Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021, yageneye impanuro abakobwa bagiye kwishakishamo uzamusimbura akamusigira ikamba.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Miss Nishimwe Naomie yasabye abakobwa bose bazabasha guhagararira Intara zabo kwigirira icyizere bakaba bo kuruta kwigana abandi.
Uyu mukobwa yakuyeho urujijo, aburira buri wese ukeka ko azaba Nyampinga kubera ruswa cyangwa kugura ikamba.
Ati “Kuvuga byo ntibyabura, ariko ikintu nakwizeza abakobwa bazitabira Miss Rwanda, nta kubera kubamo, ntibishoboka kugura ikamba.”
Miss Nishimwe Naomie yaboneyeho gusaba abakobwa kwirinda ababashuka bababwira ko bazabafasha kwegukana ikamba, kuko ari ibintu bikunze kubaho.
Ati “Ikintu nabwira abakobwa, nta muntu n’umwe ugufasha hariya hantu. ni wowe ugomba kwirwanirira. Nihagira ubabwira ko yabafasha azaba ababeshya. Ni ukwirwanaho ugasenga cyane!”
Miss Nishimwe Naomie yasabye abakobwa bari muri Miss Rwanda gufata umwanya bagatekereza neza imishinga yabo, bakabasha kuyisobanurira abagize akanama nkemurampaka, kandi bakirinda kugira ubwoba.
Uyu mukobwa yibukije bagenzi be ko kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda bitanga amahirwe akomeye ku mukobwa wese witabiriye.
Agendeye kuri uyu mwaka, Miss Nishimwe Naomie yibukije abitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ko bafite amahirwe menshi kuko ibihembo byiyongereye no ku mukobwa utazabasha kwegukana ikamba.
Ati “Ugomba kuba ubizi ko mu bakobwa 20 hagomba kuvamo umwe wegukana ikamba rya Miss Rwanda, abaye wowe byaba ari byiza ariko bitanakunze ugomba kumenya uko ubyaza amahirwe umusaruro.”
Miss Rwanda 2021 irarimbanyije
Ibikorwa by’amajonjora y’ibanze byatangiye tariki 9 Gashyantare byitezwe ko bigomba kurangira kuri uyu wa 19 Gashyantare 2021.
Ku wa 20 Gashyantare, abategura irushanwa rya Miss Rwanda bazerekana abahagarariye intara zitandukanye bazaba batsinze amajonjora y’ibanze.
Gutora kuri murandasi na SMS bizatangira kuwa 22 Gashyantare kugira ngo hamenyekane abazaba batsindiye imyanya ya mbere 20.
Abahatana bazinjira mu muhezo kuwa 3 Werurwe mu gihe ‘pre-selection’ yo gutoranya izaba ku wa 6 Werurwe.
Abahatana 20 ba mbere bazagera mu cyiciro cya nyuma, bazajya mu mwiherero uzatangira ku wa 6 Werurwe kugeza ku wa 20 Werurwe, ubwo hazaba ari ku munsi wa nyuma w’irushanwa.
Gusoza irushanwa bizabera muri Kigali Arena mu birori bizatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Ikiganiro na Miss Nishimwe Naomie


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!