Imitoma ya Mimi ukundana na Meddy ku isabukuru y’amavuko y’uyu muhanzi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Kanama 2019 saa 06:20
Yasuwe :
0 0

Ubumwe budasanzwe bukomeje gukaza umurego hagati y’umuhanzi Meddy n’umukunzi we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopie, ku isabukuru y’uyu muhanzi uyu mukobwa yongeye kugaragaza ko yamwihebeye mu butimwa yacishije kuri Instagram.

Ngabo Medard Jobert n’umukobwa usanzwe umurika imideli witwa Mehfira Mimi bakundana, ntibagihisha iby’urukundo rwabo rwamaze kurenga inkombe, rugasendera imitima yabo kugeza aho batangira kubyereka rubanda.

Uyu mukobwa wahuriye na Meddy muri Amerika, ubumwe bwabo bwatangiye gukomera mu 2016 ubwo yamukoreshaga mu mashusho y’indirimbo ‘Ntawamusimbura’.

Mu 2017 nibwo byatangiye gukemangwa ko bakundana ariko babyerura umwaka ushize ubwo Mimi yandikaga ku isabukuru y’uyu muhanzi akagaragaza ko yamwihebeye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Kanama 2019, Meddy yizihije isabukuru y’imyaka 31. Mu butumwa yakiriye, ubushobora gutuma ararana ibinezaneza ni ubwa Mimi wamuvuze imyato kakahava.

Uyu mukobwa yagize ati “Isabukuru nziza rukundo! Uri umunyamutima mwiza. Umutima utagira uko usa, unkoraho mu buryo bunejeje, inshuti yanjye magara […] Uyu munsi ni uwawe rukundo. Ndakwifuriza imyaka myinshi y’ibyishimo ndetse n’ubuzima buzima.”

Mu butumwa bw’urukurikirane bugaragaza ko Mimi yihebeye Meddy hari aho yanditse avuga ko akunda uyu muhanzi by’indengakamere.

Mu ijoro ryo ku wa 5 Kamena uyu mwaka, nabwo Mimi yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram yegamye mu bituza by’umukunzi we yongeraho amagambo agaragaza ko yaguye ahashashe.

Ati “ Nta byishimo bibaho mu buzima nko gukunda, ugakundwa.”

Icyo gihe Meddy wamamaye mu ndirimbo yise “Slowly” nawe yanze kwiyumanganya asubiza umukunzi we ati “Gukundwa nawe” ubundi ashyiraho agatima nk’ikimenyetso cy’urukundo.

Meddy n’umukunzi we baherutse kujya kwishimisha muri Mexique ku kirwa cya Isla Mujeres aho bari kumwe n’izindi nshuti zabo.

Mu mpera z’umwaka ushize Meddy yagiye kumwerekana mu muryango ubwo yari yitabiriye igitaramo cya East African Party cyatangiye umwaka wa 2019.

Icyo gihe babanje guca ku ivuko ry’uyu mukobwa Meddy aramutsa abo kwa sebukwe.

Ubwo Meddy aheruka i Kigali yabajijwe ku bivugwa ko yaba abana mu nzu imwe n’uyu mukobwa avuga ko atari byo kandi najya kurongora azakora imihango yose y’ubukwe mu magambo make asubiza ko atari ko biri.

Meddy n'umukunzi we bakunze kugaragaza amarangamutima yabo
Meddy ubwo yaririmbiraga i Kigali yerekanye umukunzi we
Mehfira Mimi ukundana na Meddy
Umukunzi wa Meddy yamaze kwerekanwa kwa nyirabukwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza