00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imitezi ya R.Kelly yarikoroje mu rukiko

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Kanama 2021 saa 12:17
Yasuwe :
0 0

Guhera ku wa Gatatu tariki 18 Kanama 2021,Umuririmbyi w’igihangange muri RnB, Robert Sylvester Kelly, wamamaye nka R. Kelly yatangiye kugaragara imbere y’ubutabera kubera ibyaha ashinjwa byiganjemo ibyo guhohotera abagore n’abakobwa.

Ni mu rubanza rwabereye muri Brooklyn mu Mujyi wa New York aho abatangabuhamya batandukanye bari gutanga ubuhamya bw’ibyo bazi kuri uyu muhanzi bifite aho bihuriye n’ibyaha ashinjwa byose.

Muri abo batangabuhamya, BBC yatangaje ko harimo uwitwa Jerhonda Johnson Pace wiswe Jane Doe #4 mu rubanza, watanze ubuhamya ku wa Gatatu ubwo urubanza rw’uyu muhanzi rwatangiraga ndetse no ku wa Kane.

Ku munsi wa mbere ubwo yatangaga ubuhamya, uyu mugore yahamije ko uyu muhanzi yaryamanye na we abizi neza ko atarageza imyaka y’ubukure ubwo bari Chicago, icyo gihe hari mu 2009 akaba yari afite imyaka 17.

Mu minsi yakurikiyeho uyu mugore yagiye mu rukiko yitwaje umupira uriho amasohoro ya R.Kelly.

Mu rukiko yanatangaje ko uretse kuba yaramusambanyije akiri umwana yanamwanduje imitezi. Ibi byashimangiwe na Kris McGrath wari umuganga wa R.Kelly wavuze ko uyu muhanzi yari arwaye imitezi kuva mu 2007 kuko aribwo yafataga imiti yayo.

Yakomeje avuga ko mu 2000 yigeze kumwivuzaho afite igitsina gifite ibisebe undi agakeka ko yaba arwaye imitezi gusa baza kumusuzuma bagasanga atari yo.

Yavuze ko uyu muhanzi yamugiriye inama yo gukoresha imiti yitwa Valtrex ikoreshwa n’abarwaye imitezi. Yanavuze ko yayikoreshaga cyane ku buryo hari igihe cyageze bakaba bamuhamagara cyane ngo ayibashakire.

Nicole Blank Becker uri mu bunganira R.Kelly yahise abaza uyu mugabo niba abizi neza ko uyu muhanzi yari arwaye imitezi koko, undi mu gusubiza ati “Ndabitekereza gutyo 100% ko yari afite imitezi.”

Becker yakomeje abaza uyu mugabo niba wenda iyo miti avuga itari iyo gukoresha uyu muhanzi yivura indi ndwara, undi mu gusubiza agaragaza ko bidashoboka. Ati “Yayikoreshaga mu kwivura imitezi.”

McGrath yavuze ko we ubwe hari igihe yapimye R. Kelly akamusangana imitezi ndetse akanamubwira kubibwira abo baba baryamana.

Ubushinjacyaha bwavuze ko R. Kelly akwiriye guhanirwa kuba yaragiye yanduza abantu imitezi abizi neza ko ayirwaye.

Ubushinjacyaha bwagaragaje inyandiko z’uko uyu muhanzi yagiye agura imiti yo kwivura imitezi.

Uretse ibi, ariko R.Kelly yanashinjwe n’umwe mu bakoranaga na we witwa Demetrius Smith wavuze ko abizi neza ko uyu muhanzi yatanze ruswa ngo abone irangamuntu mpimbano kugira ngo asezerane n’umuhanzikazi Aaliyah wari ufite imyaka 15 mu 1994 ubwo barushingaga.

Uyu mugabo w’imyaka 65 yavuze ko kugira ngo R.Kelly afate umwanzuro wo gushaka ibyangombwa byo gusezerana na Aaliyah ari uko uyu mukobwa yakekaga ko yaba atwite.

Yavuze ko ari mu bafashije R.Kelly wari ufite imyaka 27, ngo uyu muhanzikazi bakundanaga abone ibyangombwa bigaragaza ko afite imyaka 18 ariko bikaba bitaragaragazaga igihe yavukiye.

Ati “Yasezeranyije umukozi wari ubishinzwe amafaranga ndetse amuha amadorali 500 ya Amerika.”

Ubukwe bwa R.Kelly n’uyu muhanzikazi bwateshejwe agaciro mu 1995 nyuma y’aho umuryango w’uyu mukobwa witabye Imana mu 2001, winjiye mu bibazo bye.

R. Kelly aracyafite ibindi birego muri Illinois na Minnesota, ariko hose yavuze ko bamubeshyera nta cyaha yakoze. Uyu muhanzi amaze imyaka ibiri muri gereza. Narangiza kuburana Brooklyn azajya Chicago.

Uyu muhanzi arashinjwa ibyaha bifite aho bihuriye n’imibonano mpuzabitsina yakoreye ku bagore batandatu barimo bane batarageza imyaka y’ubukure.

R Kelly amaze iminsi ari mu manza
Umuhanzikazi Aaliyah warushinze na R Kelly mu 1994 afite imyaka 15 nawe ari mu birego by'ibyaha uyu muhanzi ari gushinjwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .