ndetse na “Dior” na n’ubu iri mu zikunzwe muri uyu mwaka.

Mu minsi yashize heheruka kujya hanze album ye yitwa ‘Faith’ yasize akoze. Iyi album yumvikanaho abandi bahanzi nka Kanye West, Pusha T, Rick Ross, The-Dream, 42 Dugg, 21 Savage, Takeoff, Lil Tjay, Swae Lee, Future, Chris Brown, Dua Lipa, Pharrell, Kid Cudi, Anuel AA, Quavo na Kodak Black.

Aho uyu muraperi ashyinguye hangijwe n'abantu bataramenyekana
Pop Smoke yitabye Imana umwaka ushize arashwe

Reba imwe mu ndirimbo z’uyu musore ziri kuri album yasize akoze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .