Impamvu zikomeye bivugwa ko zatumye Marina azinukwa The Mane

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Mata 2021 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Hashize amasaha make Marina wari umuhanzi umwe rukumbi usigaye muri The Mane Music Label asezeye nyuma y’aho Queen Cha na Gahunzire Aristide warebereraga inyungu abahanzi muri iyi label bavuyemo.

Mu ibaruwa Marina yashyize hanze yari amaranye icyumweru abitse kuko yayanditse ku wa 21 Mata, agaragaza ko ashimira umusanzu The Mane yagize mu iterambere rya muzika ye ariko guhera ku wa 21 Mata akaba atakiri umwe mu barebererwa inyungu nayo.

Hari aho agira ati “Ndabamenyesha ko guhera ku wa 21 Mata ntakiri umwe mu bareberwa inyungu na The Mane Music, ku bw’impamvu ntashobora gutangaza ubu muri iyi baruwa.”

Icyakora muri iyi baruwa Marina yavuze ko icyemezo cyo gusezera muri The Mane yagifashe mu rwego rwo gushaka uko yakwagura umuziki we kurushaho.

Ku rundi ruhande, hari amakuru IGIHE ifite avuga ko hari ibintu byababaje bikomeye uyu muhanzikazi kugeza afashe icyemezo cyo gusezera.

The Mane yari ishingiye ku bushuti burashira isigara mu isura y’ubucuruzi

Umuntu wa hafi y’inzu ifasha abahanzi ya The Mane yahamirije IGIHE ko kuva Safi Madiba yasohokamo, umubano wa Bad Rama n’abahanzi afasha wahindutse cyane.

Aba ubusanzwe bari inshuti zikomeye, imibanire yabo yarahindutse ahubwo basigara bacunganira ku mategeko y’akazi.

Marina winjiye muri The Mane ari uwa mbere, akabamo mu buzima bushingiye ku bushuti ntabwo yigeze yishimira na mba imihindukire ya Bad Rama yavuyemo gutangira kujya afata ibyemezo batabiganiriyeho.

Marina ni umwe mu bababajwe cyane n’uburyo Bad Rama yatandukanyemo na Safi Madiba bari bamaze kubaka ubushuti bukomeye.

Kugabanuka k’ubushuti hagati y’abahanzi na Bad Rama byatumye uyu mugabo hari bimwe mu byemezo afata byagabanyije uburyo bisanzuranagaho ndetse na bimwe mu byo yabafashaga birahagarara. Kimwe mu byahagaze ni ukwishyurira icumbi abahanzi be n’ibindi nabyo bivugwa ko biri mu byababaje bikomeye Marina.

Kudakorerwa indirimbo ziri ku rwego rw’umuhanzi uri mu bakomeye

Mu masezerano y’imyaka 10 Marina yari yarasinye muri The Mane, hari harimo ko agomba gukorerwa indirimbo esheshatu mu mwaka zirimo ebyiri bakoranye n’abahanzi mpuzamahanga, zigakorwa mu buryo bw’amajwi n’amashusho kandi zikaba ziri ku rwego rwiyubashye.

Ibi ariko usibye no kuba indirimbo zakozwe zari nke, Marina ntabwo yigeze ashimishwa no kuba yarasabaga gukorerwa amashusho n’abakomeye mu Rwanda barimo Meddy Saleh, Bagenzi Bernard n’abandi bakomeye bo hanze y’u Rwanda ariko abajyanama be bakamutsembera.

Yakoze amashusho ari ku rwego yishimiye ubwo yakoranaga na Harmonize indirimbo yitwa ‘Love You’.

Yaba mu buryo bw’amajwi n’amashusho, Marina ntabwo yishimiye kujya akorerwa n’aba Producers ba make batari ku rwego rwo hejuru.

Gucunaguzwa no gushaka guhindurirwa imyitwarire

Akenshi Marina yari afite uko yitwara bitandukanye n’abahanzikazi benshi mu Rwanda, yaba mu myitwarire ku rubyiniro no mu buzima busanzwe, imyambarire ndetse n’ibyo yasakazaga ku mbuga nkoranyambaga.

Ubuyobozi bwa The Mane bwashatse kumutegeka uko yajya yitwara kugeza naho kumubuza kujya ashyira ibintu uko yiboneye ku mbuga nkoranyambaga.

Kubaho nk’imfungwa byatumye uyu mukobwa atangira gutekereza gufata undi mwanzuro ukomeye ndetse biza kurangira anasezeye kuri uyu wa 28 Mata 2021.

Gukurwa shishi itabona muri The Next Pop Star

Marina yari ari mu bahanzi bahataniraga igihembo cya The Next Pop Star ariko ku wa 10 Ukuboza nyuma y’ibiganiro bikomeye hagati y’ubuyobozi bwa The Mane na we, uyu mukobwa yanditse ibaruwa isaba imbabazi zo kwitabira irushanwa rya The Next Pop Star batabizi ahita anarisezeramo burundu.

Byabaye nyuma y’uko uyu muhanzikazi yitabiriye irushanwa rya “The Next Pop Star” atamenyesheje ubuyobozi bwa The Mane.

Byababaje ubuyobozi bwa The Mane bituma ku wa Kabiri tariki 8 Ukuboza hakorwa inama y’igitaraganya yabuhuje na Marina ngo bakemure iki kibazo.

Amahirwe Marina yahawe nk’umwe mu myanzuro y’iyi nama, ni ukwandika ibaruwa asaba imbabazi ubuyobozi bwa The Mane ndetse agahita asezera mu irushanwa ariko nako byagenze.

Uyu muhanzikazi yagaragaje ko asabye imbabazi kubera kurenga ku bigize amasezerano afitanye na The Mane akitabira irushanwa rya The Next Pop Star atabibamenyesheje.

Kumubwira ku gahato kwikura muri iri rushanwa batarebye ku nyungu we aribonamo ahubwo bakiyemeza kumera nk’abahanganye na we, biri mu byatumye arakara cyane.

Kumva umuyobozi we ahamya ko uwo bahanganye amurusha

Bad Rama uzwi nka nyiri The Mane yarebereraga inyungu abahanzi Marina na Queen Cha. Muri Werurwe ubwo habagaho iteranamagambo hagati ya Bruce n’abantu batandukanye bamushinja kwiyemera akavuga ko arusha gukora The Ben na Meddy, yavuze ko ikibazo gihari gikomeye mu Rwanda ari uko abahanzi badashyirwa mu byiciro uko bikwiye.

Ati “Ukuri kwanjye nk’umuntu uzi iby’uruganda rw’umuziki, kenshi twaje gusanga habaho ikibazo cyo gushyiraho ibyiciro by’abantu muri uru ruganda. Ni nk’umuntu ugereranya Marina na Knowless mba mbona akora amafuti menshi. Ni abantu babiri batandukanye n’ubwo bose ari igitsinagore. Knowless arenze cyane Marina. Knowless yakoze ibintu byinshi byinshi, ku buryo kugira ngo mbikubwize ukuri aka kanya kugira ngo Marina azagere ku rwego rwa Knowless bizamusaba gukora imyaka.”

Ibi bintu Bad Rama yavuze hari amakuru avuga ko byarakaje cyane Marina ndetse bigatuma atangira kubona ko muri The Mane batiteguye kumurwanira ishyaka.

Usibye ibi bivugwa, yaba Bad Rama nk’umuyobozi wa The Mane cyangwa Marina nta n’umwe urifuza kugira icyo atangaza.

Biravugwa ko Marina yasezeye muri The Mane kubera ibibazo byinshi byari bimaze iminsi
Mu cyumweru kimwe, The Mane ishizemo abahanzi bose bari bafitemo amasezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .