Impamvu Lilian Mbabazi yatumiwe mu gitaramo gitegura “Ubumuntu Arts Festival”

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Nyakanga 2019 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Lilian Mbabazi yatumiwe mu gitaramo gitegura iserukiramuco rya ‘Ubumuntu Arts Festival’ azahuriramo n’abandi bahanzi bakomeye baturutse ku yindi migabane.

Iki gitaramo kizaba ku wa 11 Nyakanga 2019, mu Kigali Conference and Exhibition Village. Kwinjira bizaba ari 15 000 Frw.

Danny Rugamba ushinzwe itangazamakuru muri Mashirika Arts yabwiye IGIHE ko iki gitaramo kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri bahisemo kugikora bashaka gutera inkunga ‘Ubumuntu Arts Festival’ igiye kuba ku nshuro ya Gatanu.

Ati “Kiriya gitaramo ni icya kabiri kibaye uyu mwaka kikazabanziriza iserukiramuco rizaba ribaye ku nshuro ya Gatanu, cyateguwe mu buryo bwo gutera inkunga iserukiramuco rya ‘Ubumuntu Arts Festival’ kugira ngo rikomeze kuba ari Ubuntu, guhuza abantu bagasabana ndetse no kwakira abahanzi batandukanye bazaba baturutse hanze y’u Rwanda.”

Igitaramo cya ‘Ikaze’ ni ubwa kabiri kibaye kuko icya mbere cyabaye umwaka ushize

Rugamba ati “Twahisemo Lilian Mbabazi kuko afite impano ikindi yabaye umwe mu bagize Ubumuntu, anafite impano ya Kinyafurika bitewe n’ibihangano bye.”

Abahanzi batumiwe muri iki gitaramo barimo Alexander wo muri Amerika, Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ n’abandi batandukanye.

Iki gitaramo kizakurikirwa na ‘Ubumuntu Arts Festival’ izaba guhera tariki 12 kugeza tariki 14 Nyakanga 2019 ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi.

Liliane Mbabazi watumiwe mu gitaramo cya ‘Ikaze Night Party’ yaririmbye indirimbo zamenyekanye cyane zirimo iyitwa “Vitamin”, “Kankutwale”, " “Yegweweka ", “Where You Are”, “Memories” n’izindi.

Lilian Mbabazi ni umwe mu bahanzikazi bakomoka mu Rwanda bakunze gukoresha imbaraga nyinshi ku rubyiniro
Ikaze Night yatumiwemo abahanzi batandukanye baturutse imihanda yose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza