Imiziro ya Padiri w’Umuraperi mu ndirimbo n’ubuzima butangaje yakuriyemo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Kamena 2019 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Padiri Jean François Uwimana usanzwe ari umuririmbyi ukora injyana ya Hip Hop, yahishuye imibereho ye itangaje irimo kuba nta mukobwa yigeze akundana nawe kubera kubura umwanya anahishura icyo abona gisenya ingo nyinshi muri iki gihe.

Padiri Jean François wo muri Diyoseze ya Nyundo, amaze imyaka irindwi ari umusaseridoti ndetse ubu hashize igera kuri itanu yinjiye mu njyana ya Hip Hop.

Ni umupadiri ukiri muto, akaba amaze no kwamamara kubera impano ye guhanga no kuririmba mu njyana zitandukanye zikundwa n’urubyiruko.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuye imuzi byinshi abantu bakunze kwibaza ku buzima bwe, avuga ukuntu atinya abandi bahanzi kubera uburyo benshi baba bararikiye ifaranga kurusha ibindi.

Ati “Abandi baraperi ndabatinya kuko usanga uyu munsi wumva bagiye i Iwawa kubera ibiyobyabwenge abandi bagize gute […] byanteza ikibazo nkoranye nabo. Abantu benshi baririmba baba bafite igitutu cyo gushaka amafaranga bigatuma nifata sinemere gukorana nabo.”

Yanavuze ko mu minsi ishize hari indirimbo yasabwe kuririmbamo akabyanga kubera ko atari yizeye abandi bashobora kuyihuriramo.

Akomeza agira ati “Mpuye n’umuhanzi wabasha gukora ibintu byiza twakorana, ikibazo ntabwo wapfa kumubona kuko hari igihe ashobora kukubwira ibintu mwamara kubyemeranya mu kanya akabihindura kubera amafaranga.”

“Nkanjye umbwiye ngo nguhe amafaranga wambare ubusa sinakwemera, ariko hari undi ushobora kuvuga ngo ngiye gukorana indirimbo na Padiri hanyuma hari andi mashusho mu ndirimbo yacu nafashe adahari.”

Imwe mu miziro ya Padiri Uwimana harimo ko atakora indirimbo ngo agaragaremo asomana, kugaragaza umukobwa wambaye ubusa mu ndirimbo ye, kunywa itabi cyangwa se gukora indirimbo yakwibazwaho abantu bakeka ko ari filime y’urukozasoni.

Mu myemerere ye ntabwo yahirahira ngo akore indirimbo ashimagiza umugore kuko ntawe agira.

Ati “Ntabwo naririmbira umugore kuko ntawe ngira ariko nshobora kuririmba indirimbo nkashyiramo mama wanjye, hari ibintu byinshi ntakora mu ndirimbo sinanatera ivi.”

Padiri Uwimana avuga ko kuva yavuka nta mukobwa yigeze ararikira

Indirimbo yahimbiye imaze amezi icyenda yarabuze uko ayikorera amashusho

Hashize amezi icyenda Padiri Jean François Uwimana akoreye indirimbo abageni, yise ‘Ngwino unsange’ iyi ndirimbo ivuga bageni bagiye kurushinga avuga ko yabuze uko ayikorera amashusho kuko we atabasha kugaragara mu ndirimbo ari gusezerana n’umukobwa kandi nta mukunzi agira cyangwa se ngo abe ateganya kuzana umugore.

Ati “Urukundo ndaruririmba, nk’iyi ndirimbo yanjye yitwa ‘Ngwino Unsange’ nabuze uko nyikorera amashusho kandi imaze igihe kinini. Njya ntekeza ko nka murumuna wanjye nazana umugore aribwo nzayikorera amashusho.”

Akomeza avuga ko Video ari ukuyitondera cyane, yagaragaramo akaba nabwo ari gusoma misa ariko ntiyagaragara ari guhoberana n’umugore bameze nk’abashyingiranywe.

Impamvu ingo z’ubu zubatse ku musenyi

Padiri Uwimana avuga ko impamvu ikomeye abantu benshi muri iki gihe ingo zabo zitaramba ari uko usanga barambagizanya iminsi itatu cyangwa se bamwe bakabikora kubera ko bujuje imyaka.

Ati “Abantu baribeshya cyane muri iyi minsi ntabwo kuzana umugore ari ukuvuga ngo wujuje imyaka, uba ugomba kubikora igihe wumva uri kubyiyumvamo. Kuzana umugore cyangwa gushaka umugabo ni ibintu ugomba gukora ubifitiye umwanya.”

We ngo ntabwo yigeze abonera umwanya abakobwa kuko yakuze afite ibindi ahanze amaso kubarusha.

Ati “Kugira ngo buriya umuntu abe padiri hari icyiciro cy’imikurire aba yarirengajije cyane. Nkanjye ntabwo nabonaga umwanya. Ibintu byo gukundana bisaba umwanya, kujya kubwira umuntu ngo ndagukunda, gushaka uburyo uzabivugamo njye uko nakuze ntabwo nigeze mbona umwanya wabyo pe. Nta mukobwa twigeze dukundana. Umwanya wo kujya kuvugana n’umuntu ngo mumarane amasaha abiri ntabwo nari kubivamo.”

Arakomeza ati “Abantu basigaye bashaka kubera gushaka gusa ntabwo babifatira umwanya. Nta muntu ushaka umugore adafite umwanya wo kumwitaho, ntawe ukwiriye gushaka umugabo nta mwanya ndetse nta n’ukwiriye kubyara nta mwanya wo kurera.”

Avuga ko abantu b’ubu batangaje kuko hari abavuga ngo iwacu barambyaye nanjye ni ngombwa ko mbikora.

Yatanze urugero rw’abajya gusezerana bakamubwira ngo abasezeranye bafite misiyo y’akazi ku buryo urugo rwabo rutamara n’ukwezi.

Yavuze ku nkuru umwe mu nshuti ze aherutse kumubwira ikamutangaza cyane y’abageni basezeranye ntibabarane.

Ati “Hari nk’umuntu uherutse kumbwira ukuntu yagiye mu bukwe bakavuga imisango nyuma bakajya muri salle, umuhungu yari yasabye ko ubukwe buzaba ku wa Gatanu kuko aribwo uruhushya rwagombaga kurangira uwo munsi misa banga kuyisoma, uwo munsi umusore ava muri salle aza i Kigali undi asigara ku Gisenyi. Urumva urwo rugo ntirwamara kabiri.”

Kuri we ngo ingo zisenyuka kubera ko abantu benshi muri iki gihe baba bihuta ngo hari abaza bamubwira bati ‘ muri iki cyumweru turasezerana, wababaza uti mwamenyanye ryari? Bati mu cyumweru gishize’.

Avuga ko abantu nibura bakwiriye kwigana mu gihe cy’imyaka nibura ine cyangwa itanu, kuri we yumva ko bibaye na byiza bakundana imyaka icumi n’imisago.

Ati “Muba muzabana ubuzima bwose, ntabwo ari ukubana mumeze nk’abari mu igerageza. Ikintu uzakora ubuzima ntabwo ari icyo guhubukirwa byanga bikunze bigomba kuba mu myaka.”

Ubu Padiri Uwimana yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Maria’ iri mu rurimi rw’Igiswahili. Iyi ndirimbo ye nshya yatangiwe n’umu-producer w’umurundi nyuma ikorwaho na MadeBeats ndetse na Bob Pro.

Padiri Jean François Uwimana yanditse izina mu njyana ya Hip Hop

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza