00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu yatumye Miss Nishimwe Naomie yitabaza RIB n’Urwego rw’Umuvunyi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Ukwakira 2021 saa 12:49
Yasuwe :
0 0

Miss Nishimwe Naomie wiyambaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’Urwego rw’Umuvunyi yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, yasobanuye ko hari umwe mu bamukurikira yageragezaga gukorera ubuvugizi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ukwakira 2021, ku rubuga rwa Twitter abantu bacitse ururondogoro nyuma y’uko Miss Nishimwe Naomie yandikiye RIB n’Urwego rw’Umuvunyi abasaba kureba ubutumwa yabandikiye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Miss Nishimwe Naomie yavuze ko hari umwana w’umukobwa yakoreraga ubuvugizi.

Ati “Ni umukobwa wanyiyambaje, afite ikibazo gikeneye ubuvugizi, rero niyo mpamvu nabigenje kuriya buri rwego naruhaye amakuru kandi natangiye kumenya ko bari gukurikirana ikibazo cye.”

Miss Nishimwe Naomie yavuze ko nta kibazo cyihariye yahuye na cyo ahubwo ko bwari ubuvugizi yakoreraga uwamwiyambaje.

Uyu mukobwa yavuze ko yahisemo gukoresha ubu buryo kuko yabonaga kujya ku cyicaro cya buri rwego yari akeneye biri bumutinze cyane ko atari ari hafi.

Kwandikira izi nzego byakuruye amagambo ku mbuga nkoranyambaga, abarimo Miss Jolly Mutesi babaza Miss Nishimwe niba hari ikibazo yaba yahuye na cyo.

Miss Nishimwe Naomie ni umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020, akaba umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukobwa uretse ikamba rya Miss Rwanda yegukanye, asanzwe azwi cyane mu itsinda ry’abavandimwe be rya Mackenzies rikunzwe cyane kuri Instagram.

Miss Nishimwe Naomie yavuze ko yiyambaje RIB n'Urwego rw'Umuvunyi akorera ubuvugizi umukobwa wamwiyambaje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .