Impinduka mu majonjora ya Miss Rwanda 2021

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Gashyantare 2021 saa 03:28
Yasuwe :
0 0

Tariki 20 Werurwe 2021 nibwo byari biteganyijwe ko hazaba umuhango wo kwambika ikamba Nyampinga w’u Rwanda wa 2021 n’ibisonga bye, mu birori byagombaga kuzabera ku Intare Conference Arena.

Gusa, iyi gahunda iri kugenda idindira cyane ko kubera icyorezo cya Coronavirus, ibintu bikomeje kuba agatereranzamba ndetse ijonjora muri iri rushanwa ryari riteganyijwe gutangira ku wa 09 Mutarama 2021 rikaba ryarasubitswe.

Abategura iri rushanwa batangaje ko nyuma yo gusubika gutangira iri jonjora muri Mutarama 2021, ndetse Umujyi wa Kigali ugashyirwa muri Guma mu rugo n’ingendo zihuza uturere zihagarikwa, Rwanda Inspiration Back itegura iri rushanawa kuri uyu wa Kabiri 3 Gashyantare yateranye ishakira ibisubizo irushanwa ry’uyu mwaka ryadindijwe na Coronavirus.

Nyuma yo guterana yanzuye ko iri rushanwa amahirwe rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga gusa.

Abategura amarushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda batangaje impinduka zizagaragara mu 2021 aho amajonjora y’ibanze azakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse ibindi byiciro bigakorerwa mu muhezo kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje kugaragara.

Impamvu ikomeye yatumye bahitamo kuzakora muri ubu buryo ni ukugira ngo hazarindwe ubuzima bw’abahatana.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Miss Rwanda, Meghan Nimwiza yavuze ko nyuma yo kubona ko abashakaga kwitabira irushanwa mu 2021 bamaze kwiyandikisha bakoresheje murandasi batekereje gukora iri rushanwa bifashishije ikoranabuhanga.

Ati “Tumaze gutangiza Miss Rwanda 2021 no gusuzuma ko abifuza kuzitabira amarushanwa bari bamaze kwiyandikisha kuri murandasi, twatekereje ko ari ngombwa gushakisha uburyo bwo kuyobora amarushanwa mu murongo w’ikoranabuhanga ndetse n’umuhezo aho kuyasubika.”

Bitewe n’icyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo kwirinda ziriho, abategura Miss Rwanda bateguye gahunda ifatika hamwe n’umurongo ngenderwaho uzatuma Miss Rwanda 2021 ikorwa ariko mu buryo bwizewe mu kurengera ubuzima, haba ku bahatana ndetse n’abategura.

Muri gahunda nshya, ibyiciro bitanu byose byo gutora bizakorwa neza, aho amajonjora n’ibindi bikorwa by’ibanze bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga naho ‘pre-selection,’ umwiherero na finale bikorwe hifashishijwe uburyo bw’umuhezo.

Mu gice cy’amajonjora y’ibanze, abazitabira amarushanwa bazasabwa gutanga amashusho yabo n’ibisabwa byihariye, abagize akanama nkemurampaka bazabisuzuma hanyuma bashingiye ku nsanganyamatsiko y‘ubwiza, ubuhanga n’umuco, hatorwe abahatana bujuje ibisabwa.

Abazitabira amarushanwa bazanyura mu igenzura hamwe n’itsinda ryose ritegura irushanwa basuzumwe COVID-19 hanyuma bashyirwe mu muhezo aho ibyiciro byose bizakurikira bizabera kugeza irushanwa ryose rirangiye.

Nimwiza ati “Iyi gahunda yaragenzuwe kandi yumvikanyweho n’impande zose n’abaterankunga nyuma y’inama zitandukanye. Ibyiciro byose bizamenyeshwa kandi abaturage bazakurikirana amakuru y’irushanwa yose ku Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye.”

“Ibikorwa byinshi ku isi byabaye ngombwa ko bihinduka mu buryo bushya nyuma y’iyaduka ry’iki cyorezo, nta cyabuza na Miss Rwanda. Inzira zose zarashakishijwe kugira ngo imyiteguro y’irushanwa rya 2021 ikorwe neza, nk’ibindi bikorwa byinshi ku isi.”

Kwiyandikisha kuri murandasi birakomeje ariko bizasozwa ku ya 8 Gashyantare 2021. Icyemezo cyo gukomeza iyi myiteguro cyaje nyuma y’isuzuma ryakozwe, ryerekanye ko amajonjora ya Miss Rwanda ashobora gutegurwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho.

Nimwiza ati “Iki cyemezo cyatewe ahanini n’uko abakobwa benshi bari bamaze kwiyandikisha kandi bagaragaza ko bifuza kwitabira kandi ntitwashoboraga kubabuza amahirwe. Turizera ko icyorezo kizagabanuka vuba kugira ngo habeho urwego runaka rw’ibisanzwe ariko bitabaye ibyo, ubuzima bugomba gukomeza ariko mu buryo bw’ubwirinzi.”

Mu mpinduka nshya, kwiyandikisha bizarangira ku ya 8 Gashyantare mu gihe ibikorwa by’amajonjora y’ibanze byo bizatangira kuva ku ya 9 Gashyantare kugeza ku ya 18 Gashyantare. Kuva ku ya 19 Gashyantare, abategura bazatangira kwerekana abahagarariye intara zitandukanye bazaba batsinze amajonjora y’ibanze.

Gutora kuri murandasi na SMS bizatangira ku ya 22 Gashyantare kugira ngo hamenyekane abazaba batsindiye imyanya ya mbere 20. Abahatana bazinjira mu muhezo ku ya 3 Werurwe mu gihe ‘pre-selection’ yo gutoranya izaba ku ya 6 Werurwe.

Abahatana 20 ba mbere, bazagera mu cyiciro cya nyuma, bazajya mu mwiherero uzatangira kuya 6 Werurwe kugeza ku ya 20 Werurwe, ubwo hazaba ari ku munsi wa nyuma w’irushanwa. Gusoza irushanwa bizabera kuri Kigali Arena kandi bizatambuka kuri televiziyo y’u Rwanda.

Ibyagenderwagaho birimo uburebure ubu muri uyu mwaka byakuweho ndetse buri mukobwa yahawe ikaze muri iri rushanwa rikunze kuvugisha benshi mu gihugu hose.

Umukobwa uzahabwa ikamba rya Miss Rwanda 2021, azasinyishwa amasezerano yo gukorera Miss Rwanda Organization nk’umukozi mu gihe cy’umwaka.

Bitandukanye n’indi myaka abakobwa bose bazabasha kwambikwa ikamba ndetse n’abandi bazagera mu cyiciro cya nyuma hari ibyo bagenewe ku buryo nta gutaha imbokoboko kuri bo.

Uzegukana iri kamba azahabwa imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 izatangwa na Hyundai Rwanda, Azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9.600.000 Frw.

Azahabwa buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali, Umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food, ahabwe lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum na Internet y’umwaka wose azahabwa TruConnect Rwanda.

Azajya kandi atunganywa umusatsi mu gihe cy’umwaka bizakorwa na Keza Salon, yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru we n’umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose, yemerewe kurya mu gihe cy’umwaka wose muri Cafe Camellia ndetse azahabwa telefoni igezweho azahabwa na MTN Rwanda.

Ubu buryo bwo gutora nyampinga hifashishijwe ikoranabuhanga nibwo bwakoreshejwe mu marushanwa atandukanye akomeye aherutse kuba arimo Miss France, Miss Teen USA 2021 n’andi atandukanye akomeye.

Hagiye gutangira amajonjora ya Miss Rwanda 2021 uzasimbura Nishimwe Naomie ufite iri kamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .